2020: Umusatsi w’umunyarwanda ntufite agaciro kurenza ubwonko bwe

Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwawe kuri moto bakoresha telefoni mu kwandikirana ubutumwa (chatting) n’abatambara uko bikwiye ingofero zabigenewe kurengera ubuzima bwabo mbere y’ibindi byose.

Ni mu gihe hirya no hino ubona abantu batwawe kuri moto bazamuye ingofero yabigenewe (casque) mu rwego rwo kurengera umusatsi wabo ngo utangirika.Hari kandi n’abagenda mu nzira bari kuri telefoni. Ibi byose usanga bikoresha impanuka kuko uko kurangara bituma hari abatiramira.

Abanyarwanda bagiriwe inama na polisi y’u Rwanda mu kiganiro cyayihuje n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020.

Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Mujiji Rafiki ati ” Nta muntu numva wemera ko umusatsi we ufite agaciro kurenza ubwonko bwe… Arakinisha ubuzima bwe ntahima umupolisi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abakora ibi bikorwa bakwiye kubivamo bakarengera ubuzima bwabo, bakajyana n’imyumvire igezweho.

Akomeza avuga ko bakwiye kwirinda amakosa aterwa no gutegura nabi ibijyanye n’ingendo zabo bikaba ari byo biteza kugenda bakoresha telefoni n’ibindi.

Ntakirutimana Deus