Musanze: Abanyeshuri berekanye uko u Rwanda rwakwishakamo ibisubizo rudategereje ak’imuhana

Drone bari gukoraho ubushakashatsi

Abanyeshuri biga muri Wisdom School, ishuri riri mu karere ka Musanze, bamuritse ubushakashatsi bakora ku bijyanye n’amasomo bahabwa, bakora ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, ababibonye bavuga ko ari ukwishakamo ibisubizo bidatuma u Rwanda rukomeza guhanga amaso amahanga ku byo rwakwikoreye.

Ku cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020, ubwo basurwaga n’ababyeyi babo, abanyeshuri biga muri iki kigo baberetse ibyo bamaze kugeraho mu kwezi bamaze biga.

Biciye mu bushakashatsi barimo, aba banyeshuri bamuritse bimwe mu byo bakoze bijyanye n’imyaka bigamo. Abo mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye bakoze mayonnaise(soma mayoneze) bise ‘Mayo’, abo mu wa kabiri bakora ubwoko butandukanye bw’isabure; harimo iyoza ibikoreshp byo mu gikoni, iyoza ubwiherero n’izindi. Abo mu wa 3 bakora irangi, mu gihe abiga mu mwaka wa kane, mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima(MCB) bakoze amavuta yo kwisiga.

Berekanye ubushakashatsi barimo bugamije gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo bimwe bamuritse bigizwe n’igisa na robo na drone (soma dorone), akadege gato katagira umupilote(utwara indege).
Bavuga ko bazakomeza gukoresha ubumenyi bahawe mu gushaka ibisubizo. Rugamba William w’imyaka 14 wiga mu wa gatatu avuga ko babigishije gukora amarangi , bikazabafasha kuba bakwihangira imirimo. Ati “bizatuma nshinga uruganda rukora amarangi mu 2015, niteze imbere kuko mwabonye ko iyo abantu barangije kwiga, kubona imirimo bibagora.”

Abari gukora ubushakashatsi kuri drone bavuga ko bari kugenda bazisobanukirwa ku buryo hari ibyo biteze mu minsi iri imbere.

Rugasa Gaelle ati “Mfite umushinga wo kuzakora ifasha igihugu muri byinshi. Nzabifashwamo n’abarimu banjye.” Mugenzi we, Ndayambaje Rubegeme ati “ Mfite inzozi ko nzakora sosiyete ikora drone zifata amafoto n’izicunga umutekano mu gihugu.”

Urwego aba banyeshuri bamaze kugeraho mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ubumenyingiro bahawe byatunguye ababyeyi babo. Mukarugomwa Noella wo mu karere ka Nyamasheke avuga ko yumvise ko iri shuri ritsindisha agafata icyemezo cyo kurizanamo umwana we, ahereye ko byo bakora ngo ntiyibeshye. Uyu yanabaye uwa mbere mu baguze ibi bikoresho.
Ati “Iyi ni isabune nguze yakozwe n’abana ba Wisdom School, yifashishwa mu koza mu bwiherero.” Byanshimishije cyane, kuko uhereye ku gihe batubwiye bahereye biga aya masomo ya siyansi. Byadutunguye kubera ko bamaze ukwezi kumwe biga, ariko biratangaje kubona muri icyo gihe bagera ku rwego nk’uru rwo gukora ibikoresho umubyeyi ashobora gutahana akajya kubibyaza umusaruro. Ni ibintu bishimishije cyane.”

Akomeza avuga ko ibyo bakora ari ugushyira mu bikorwa icyerekezo cy’igihugu cyo gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, kandi ngo ni ikintu kiza kubona abana bakura bafite inzozi zo guhanga inganda zitanga ibisubizo mu gihugu, aho gukomeza kurarikira iby’imahanga.

Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elie avuga ko ibyo aba bana berekanye biri mu byo ishuri ayoboye ryiyemeje gukora. Ati “Biriya abana berekanye uyu munsi biri mu byo ishuri ryacu ryiyemeje kugeraho. Wisdom school ifite gahunda yo guha abana ubumenyi mpuzamahanga, kubaha ubumenyi muri siyansi ndetse n’ubumenyingiro, guhanga udushya n’ikoranabuhanga, umwana agahabwa ubushobozi bwo kugirango icyiciro cyose arangije abe yakwihangira umurimo.”

Avuga ko bituma umwana agira inyota nyinshi cyane, kugirango abe umuvumbuzi, yungamo ati “Wisdom school twifuza ngo ibe ihuriro (centre) ry’ubuvumbuzi, kugirango gahunda ya made in Rwanda( ibikorerwa mu Rwanda) itekerezwa, inavugwa, natwe nk’abana b’abanyarwanda tuyigiremo uruhare runini cyane ku buryo umutima w’ibivumburwa byose biva mu bana b’abanyarwanda, cyane cyane abava muri iri shuri.”

Akomeza avuga ko aba bana bagomba guhabwa imbaraga zikwiriye kuko ari bo igihugu kizubakiraho, cyane ko ngo kwiga kutagira icyo guhindura, kudatanga ibisubizo by’umuryango mugari ngo ntacyo kuba kumaze.

Iri shuri risaba inzego zishinzwe ubuzirangenge kubasura rikemeza ubw’ibikoresho bakoze. Rinasaba ubufatanye na minisiteri zitandukanye zirimo iy’ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu gukomeza gukora ubushakahatsi butanga ibisubizo.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa

Amavuta bakora

Ibyo bakora

Ibikorwa

Ibikorwa

Irangi bakora[/caption]
Abanyeshuri n’ibyo bakora, iri ni irangi

Umubyeyi yahashye

Umubyeyi wahashye ibyakozwe n’aba banyeshuri

Amavuta

Drone bari gukoraho ubushakashatsi

Ntakirutimana Deus