Uko Abanyarwanda bishakiye ibisubizo kugira ngo igihugu gitere imbere

Abanyarwanda bazwiho amateka yo kureba kure bakishakira ibisubizo ku bibazo baba bafite, aha umuntu yavuga nka Gacaca yo hambere yarangwaga no kwicara hamwe bagakemura ibibazo byabaga biri hagati yabo. Uyu muco mwiza ndetse n’iyindi bikubiye mu gitabo cyiswe ‘Home-Grown Solutions’, a legacy to generations in Africa, cyamuritswe n’abarimu bo muri kaminuza.

Prof Deo Mbonyinkebe na Prof Tharcisse Gatwa, bigisha mu ishuri ry’abaporotesitanti riri i Huye (PIASS)bamuritse igitabo gikubiyemo uko Abanyarwanda bishakiye ibisubizo kugira ngo igihugu gitere imbere, bumva ko urugero rw’ibyagezweho rwakangura n’abandi bakagendera muri uwo mujyo wo guhanga ibishya bikemura byinshi.

Nkuko bigaragazwa n’iri zina ‘Home-Grown Solutions’, a legacy to generations in Africa, iki gitabo cyanditse mu cyongereza. Bemeza ko gikubiyemo indangaciro zinyuranye z’Abanyarwanda zituma bagira ubumwe, bagakorera hamwe bityo bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu, ngo bikaba ari ibintu byo gukomeza guha agaciro, nkuko babigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2019, mu gikorwa cyo kukimurika.

Izo bagarutseho ni Inkiko gacaca, umuganda, gahunda ya girinka, ubudehe,imihigo, itorero, ndi Umunyarwnada, umushyikirano n’ibindi.
Bemeza ko banditse iki gitabo bashaka kugaragaza imbaraga Abanyarwanda bakoresheje bishakira ibisubizo by’ibibazo igihugu cyari gifite kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa.

Prof Gatwa ati “Twahereye ku bitekerezo byavuye mu mishyikirano yo mu Rugwiro mu 1998-1999, aho yari igamije kureba uko Abanyarwanda bakongera bakicarana nk’abavandimwe bakareba icyakorwa ngo bubake igihugu gifite ahazaza heza. Byagenderaga rero ku bitekerezo by’abaturage bifuzaga kubona ibisubizo”.

Akomeza avuga ko nk’inkiko gaca ari uburyo bwiza Abanyarwanda bakoresheje, butuma mu gihe gito hacibwa imanza zisaga miliyoni ebyiri zijyanye n’ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Asaba ko izo ndangagaciro zikomeza kwitabwaho.

Ati “Twagendeye rero ku byo Perezida wa Repuburika akunda kuvuga ngo abantu bishakire ibisubizo, tubona ko hari icyo byagezeho twakwishimira, ni ko kubyandika ngo bizabere urugero abandi”.

Ikindi bari bagamij ngo ni ugukangurira abanyarwanda gukomeza gukora ubushakashatsi ngo havumburwe ibindi byazamura ubukungu bw’igihugu ngo gikomeze inzira yo kwibohora ubukene.

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, umuyobozi ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi Dr Marie Christine Gasingirwa avuga ko iki gitabo gifitiye akamaro abanyarwanda kuko cyerekana ko bagomba kwikemurira ibibazo bahereye ku byo bafite. Aha atanga ingero ahereye ku mugani w’abanyarwanda ugira uti “utaragira icumu rye ntahorera se’.

Ati “Ibi bidukangurira guhera ku byo twifitiye hafi yacu kugira ngo tubone ibisubizo by’ibibazo dufite, nk’uko baca umugani ngo ‘utaragira icumu rye ntahorera se’.”

Akomeza agira ati” Tugomba rero guhera ku byo dufite, bigatuma noneho tureba kure bityo tukabona uko twubaka ejo heza hazaza, cyane ko nk’ubu turimo kwihatira guhanga udushya”.

Abashaka iki gitabo cyanditswe n’aba barimu bifashishije abandi bantu batandukanye, bagisanga mu nzu zigurisha ibitaho hirya no hino mu gihugu. Bakangurira urubyiruko kureba ibigikubiyemo bakabyigiraho. Ku bijyanye n’igiciro; kiragurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15.

Ntakirutimana Deus