Musanze: Itsinda riturutse i Kigali ryafashe mu mugongo imiryango yaburiye ababo mu gitero cyahagabwe
Itsinda ry’abantu batandukanye bo mu mujyi wa Kigali bayobowe na Karangwa Sewase umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga asubiza abavuga nabi u Rwanda ryafashe mu mugongo abafite ababo bishwe mu gitero giherutse kuhagabwa.
Iri tsinda ryakoze iki gikorwa kuwa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2019, ni nyuma y’icyumweru abaturage basaga 14 bo mu mirenge wa Nyange, Kinigi na Musanze bagabweho igitero n’abarwanyi bavuga ko ari abo muri RUD-Urunana baguye muri iki gitero.
Iri tsinda ryazanye ibiribwa bitandukanye ndetse n’ibahasha(amafaranga) yo kubafata mu mugongo.
Muri iki gikorwa iri tsinda ryari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ubw’Intara y’Amajyaruguru bahagarariwe na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, bari kumwe kandi n’Urugaga rw’abagore bashamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abaturage bavuga uko batewe n’aba barwanyi, Karangwa Sewase yanditse kuri twitter agaruka ku bugome yumvise.
Ati ” Kuri uyu wa Gatandatu, nagiye i Musanze, ndi kumwe n’itsinda rigari. Twagiye gusura aho umwanzi yateye muri Musanze ngo agamije gufata Igihugu. Mu gihe numvaga ubuhamya bw’abaturage bahatuye, nongeye kubona ko ubugome bw’Interahamwe bukiri bwose. Gufata umutwe w’umubyeyi ukawushyira ku ibuye ugafata irindi buye ugahonda. Nibajije byinshi.
Harya ngo aba bari muri “opposition”? Uyu ni umwanzi w’Igihugu ukwiye kurwanywa ntakumukinisha, uza yica umuturage, akwiye gukanirwa urumukwiye.
Mu buhamya bw’abaturage nongeye kumvamo ishyaka n’ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda, nongeye kubonamo ubufatanye bw’abaturage n’Ingabo z’u Rwanda n’izindi Nzego z’Umutekano. Gutera u Rwanda ntibishoboka. Cyakora wumva ushaka kwiyahura wabitekereza cg ukabigerageza. Ntabwo u Rwanda ari agafu k’imvugwa rimwe. Unayaritse yagutwika.”
Umukuru w’umudugudu wa Nyabageni mu Kagari ka Kabazungu ho mu murenge wa Musanze yashimye abaje kubafata mu mugongo. Ati “Ndabashimira mwe mudufata mu mugongo, munatugaruramo icyizere cyo kubaka u Rwanda rwacu…”
Aba baturage bari baherutse kubona ubufasha bw’akarere n’umurenge aho buri muryango wagenewe ibihumbi 200 byo kuwufasha mu gushyingura, gukaraba no kuwufata mu mugongo.
Ntakirutimana Deus
bw’Ingabo z’u #Rwanda, nongeye kubonamo ubufatanye bw’abaturage n’Ingabo z’u #Rwanda n’izindi Nzego z’Umutekano. Gutera u #Rwanda ntibishoboka. Cyakora wumva ushaka kwiyahura wabitekereza cg ukabigerageza. Ntabwo u #Rwanda ari agafu k’imvugwa rimwe. Unayaritse yagutwika.69Show this threadKARANGWASewase@KARANGWASewase·Oct 13…ukawushyira ku ibuye ugafata irindi buye ugahonda. Nibajije byinshi. Harya ngo aba bari muri “opposition”? Uyu ni umwanzi w’Igihugu ukwiye kurwanywa ntakumukinisha, uza yica umuturage, akwiye gukanirwa urumukwiye. Mu buhamya bw’abaturage nongeye kumvamo ishyaka n’ubutwari…4711Show this threadKARANGWASewase@KARANGWASewase·Oct 13Kuri uyu wa Gatandatu, nagiye i Musanze, ndi kumwe n’itsinda rigari. Twagiye gusura aho umwanzi yateye muri Musanze ngo agamije gufata Igihugu. Mu gihe numvaga ubuhamya bw’abaturage bahatuye, nongeye kubona ko ubugome bw’Interahamwe bukiri bwose. Gufata umutwe w’umubyeyi…