Umukozi muri Minisiteri y’imari wirukaniwe kutarahirira ku ibendera yatsinze leta
Uwari umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda (Minecofin) yanze kurahirira ku ibendera ry’igihugu, ashaka kurahirira kuri bibiliya arabyangirwa, ahita yirukanwa, ashoza urubanza arega leta iratsindwa, icibwa indishyi zahawe uyu mukozi.
Uru rubanza rwaburanwe mu rukiko rw’ikirenga mu mwaka wa 2016 ni rumwe mu zo leta y’u Rwanda yagiye ishorwamo n’abayobozi bo mu bigo byayo igatsindwa nyamara ngo bitari ngombwa.
Ni ibiherutse kugarukwaho n’umucamanza mu rukiko rw’ikirenga Madame Kabagambe Kiza Fabienne, ubwo abanyamategeko b’ibigo bya leta bahuraga na minisiteri y’ubutabera n’izindi baganira ku buryo barushaho kunoza inshingano zabo zo kugira inama abayobozi babo mu gihe bagiye gufata ibyemezo byateza ikibazo leta.
Madamu Kabagambe agaragaza ko ikibazo cy’uyu mukozi cyari cyoroshye iyo yirukanwa mu buryo bukurikije amategeko, ko atari kurega leta ngo ayistinde kuko ari itegeko ko umukozi wese wa leta yinjira mu kazi ari uko akoze indahiro afashe ku ibendera, mu gihe we yari yabyanze. Ariko yaregeye ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko aratsinda.
Ikosa ryakozwe ni uko yirukanwe n’umuyobozi utabifitiye ububasha( umunyamabanga uhoraho). Ububasha bwo kumwirukana bwari bufitwe n’inama y’abaminisitiri.
Madame Kabagambe agaruka ku myitwarire ikwiye abakozi ba leta ko bagomba gukora akazi uko babyiyemeje ariko anaburira n’abakoresha ba leta nabo bashobora gukora amakosa yo kwirukana umukozi uko babyumva.
Ati” Ni ngombwa kwirinda amakosa yo kwirukana umukozi ntihakorwe inyandiko, ni hakurikizwe inzira zagenwe, ntiwabyuka umubwire uti ‘wowe sinshaka kukubona aha. Ni amakosa, bikorwa mu nyandiko niba hari impamvu zumvikana zatuma yirukanwa.”
Atanga ingero zirimo umukozi wagejejeyo ikigo RECO RWASCO muri 2017 agaragaza ko yirukanwe ariko adahawe umwanya ngo yisobanure, na we yatsinze leta ahabwa indishyi.
Aya makosa yose ngo aterwa no kudakorera hamwe kw’inzego zishinzwe abakozi n’abanyamategeko b’ibigo bya leta, bamwe mu banyamategeko batagisha inama, kwifashisha ingingo zitari zo z’itegeko n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye asaba aba banyamategeko kujya bashishoza mu kugira inama ibigo bashinzwe, byaga ngombwa aho bagize ugushidikanya bakagisha inama minisiteri ayobora.
Ati ” Buri munyamategeko w’ikigo cya leta natange inama ishingiye ku mategeko, ishingiye ku zo yagishije, atari uko umukoresha we yarakaye.
Asobanura ko n’ubwo hari imanza leta yagiye itsindwa, na yo hari izo yagiye itsinda ndetse hari n’ibibazo byagiye birangira bitageze mu nkiko. Gusa ngo ntibibujije ko ibibazo biri kuzamuka muri iki gihe, akibaza niba ari abakozi basobanukiwe uburenganzira bwabo cyangwa niba ari itegeko ryahindutse ku bijyanye n’imikorere.
Yungamo ko ibyemezo bikwiye gufatwa biba ari ntamakemwa, umukozi akishimira kunoza akazi n’abakoresha bikaba bityo, kuko ngo ingaruka zo kwirukanwa zitagera ku wirukanwe gusa ahubwo zinagera ku muryango we n’igihugu muri rusange.
Raporo yamuritswe yerekana ko hagati y’imyaka y’ingengo y’imari 2015/16-2016/17 leta yatsinzwe n’abakozi birukanwe mu buryo butandukanye, bayirega bakayitsindira miliyoni 224 mu gihe yo yatsindiye 58.
Ntakirutimana Deus