Evode Uwizeyimana yarase ibigwi Musitu yumvaga ku rugamba akaba amubonye vuba

Charles Musitu yabaye umwe mu bari bagize ingabo za RPA batangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yasezerewe mu cyubahiro ubwo yari mu nshingano zo kugorora abanyarwanda mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Ku batamuzi ni umugabo muremure w’inzobe utagaragara nk’ukuze cyane. Uwo ni Musitu, abanyarwanda benshi bumvaga ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko yari ayoboye batayo ya 21 yafatanyije n’izindi mu kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.

Mu muhango wo kubashimira ubwitange bwabaranze wabaye mu mpera z’icyumweru gishize nk’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko yagarutse ku bwitange bwaranze abasezerewe muri uru rwego, agaruka no kuri Musitu wari ufite ipeti rya DCGP akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa n’imyitwarire muri RCS

Agira ati “Dushimiye kandi dusezerere mu cyubahiro aba bantu, babaye indashyikirwa mu nshingano zose bahawe, aho bagiye banyura.

Akomoza kuri Musitu yagize ati” Nk’iri zina rya Musitu ryo njyewe hashize imyaka myinshi ndizi, ariko hashize imyaka mike mbonye umuntu witwa Musitu. Iri zina njye ndyumva kuva mu 1992(mu rugamba rwo kubohora igihugu), ariko umuntu, imyaka ishize mubonye, ntabwo irenga ibiri. Ibyo bifite icyo bisobanuye. Mvuze Musitu n’abandi mwagize akamaro kandi mwakoreye iki gihugu, mu izina rya Guverinoma, mu izina rya leta y’u Rwanda, nkaba nagirango mbabwire ko tubashimira.”

Ashimira abasoze izi nshingano uburyo bakomeje kwitwara.

Ati “Bamwe mwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora iki gihugu, abandi mwahawe inshingano zirimo n’izikomeye zo kubana no kumenya ubuzima bw’abantu muri sosiyete bita abanyabyaha, hari n’ukubwira ngo dangerous people( abantu babi). Ariko aba bantu kera bitwaga abanyururu, ubu bitwa abagororwa kuko bashobora kugororwa bakavamo abantu bagirira igihugu akamaro. Ntabwo tubura ba kagarara batunanira ariko abagororoka imibare itwereka ko ari bo benshi.”

Imbere y’abasezerewe n’ababaherekeje Uwizeyimana yashimiye by’umwihariko abagore basize abana mu nzu bakajya gukorera igihugu.

DGCP Charles Musitu ari kumwe n’Umunyambanga wa Leta muri MINIJUST, Uwizeyimana Evode n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Ujeneza Jeanne Chantal

DCGP Musitu wavuze mu izina rya bagenzi be yashimye icyubahiro bahawe nk’abakoreye igihugu, asaba ko bajya bategurwa kare ku bijyanye no gusezererwa, bakabimenyeshwa kare ngo babashe kwitegura ubuzima bushya baba bagiye kujyamo.

Asaba kandi ko hajyaho urwego rw’inkeragutabara rwa RCS (RCS reserve force) nk’uko bibaho ku ngabo z’igihugu.

Asoza asaba bagenzi be kuzitwararika mu buzima bagiyemo, asezeranya abanyarwanda ko batazatezuka ku myitwarire myiza biyemeje no gukunda ndetse no gukorera igihugu.

Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba avuga ko nta kizavanaho ubufatanye ndetse no gukorana bya hafi hagati y’abakiri mu nshingano n’abagiye muri iki kiruhuko.

Mu bacungagereza  90 basezerewe, harimo abari bafite amapeti yo hejuru (abofisiye bakuru 21).

Ni ku nshuro ya kabiri hakorwa igikorwa nk’iki, ku nshuro ya mbere hari hasezerewe nabwo abasaga 90.

Evode Uwizeyimana
Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba

CP Thomas Mpezamihigo ahabwa icyemezo cy’ishimwe

CSP Vincent Sangano ari mu bagiye mu kiruhuko

SP Ntirushwa Francois yari Umuyobozi w’ungurije wa Gereza ya Rwamagana

SSP Protais Muhizi

SSP emmanuel Habimana Ruvugabigwi

Amafoto (Umuseke).

Ntakirutimana Deus