Icyo umugore wa Dr Byamungu avuga ku muryango we washiriye mu mpanuka
January 12, 2019
Mu ntege nke afite kubera impanuka ikomeye yakoze igahitana urubyaro rwe rwose n’umugabo we, Dorcas Mukagatare yaje kubasezeraho ndetse mu rusengero rw’Abangilikani rwa St Peter i Remera mu Giporoso abashaka kugira ijambo ahavugira.
Dorcas Mukagatare yiyandayanze aza gusezera ku muryango we. Ati:” Mugabo wanjye wambereye mwiza ibihe byose.”
Amagambo yavuze abasezera yari akomeye, yari yicaye mu kagare k’abafite ubumuga . Yavuze urukundo yabakundaga ko kugendera rimwe bamusigiye agahinda gakomeye cyane.
Ati: “ Warakoze kumbera umugabo mwiza. Twari hafi kumarana imyaka 20 ariko ugiye itaruzura. Wakoze ibyo wagombaga gukora byose nk’umugabo mu rugo rwe”.
Yavuze ko ubwo aharuka guherekeza abantu benshi bitabye Imana ari igihe yaherekezaga abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Gusa uga ko Imana iba ariyo izi impamvu z’ibintu, bityo ko atayirenganya.
Avuga ko umugabo we yamukundaga cyane n’abana be ndetse na murumuna we wabaga iwe.
Yashimiye umugabo we ko yamukunze ndetse akiri ku ntebe y’ishuri akamurihira yarangiza kwiga bakabana.
Ati: “ Nta kindi nakubwira uretse gusaba Uwiteka akaguha iruhuko ridashira.”
Dorcas yabwiye abari bateraniye mu rusengero rw’Abangilikani mu Giporoso ko yari afite abana beza ku maso no ku mutima.
Umwana we Manzi ngo yari indashyikirwa mu gukunda amasomo.
Ngabo ngo yangaga ibintu byose bidafite agaciro, mu rugo bamwitaga IT kuko ngo yari azi gukora ibintu byinshi akoresheje mudasobwa na Internet.
Umuhungu we wundi Nziza ngo yakundaga Nyina cyane. Hari bamwe bari baramwise umuhungu wa mama ‘Mummy’ boy’.
Ikibabaje kurushaho ni uko mu mwaka ushize mu ntangiriro zawo nabwo kandi umuryango wa Dr Byamungu wari wapfushije imfura yabo, umukobwa yitwaga Charity.
Dorcas Mukagatare yavuze ko amaze kumenya ko atwite umukobwa yumvise ko ari Imana imushumbushije kuko yari yarabuze imfura ye y’umukobwa.
Ati: “ None reba nawe Imana iramwisubije. Ariko byose ibikora izi impamvu zabyo.”
Ngo yifuzaga ko bajyana ariko ntibyakunze, ati “Imana ibahe iruhuko ridashira.”
Amwe mu mateka ya Dr. Byamungu
Dr. Byamungu Livingstone yavukiye muri Uganda ku wa 2 Gicurasi 1968, kuri se Mahirane Zakaria na nyina Kitegetse Sarah.
Amashuri abanza yayize kuri Christ The King Ssala, akomereza muri St. Henry’s College Kitovu (SHACK) mu yisumbuye. Kaminuza yayize muri Makerere aho yakurikiye ibijyanye n’Ubuvuzi bw’Amatungo mu 1989-1994.
Dr Byamungu yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere mu by’Ubukungu n’Ishoramari muri Kaminuza ya Cardiff mu Bwongereza.
Yashyingiwe na Mukagatare Dorcus ku wa 21 Kanama 1999 mu Mujyi wa Kigali.
Yatangiye gukora mu nzego zitandukanye za Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 1994. Uyu mugabo yananyuze mu z’abikorera, abifatanya n’ubugenzuzi mu bigo mpuzamahanga.
Dr. Byamungu yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari muri BRD kuva muri Kamena 2016. Yakoze muri iyi banki afite izindi nshingano mu myaka ya 2001-2007.
Yakoze mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), World Vision yanabereye Umuyobozi mu gihugu, Umushinga w’Abadage ugamije kurwanya inzara (Welt hunger hilfe) n’Umuryango mpuzamahanga wa Health Poverty Action (HPA).
Ababyeyi bari baje guherekeza ba nyakwigendera
Inshuti n’abavandimwe baturutse hirya no hino baje gutabara uyu muryango wagize ibyago bidasanzwe
Ambroise Ruboneza wigeze kuyobora Akarere ka Gatsibo nawe yatabaye umuryango wa Dr Byamungu
Hatabaye abantu benshi batandukanye
Prof Silas Lwakabamba nawe yaje gufata mu mugongo abagize ibyago
Bururutsa imirambo ya ba nyakwigendera ku rusengero rwa St Peters mu Giporoso
Kubasezeraho mu rusengero byabereye mu Giporoso ku rusengero rw’Abangilikani
Abasore barurukije imirambo y’umuryango wa Byamungu
Bagejeje imirambo mu rusengero ngo isezerweho
Pasiteri Antoine Rutayisire asabira iruhuko ridashira ba nyakwigendera
Murumuna wa Dorcas nawe yarerewe mu rugo rwa Byamungu
Ni agahinda gushyingura abantu bawe bane icyarimwe
Dr Livingstone Byamungu. Imana imwakire mu bayo
Manzi
Nziza
Dorcas ntarashobora guhagarara ngo atambuke agendera mu kagare
Yasezeraga buri wese asoma ifoto ye
Mu rusengero rw’Abangilikani niho imirambo yasezereweho
Pastor Antoine Rutayisire wasengeye ba nyakwigendera
Inkuru n’amafoto: UMUSEKE.RW