Abana barashishikariza bagenzi babo n’abakuru umuco w’isuku no kububangabunga ibidukikije

Itsinda ry’abana ryahisemo kurengera ibidukikije mu karere ka Muhanga ryatangiye igikorwa cyo gushyiraho ahagenewe gushyirwa imyanda mu bice bitandukanye muri ako karere.

Iki gikorwa kije gikurikira amahugurwa bahawe n’Umuryango Rwanda Youth in Solution ku bufatanye Ayana Internationalumuryango ukorera mu Buhinde uharanira gushyigikira imishinga y’urubyiruko rutuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu murenge wa Nyamabuye muri Muhanga aho abo bana 5 bashyize udusanduku dushyirwamo imyanda (dustbins) dutatu ahantu hatatu by’umwihariko ahakunda guhurira abantu benshi nk’aho abagenzi bafatira imodoka.

Ni ubukangurambaga bwiswe Gira isuku. Mbere y’Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda  iyi miryango yahuguye abana 20 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bagendeye kuri gahunda z’Iterambere rirambye (SDGs), aho bigabanyijemo amatsinda ane  buri tsinda rigenda rihitamo intego rizakoramo umushinga. Amahugurwa yatangiye muri Kanama 2018.

Bon Pasteur Alain Celse w’imyaka 15 urangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ni umwe muri abo bana  avuga ko myuma yo guhugurwa basobanukiwe neza na gahunda z’iterambere rirambye n’uruhare rwabo nk’urubyiruko mu gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Bifuzaga kugira umujyi ufite isuku (Muhanga) ndetse no kwigisha urundi rubyiruko kugira uruhare mu kurengera kbidukikije banagaragaza uruhare rwa bo mu gufasha igihugu mu  ishyirwa mu bikorwa ry’Intego ya 13 mu ntego z’Iterambere rirambye (SDGs).

Umuyobozi Wa Rwanda Youth In Action, Dr Ndebwanimana Vincent, avuga ko bahuguye uru rubyiruko ngo rusobanukirwe na SDGs kandi rukangurire n’urundi kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryazo ari nako baniyubakira igihugu.

Avuga kobazakomeza gushyigikira no gutera inkunga uyu mushinga w’uru rubyiruko bafatanije n’abaterankunga.
Anabwira urubyiruko rundi ko rutagomba kumva ko kurengera ibidukikije hashyirwa mu bikorwa SDGs ari iby’abayobozi gusa cyangwa abantu bakuze ahubwo ko ari uruhare rwa buri wese cyane cyane urubyiruko kuko Aribo Rwanda Rw’ejo hazaza.

Mujawamariya Josephine