Uganda: Hari umwuka ugaragaza ko amatora ya perezida ashobora kwimurwa

Amatora yari kuzahuririramo Yoweri Museveni na Bobi Wine mu ntangiriro za 2021 bitangiye kugaragara ko ashobora kwimurwa.

Ni nyuma yuko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko byaba ari ‘ubusazi’ gukoresha amatora mu gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Mu kiganiro na televiziyo NBS, Museveni yavuze ko niba iki cyorezo kidahagaritswe nibura muri Nyakanga amatora ateganyijwe mu ntangiriro za 2021 ashobora kwigizwayo.

Muri Uganda hamaze kuboneka abantu 122 banduye coronavirus nkuko iyi nkuru dukesha BBC ibikomozaho.

Amakoraniro manini y’abantu benshi n’imyiyerekano ya politiki birabujijwe, biri mu ngamba zo guhagarika ibikorwa byose zafashwe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ibyo Museveni yatangaje byatumye bamwe bavuga ko bigaragara ko ayo matora ashobora kwigizwayo.

Muri Uganda, abantu 24 batanze ubusabe bwabo muri Komisiyo y’amatora ko bashaka guhatana na Museveni, ndetse bari baratangiye ibikorwa by’ibanze mbere ya Covid-19.

Amatora y’umwaka utaha biteganyijwe ko azabamo guhatana gukomeye.

Bobi Wine w’imyaka 38, umunyamuziki winjiye muri umunyapoliki niwe ugaragara nk’uhanganye bikomeye na Museveni umwaze imyaka 33 ku butegetsi.

Wine na Museveni bakunze guterana amagambo. Museveni amwita umwanzi w’iterambere, mu gihe Bobi Wine aregwa kubuza amahoro Museveni

Benshi bibazaga niba amatora azaba ari mu mucyo n’ubwisanzure mu gihe hari ibirego byo gutera ubwoba no kugirira nabi abo ku ruhande rutavuga rumwe na Museveni.

Mu gihe cya vuba, Bobi Wine yafunzwe kenshi ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubugambanyi.

Henry Tumukunde wahoze ari umutegetsi muri guverinoma na jenerali mu gisirikare, nyuma y’uko yari aherutse kuvuga ko ashaka guhatana na Museveni, yarafunzwe arekurwa by’agatetganyo kuwa mbere amaze amezi abiri afunze.

Museveni avuga ko abantu bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi babivanga n’ubugumutsi aribo bonyine bafungwa.

Ntakirutimana Deus