Gen Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko Gen Ndayishimiye Evariste yatorewe kuyobora u Burundi, asimbuye Pierre Nkurunziza.

Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD yatorewe kuyobora iki gihugu ku majwi 68,72% akurikirwa na Agathon #Rwasa wo muri CNL wagize 24,19%.

Iyi komisiyo ihagarariwe na perezida wayo Kazihise yatangaje ko Ndayishimiye ari we watorewe kuyobora u Burundi.

Uko imibare ihagaze

Uwa gatatu yabaye Gaston Sindimwo wa Uprona wagize 1,64%. Uwa kane ni Domitien Ndayizeye wa Kira Burundi wagize 0,57%. Uwa 5 ni Léonce Ngendakumana wa FRODEBU wagize 0,47%, uwa 6 ni Nahimana Dieudonné wigenga wagize 0,42%, uwa 7 aba Francis Rohero wagize 0,20%. Imfabusa n’abifashe ni 3,5%.

Ntakirutimana Deus