Ubuzima bw’abivuriza muri amwe mavuriro yigenga buri mu kaga

Umuforomo ufata igipimo agicuritse, uko ikizamini inshuro runaka abona 20% mu byo yize imyaka itari munsi y’itatu, abo ni bamwe mu baforomo bakora muri amwe mu mavuriro yigenga mu Rwanda, bashobora kuba baahyira mu kaga, ubuzima bw’abo bavura.

Harimo ndetse n’abize ubukanishi n’ibindi, bagaragara nk’abaforomo nk’abavura muntu wo muri 2019.

Biramutse bimeze gutyo ubuzima bw’abagana aya mavuriro bwaba buri mu biganza bya nde? Uwahura n’iki kibazo abazwa nde?

Ni ibyagaragarijwe abasenateri tariki 19 Gashyantare 2019. Bagaragaza ko uru rwego rwugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birenze ukwemera.

Abasenateri beretswe ibi bibazo n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abaforomo n’ababyaza, Urugaga rw’abaganga, Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti nk’uko bigaragara mu nkuru yakozwe na Igihe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, RAHPC (Rwanda Allied Health Profession Council) Jean Baptiste Ndahiriwe, yavuze ko uru rwego rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ibishingiye ku ireme ry’uburezi hamwe n’imikorere n’imikoranire y’uru rwego n’izindi.

Ati “Dufite ingero zifatika aho mu rugaga rw’abaforomo n’ababyaza bafite abantu bize iby’amazi, iby’indimi, ubunyamabanga, amasomo y’ikoranabuhanga n’icungamutungo, izo ni ingero zihari ntabwo ari ibihuha dufite n’imibare harimo n’abize ubukanishi.”

Yakomeje ati “Hari n’abantu dufite ngira ngo bafite ikibazo basaga 160 barimo abantu 70 bamwe bize ubukanishi rusange no gushushanya. Ntabwo ari amagambo abantu bose babishatse babibona dufite imibare, umuntu nk’uwonguwo ntabwo wamutegerezamo ubunyamwuga.”

Ndahiriwe yakomeje avuga ko umubare munini w’abavuga ko bize ibijyanye n’ubuvuzi by’umwihariko hanze y’u Rwanda, iyo bahawe ikizamini batsindwa ngo hakaba n’abahita bajya mu itangazamakuru gushaka urwitwazo bavuga ko bacibwa amafaranga badafite yo gukora ikizamini.

Ati “Abanyeshuri bacu bize nabi ntabwo bafite icyizere cyo gutsinda ibizamini, bumva ko hari abantu bagomba kunyuraho kugira ngo bazabone ibyangombwa kandi ibisabwa ngo umuntu abone ibyangombwa birasobanutse […] abantu bacu barangiza kwiga ntabwo bari ku rwego rwo gukora ibizamini bibinjiza mu mwuga.”

Yakomeje ati “Iyo umuntu akoze inshuro eshatu enye agira 20% haba harimo ikibazo. Mu minsi yashize mu rugaga rw’abahanga mu by’imiti bakoresheje ikizamini abantu bari bavuye kwiga mu Buhinde hatsinda umuntu umwe”.

“Nta hantu nzi ku Isi, umuntu ashobora kwiga ibijyanye n’ubuvuzi yiga ku mugoroba no mu mpera z’icyumweru. Ubu dufite abantu barenga ibihumbi bavuga ko biga muri Congo bakora hano mu Rwanda amasaha yose, imyaka itatu ikarangira akazana dipolome ngo narangije kwiga.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza, Kagabo Innocent, yavuze ko iyo batanze ibizamini ku bantu 2000 bize mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nta na kimwe cya kabiri gishobora gutsinda.

Ati “Dufite abantu benshi abo bize hanze bashatse kuduha ruswa mu bizamini, bakavuga bati dukoze ibi bizamini inshuro nyinshi kugitsinda ntabwo bishoboka, mumfashe mbahe amafaranga kugira ngo ntambuke […] ugasanga umuforomo ufite A1 afashe igipimo gipima umuriro agicuritse.”

Senateri Laurent Nkusi yabajije aba bayobozi, uwemerera abantu batize ibijyanye n’ubuvuzi gukora mu nzego z’ubuzima, basubizwa ko abantu bize hanze bahabwa uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda na HEC, naho kwemererwa gukora umwuga bigenwa n’Inama y’Igihugu y’abaforomo, ariko ngo hari abahita bajya gusaba akazi mu mavuriro yigenga.

Senateri Mukankusi Perrine, yabwiye izi nzego ko zigomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima mu Rwanda, bakoresheje ubunararibonye n’ubumenyi bafite.

Ati “Ibintu birebana no kubura k’ubunyamwuga n’ubumenyi kuba bivugwa namwe bisobanuye iki? Kuko nziko hari amashuri yigisha aba bakora uyu mwuga n’ubundi nimwe mubirimo cyane cyane mu gihe cyo kwimenyereza umwuga. Izo ndangagaciro zibura zite ?”

Mu kizamini cyo kwemererwa kwinjira mu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza, cyatanzwe muri uyu mwaka wa 2019 gihawe abakandida bigenga 639, hatsinze 220 hatsindwa 419 kandi ngo usanga muri aba batsindwa nta numwe uba ukoze ikizamini inshuro imwe. Abenshi muri aba ngo bahabwa akazi mu mavuriro n’ibitaro byigenga.

Senateri Niyongana Garcan, Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, yijeje abahagarariye izi nzego ko bagiye gukorerwa ubuvugizi ku bibazo bimwe na bimwe bagaragaje, ndetse ngo muri minsi iri imbere bazakira Minisitiri w’Ubuzima muri Sena bamubaze no kuri ibi bibazo.

N.D.