U Rwanda ku rugamba: Iherezo rya ba Rumashana no kutagira icyizere cy’ubuzima

Urushinge rumwe ruterwa benshi, baterwa umuti umwe (peneceline) ni ibihe u Rwanda rwanyuzemo, byakijije benshi bikica na benshi, ariko rwaje gusohokamo.

” Yewe Mukandoli yitahiye, ariko uruhinja rwo rwarokotse, yaguye mu Bitaro i …… yewe. Mama Jeanne yahitanywe n’inda ya gatatu, kandi babiri ba mbere babayeho, umenya ari ba bagome bamuhumanyije. Yabyaye neza turashima Imana, ntuzi ko se murumuna we bamwohereje muri CHK (CHUK) akagerayo amaraso yamushizemo, baramushyinguye, uruhinja barimo kururerera mu byuma”.

Harabaye ntihakabe! Ibyo ni ibyavugwaga mu Rwanda mbere y’umwaka w’2000, akenshi bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yakurikiwe n’urugamba rwo kubohora igihugu byatikiriyemo ubuzima bw’abantu, ibikorwaremezo birimo ibitaro birangirika, imiti n’ibikoresho bibura bityo, aho urwego rw’ubuzima rutari ku rwego nk’urwo rugezeho uyu munsi.

Ibihe by’abavuzi bo mu buryo bwa magendu, bamwe bitaga Rumashana, bavuraga ubagana, abenshi babaga batarabyize, hari abavurisha urushinge rumwe batarutunganyije ndetse n’umuti umwe ugaterwa abarwaye indwara zitandukanye kuko nta bumenyi ku rwego rwo gusuzuma bari bafite.

Byakorwaga na bamwe bigeze kuba abapuranto kwa muganga, uwabonye uko batera urushinge, cyangwa ukonoka ki mubyeyi wabaye umuvuzi yaba uwari wemewe cyangwa wa magendu.

Kwa muganga umubyeyi wahageraga hari ubwo byagoranaga ko ahava amahoro, kuko atabaga yaritaweho uko bigenda ubu, mu by’ukuri byari bimenyerewe ko gupfa ubyara ari ibisanzwe, uwatwitaga bavugaga ko ari hagati y’Imana n’umupfumu(hagati y’ubuzima n’urupfu).

Ndetse uwatwarwaga mu ngobyi ya Kinyarwanda ajyanywe kwa muganga, hari abahitaga bamubika ko yapfuye, kubera ko ubuvuzi butari bwizewe hari abamwitaga ‘utakiriho’.

Ng’ibyo ibihe byaje guhinduka, abantu bakavurirwa kwa muganga wabyize, bitabaza mituweli, abagore bapfa babyara bagabanuka ku kigero kirenga 80% n’ibindi.

Imibare iriho irivugira

Imibare yatangajwe muri 2015 igaragaza ko hari intambwe yatewe mu buzima.

Raporo ya gatanu y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda (NISR) ku mibereho n’ubuzima by’abaturage igaragaza ko ikigero cy’abagore bapfa babyara cyagabanutse, aho mu mwaka wa 2014/2015 mu bagore 100,000 babyaye, abagera kuri 210 ari bo bapfuye babyara, mu gihe mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga babyara bageraga ku 1071.

U Rwanda rwari rwihaye intego yo kuva ku bagore 383 bapfaga mu 2010 rukagera kuri 268 mu 2015.

Ibi bisibanuye koa abagore bapfa babyara bagabanutse ku kigero cya 80% mu myaka 15 ishize mu gihe uw’abana wagabanutse ku kigero cya 70%.

Uwari Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho avuga ko ibi byagezweho ku bufatanye bw’abajyanama b’ubuzima n’inzego zitandukanye. Asezeranya ki bazagabanuka kugera kuri 0.

Ati “Twagabanyije imfu z’abagore bapfa babyara ku kigero cya 80% mu myaka 15 ishize, ni ibyo kwishimira kuko twageze ku ntego ya MDGs kandi tuzakomeza gushyiramo imbaraga twongerera ubushobozi ibigo nderabuzima, dushaka ibikoresho bigezweho.”

Habayeho kwiyuha akuya

U Rwanda kandi rwagabanyije imfu z’abana bapfa batarageza imyaka itanu. Mu mwaka wa 2000 mu bana 1000 hapfaga 196 n’aho mu mwaka wa 2014/2015 mu bana 1000 hapfa 50.

Abapfa batarageza umwaka umwe bagera kuri 32 mu bana 1000, mu gihe mu mwaka wa 2000 bari 109 mu bana 1000.

Uko imfu zigabanuka ni nako icyizere cyo kubaho (Life expectancy) cyiyongera. Mu 2000 cyageraga ku myaka 49 ubu kigeze kuri 67 mu 2018.

Umurwayi yakoreshaga impuzandengo y’iminota 95 muri 2010 ubu ni 50 kugirango ahere ku kigo nderabuzima.

U Rwanda rufite ibigo nderabuzima 503 mu gihugu hose. Hari Ibitaro by’uturere 36 biziyingeraho ibya Nyagatare biri kubakwa, aka karere kazaba gafite bibiri.

Ibitaro by’intara nabwo hari bitanu bigizwe n’ibya  Bushenge, Rwamagana, Kinihira na Ruhango.

Mu bitaro bikuru hari ibya Karongi, ibya Kibuye, Ruhengeri  na Kibungo muri Ngoma.

Ibyo ku rwego ruhanitse hari Ibyitiriwe Umwami Faisal, ibya Gisirikare i Kanombe n’ibya Kaminuza y’u Rwanda (CHUB na CHUK-Butare na Kigali).

Abana bagera kuri 93% bahabwa inkingo 12. Urukingo rwa mbere ruhabwa abana ku kigero cya 99%. Abakobwa bari hagati y’imyaka 10-12 bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura.

Abivuza kandi usanga abarenze 80% bavurirwa ku bigo nderabuzima bagakira.

Ku bijyanye n’abaganga leta yafashije abaminuje mu kuvura ibice by’umubiri cyangwa ibyiciro runaka n’indwara runaka (specialistes) 460, umubare w’abaganga wikubye kabiri ku bavuraga mu 2000.

U Rwanda kandi rwungutse ibitaro bivura kanseri birimo ibya Butaro bimaze kuvurirwamo abarwayi 7500 kuva byashingwa n’ibya Kanombe byiteguye kuvura iyi kanseri abajyaga kuyivuza mu mahanga.

Mu rwego rwo kwita ku buzima bw’Abanyarwanda, muri buri kagari hazubakwa poste de sante( ikigo nyunganirabuzima).

U Rwanda rufite imbangukiragutabara (ambulance)230, hari kandi indege zitagira abapilote zikwirakwiza amaraso hirya no hino mu gihugu, mu gihe gito.

Ntakirutimana Deus