U Bushinwa bushobora gushyira ahagaragara urukingo rwa Coronavirus vuba aha

Abahanga bakomeje gukora iyo bwabaga ngo basohore urukingo rwa coronavirusi

Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko mu kwezi gutaha gishobora gushyira ahagaragara urukingo rwa mbere rwa virusi ya corona yiswe Covid 19.

Umuyobozi wa komisiyo y’ubuzima, ubumenyi n’ikoranabuhanga Zheng Zhongwei yavuze ko bateganya gukora igerageza ku r’urwo rukingo mu kwezi kwa kane. Yavuze ko kugerageza urwo rukingo bishobora kuzafata igihe kirenga umwaka nkuko VOA dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Zheng yavuze ko abashakashatsi ku by’inkingo bakomeje gukorana bya hafi kugirango bashobore gukora urukingo ruzifashishwa gukumira virusi ya Corona imaze guhitana abantu barenga 3000.

Hagati aho muri Leta zunze ubumwe za Amerika sosiyete ikora ibijyanye n’inkingo muri leta ya Massachusetts yamaze kugeza ku kigo gishinzwe indwara z’ibyorezo urukingo iyo sosiyete yifuza ko rwakorerwa igeragezwa ku bantu.

Muganga Anthony Fauci uyobora icyo kigo yavuze ko gukora urukingo, kurugerageza no ku rwemeza bishobora gufata nibura umwaka umwe.

Abahanga ntibagoheka

    Igitandukanya coronavirus n’izindi ndwara zabanje ni uko zo byafataga igihe kinini ngo haboneke inkingo ariko kuri coronavirus abashakashatsi n’inzobere ntibari kugoheka, guhera umunsi wa mbere itangazwa nk’icyorezo bari kureba ko babona urukingo rwayo.

    Ibirango bishingiye ku tunyangingo by’iyo ndwara byahise bigaragazwa ubwo u Bushinwa bwavumburaga ko bwatewe n’icyorezo gishya. Ni ibirango bizwi nka genetic code bifasha abahanga kumenya aho iyo virusi yaturutse, uko yacibwa intege n’uburyo abantu bayirinda.

    Ubufasha bwa Guverinoma zitandukanye buri gutangwa ngo ubushakashatsi bugende neza, hanyuma umuti n’urukingo by’iyo ndwara biboneke vuba.

    Ikigo Inovio kiri i San Diego muri California, abashakashatsi bacyo bari kwifashisha uburyo bushya mu gupima isanomuzi (DNA) mu kurema urukingo rw’iyo virusi. Urwo rukingo rwiswe ‘INO-4800’ biteganyijwe ko ruboneka mu mezi make ari imbere rugatangira kugeragezwa.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi muri Inovio, Kate Broderick, yabwiye BBC ko ubwo u Bushinwa bwatangazaga ibirango by’iyo virusi , bahise bakoresha ikoranabuhanga ryabo bagashaka uburyo bakora urukingo.

    Inovio yatangaje ko igerageza rya mbere ry’urwo rukingo nirishoboka, bazakurikizaho andi magerageza akomeye ku buryo mu mpera z’umwaka bazaba bafite urukingo rwuzuye rwabasha guhangana n’iyo ndwara.

    Mu 2000 ubwo virusi ijya gusa na Coronavirus yitwa Sars yadukaga mu Bushinwa, icyo gihugu cyabaye nk’ikibihisha Isi ntiyamenya uko bihagaze ku buryo abakora ubuvumbuzi bw’urukingo batangiye imirimo icyorezo cyarangiye.

    Ubushakashatsi bushya buri guterwa inkunga n’ihuriro ry’ibigo bikora ubushakashatsi ku byorezo, Cepi, rigizwe n’ibihugu byose n’imiryango mpuzamahanga.

    Ni ihuriro ryashinzwe nyuma y’icyorezo cya Ebola cyabonetse muri Afurika y’Iburengerazuba mu 2015, hagamijwe guhangana n’indwara nshya z’ibyorezo.

    Hari izindi gahunda ebyiri Cepi iri gutera inkunga nazo ziri gukora urukingo rwa coronavirus.

    Kaminuza ya Queensland iri gukora urukingo rwitezweho kwifashishwa mu guhangana n’uturemangingo tugize virusi ya coronavirus. Ni mu gihe ikindi kigo cyitwa Moderna Inc giherereye muri Massachusetts nacyo cyatangiye ubushakashatsi kuri iyo virusi gifatanyije n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara zandura.

    Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS wavuze ko uri gukora ibishoboka byose ngo haboneke urukingo rushya.

    Iyi ndwara imaze kwandurwa n’abantu basaga ibihumbi 100, mu gihe abo yahitanye basaga 3000.

    Ntakirutimana Deus