Mu Kiriziya bahanye ibiganza mu gihe cy’amahoro ya Kirisitu nubwo BIBUJIJWE (videwo)

Kiriziya Gatorika mu Rwanda yaraye itangaje amabwiriza ko bitemewe guhana ikiganza cyangwa guhoberana mu gihe cyo guhana amahoro ya Kirisitu mu rwego rwo gukumira indwara ya Coronavirus (covid 19), nyamara hari aho bitashyizwe mu bikorwa n’abayoboke.

Umunyamakuru wa The Source Post wari mu kiriziya iherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze( Paruwasi Kampanga) yiboneye abagiye mu misa ya kabiri yabaye ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020 bahana ikiganza mu gihe cyo guhana amahoro ya Kirisitu.

Uretse ibi kandi hari n’aho padiri yakoraga abakirisitu ku gahanga, mu gihe cyo gutura; abaha umugisha.

Bamwe mu bagiye muri iyi misa bavuga ko batari babizi ko bitemewe, ku bari bazi ko byahagaritswe bavuga ko bitarabacengera(kudahana ikiganza) bagiye kumva bagasanga barangije kugihana.

Hamwe na hamwe hari abahasengeye bavuga ko babyibutse muri uwo mwanya ntibahane ikiganza ariko bagera hanze bagatangira gusuhuzanya bahana ikiganza abandi bahoberana nk’abari bakumburanye. Aha naho leta yasabye ko abantu bakwirinda gusuhuzanya bahana akaboko cyangwa bahoberana.

Urebye nta tandukaniro na mbere iri tangazo ritaratangwa.


Mu kiriziya ntibarumva ibyo kudahana umukono

Inkuru bifitanye isano: Ntibyemewe guhana ikiganza no guhoberana mu gihe cyo guhana amahoro ya Kirisitu muri Kiriziya zo mu Rwanda

Ingamba kiriziya yari yatangaje mu
Mu itangazo ryasohowe n’inama y’abepisikopi gatorika, ryashyizweho umukono na visi perezida wayo, Musenyeri Antoine Kambanda abaka na Arikiyepisikopi wa Kigali n’Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, ryibutsa ko mu gihe cyo guhana amahoro ya Kirisitu, abakirisitu bahana ikiganza cyangwa baramukanya, bitemewe, ahubwo bazajya bayahana ku mutima.

Aba basenyeri kandi bashishikariza abakirisitu gukomeza gusenga ngo iko cyorezo kiranduke ku Isi.

Coronavirus ni indwara yatangiye ivugwa mu Bushinwa mu mpera za 2019, imaze kwandurwa n’abasaga ibihumbi 100 mu bihugu bisaga 90, mu gihe abakabakaba ibihumbi 4 yabahitanye.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Mu Kiriziya bahanye ibiganza mu gihe cy’amahoro ya Kirisitu nubwo BIBUJIJWE (videwo)

Comments are closed.