Ntibyemewe guhana ikiganza no guhoberana mu gihe cyo guhana amahoro ya Kirisitu muri Kiriziya zo mu Rwanda

Kiriziya Gatorika mu Rwanda yasabye abayoboke bayo kwirinda guhana amahoro ya kirisitu bakoranaho.

Ni ingamba iyi kiriziya yafashe ziza zikurikira izo leta y’u Rwanda yafashe zo kwirinda gusuhuzanya bahana ikiganza cyangwa bahoberana mu rwego rwo kwirinda indwara ya Coronavirus(covid 19) ititije Isi muri iyi minsi.

Mu itangazo ryasohowe n’inama y’abepisikopi gatorika, ryashyizweho umukono na visi perezida wayo, Musenyeri Antoine Kambanda abaka na Arikiyepisikopi wa Kigali n’Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, yibukije ko aya mahoro azajya ahanwa ku mutima gusa kandi ahabaga amazi y’umugisha abakirisitu benshi bakoramo, naho ngo ntihemewe kuhakora; yakuwemo.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’Abepisikopi Gatorika

Musenyeri Kambanda na bagenzi be, bashishikariza abakirisitu gukomeza gusenga ngo iko cyorezo kiranduke ku Isi.

Coronavirus ni indwara yatangiye ivugwa mu Bushinwa mu mpera za 2019, imaze kwandurwa n’abasaga ibihumbi 100, mu gihe abasaga ibihumbi 3 yabahitanye.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Ntibyemewe guhana ikiganza no guhoberana mu gihe cyo guhana amahoro ya Kirisitu muri Kiriziya zo mu Rwanda

Comments are closed.