Leta y’u Rwanda irasaba kwirinda ihererekanya ry’ikiganza no guhoberana mu gusuhuzanya

Leta y’u Rwanda irashishikariza abanyarwanda kwirinda inzira zose bashobora guhuriramo n’icyorezo cya Coronavirus cyiswe (covid-19) kimaze gutera ubwoba Isi.

U Rwanda rufite amahirwe ko hataraboneka urwaye iyi ndwara, ni yo mpamvu ingamba zo kuyirinda zigomba gukazwa, abantu bakubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta, yongeye kwibutswa ndetse yanongewemo izindi ngingo n’ibiro bya minisitiri w’intebe.

Ayo mabwiriza abuza abantu kuramukanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana. Yibutsa kandi isuku no kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa mu bihugu byavuzwemo ubu burwayi.

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe

Mu bihe bitandukanye leta yagiye ishishikariza abaturage kwirinda mu ikumirwa ry’ibyorezo bitandukanye. Urugero ni ebola yayogozaga ibintu muri Congo Kinshasa, muri Beni, itarageze mu Rwanda kubera ingamba zafashwe.

Coronavirus imaze kwandurwa n’abantu 98,429, abagera kuri 3,387 imaze kubahitana.

Inama abanyarwanda bagirwa n’inzego z’ubuzima

Nubwo bimeze gutya ariko mu Rwanda hari ibikorwa n’uburyo butandukanye bwatuma abantu bakwanduzanya byihuse iyi ndwara mu gihe yaba yahageze, urugero ni uko abantu bicarana abandi bakikubanaho aho bari mu modoka zibatwara mu mujyi wa Kigali, aho bafata ku mitambiko iba irimo, umwe avaho hafataho undi mu ziswe shirumuteto. Izikorera mu ntara zitwa twegerane nazo zaba undi muyoboro bitewe n’uburyo abantu bicaranamo bahekeranye. Hari kandi umuco wo gusuhuzanya mu nsengero nawo wafasha mu kuyikwirakwiza.

Ntakirutimana Deus