Coronavirus yageze muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ishobora kugarika ingogo

Abategetsi bo muri Nigeria bemeje ko umuntu wa mbere wanduye Virusi ya Korona yagaragaye muri icyo gihugu. Ni we wa mbere wanduye iyo ndwara ugaragaye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Abahanga mu by’ubuvuzi baravuga ko iyi ndwara ishobora kwibasira bikomeye umugabane w’Africa kubera ko inzego z’ubuvuzi zishobora kunanirwa.

Uwanduye iyo ndwara wa mbere muri Nijeria ni Umutaliyani uhakorera wagarutse muri muri icyo gihugu muri iki cyumweru akubutse mu mugi wa Milan mu Butaliyani. Ubu aravurirwa mu bitaro byo mu mugi wa Lagos. Kuba iyi Ndwara igeze muri Nijeriya byatumye havuka ubwoba ko iyi ndwwara ishobora kwibasira imigi ituwe cyane muri Afurika

Mu Misiri no muri Alijeriya hamaze kugaragara abanduye Virusi ya Korona ariko yari itarakwira ku mugabane w’Afurika wose. Umuyobozi mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima Tedros Adhanom Ghebreyesus araburira ibihugu byose ko nta na kumwe gikwiriye kwibeshya ko iyi ndwara itakigeramo.

Src: VOA
Ntakirutimana Deus