Trump yateje urujijo avuga ko urukingo rwa SIDA rwavumbuwe

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yateje urujijo avuga ko abashakashatsi bavunbuye urukingo rwa SIDA.

Yabitangaje kuwa Kabiri ubwo yatangazaga impinduka muri polisi , hari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yagize ati ” Bazanye urukiko rwa SIDA.” Nyuma yavuze ko SIDA yari igihano cy’urupfu ariko uyu munsi abanduye virusi yayo babaho igihe kinini bitewe no gufata imiti igabanya ubukana bwayo. Kuri Trump ati “Ni ibintu bidasanzwe.”

CNBC yanditse iyi nkuru ivuga ko ibiro bya Trump ( White House ) ntacyo birayitangariza ku cyifuzo cyayo cy’uko byagira icyo bitangaza ku byavuzwe na Trump.

Iki kinyamakuru gikomeza cyandika ko bishoboka ko Trump yavugaga ku miti igabanya ubukana bw’iyi virusi yafashwe nk’igihano cy’urupfu hafi  mu myaka 40 ishize.

Abantu bafite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA bashobora gufata imiti ibarinda, ikagabanya ibyo byago ku kigero cya 74% nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe iby’indwara muri Amerika (Centers for Disease Control and Prevention).Iyo miti yitwa pre-exposure prophylaxis or PrEP. PrEP.

Muri Amerika abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 100 banduye virusi itera SIDA. Imibare ya Guverinoma igaragaza ko abanyamerika hafi ibihumbi 40 bandura iyo virusi buri mwaka.

Mu mwaka ushize, Trump yasezeranyije ko icyorezo cya SIDA kizarangira muri Amerika bitarenze umwaka w’2030

Abanyamerika bari gukora uko bashoboye ngo bavumbure urukingo rwa Coronavirus, icyorezo kimaze guhitana abanyamerika 116,341 mu basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 100 bacyanduye nkuko bitangazwa na kaminuza Johns Hopkins University.

Loading