Musanze : Meya arasaba abaturage kudakuka umutima kubera abaharaye baranduye COVID-19

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burasaba abaturage kudakuka umutima kubera ikibazo cya COVID-19 cyavuzwe muri ako karere, agasaba abaturage gukaza ubwirinzi.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’aka karere, Madame Nuwumuremyi Jeannine nyuma yuko hagaragaye ko hari hoteli 3 zo muri aka karere zaciyemo abantu barwaye COVID-19. Bahaciye tariki 5-6 Kamena 2020.

Asaba abaturage kutagira ubwoba mu gihe bubahirije amabwiriza yo kwirinda.

Agira ati ” Byagaragaye ko hari abantu bari banduye Coronavirus bahanyuze…. Icyo nabasaba cya mbere ni ukwirinda. Kugira ubwoba ntacyo byatumarira tutirinze. Amabwiriza arahari kandi arasobanutse nibayakurikize bakore ibyo bagomba gukora. Bambare agapfukamunwa, bakarabe  kenshi ubishoboye agendane umuti wo gukaraba.

Wabikoze byose nta n’impamvu yo kugira ubwoba kuko uba urinze ku buryo bwose. Kugira ubwoba ntacyo uri gukora ngo wirinde ntacyo byaba bitumariye twese.”

Akomeza asaba abaturage kubahiriza ayo mabwiriza bakomeza imirimo ku basanzwe bayikora, abadafite icyo bakora bakirinda kuva mu rugo ntacyo bagiye gukora kuko indwara igihari mu Rwanda.

Nuwumuremyi avuga ko hoteli abo bantu banyuzemo ziri guterwamo imiti, ari nako abahakoraga nabo bari gusuzumwa ko batanduye icyo cyorezo.

Inkuru bifitanye isano: Musanze: Hoteli 3 zanyuzemo abanduye Coronavirus ziri mu kato

Mu karere ka Musanze higeze kugaragara umuntu umwe wanduye COVID-19 mu minsi yashize, icyo gihe nabwo abari muri hoteli ye barapimwa basanga nta wundi wanduye.

Ntakirutimana Deus

Loading