Haracyari kare kuvuga ko icyorezo cya COVID-19 muri Rusizi kiri kugabanuka-Dr Nsanzimana

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Abantu bashya banduye COVID-19 bari kuboneka uko bwije n’uko bukeye mu turere twa Rusizi na Kirehe muri iyi minsi, i Rusizi haravugwa imyitwarire idatanga icyizere ko iki cyorezo cyaharandurwa mu gihe ikomeje.

Ikibazo cy’ubu bwandu bukomeje kugaragara muri aka karere aho haherutse gutangazwa mu munsi umwe abantu 41 bahagaragaye ko banduye. Ubwandu bwahagaragaye mu ntangiriro za Gicurasi 2020, bwahagurukije inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo iz’ubuzima, umutekano, imiyoborere n’izindi zihashinga ibirindiro.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin yatangarije RBA ko na we ubu ari muri aka karere, agaragaza uko icyorezo gikomeje kuhagaragara gihagaze n’impamvu ziri kubitera.

Mu mibare y’abantu 26 batangajwe ku cyumweru ko basanganywe Coronavirus barimo 18 bagaragaye mu karere ka Rusizi.

Dr Nsanzimana asobanura ku by’imibare y’abagaragaye muri Rusizi, yavuze ko 3 muri bo ari abanyarwanda bari bavuye hanze, bari bamaze iminsi bakurikiranwa, 4 ni ababana n’umwe mu bari bagaragayeho ubu burwayi mu minsi yashize, 11 ni abari bapimwe ahantu babonaga ko hashobora kuba hibasiwe muri aka karere.

Asaba abatuye aka karere kwitwararika ku mabwiriza bashyiriweho yo kwirinda Coronavirus kuko ngo icyorezo kitari kugabanuka uko bikwiye.

Ati “Mu by’ukuri haracyari kare kugirango tuvuge ko icyorezo cya COVID-19 muri Rusizi kiri kugabanuka. Abaturage baho n’abo mu nkengero zaho, barasabwa kubahiriza ingamba inama bagirwa kuko hari bamwe muri bo tubona ko batazikurikiza uko bikwiye, ugasanga abaturanyi baragerageza gusurana, ndetse bamwe baragerageza no kuva muri aka karere bajya mu tundi. Byaba biteye inkeke rero bakijyanye ahandi.

Akomeza avuga ko bafite ingamba zo gukomeza gufata ibipimo byinshi, bikunganira gahunda za Guma mu  rugo ihari.

Dr Nanzimana avuga ko abaturage nibubahiriza ibisabwa hari impinduka zizagerwaho. Agira ati “Twizeye ko mu minsi iri imbere ibipimo biza kugabanuka ndetse n’ababa barahuye n’ubwo burwayi bakaza gukira.”

Muri gahunda yo kwirinda ko ubwandu bwagaragaye muri aka karere bwakwirakwira mu Rwanda, ubwo ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zasubukurwaga,  leta yatangaje iya Guma mu rugo mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe, Nyakarenzo na Nkombo y’akarere ka Rusizi.

Muri aka karere hagiye havugwa abajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ari nabyo bikekwa kuba inkomoko y’iyi ndwara muri aka gace, nyamara mu minsi yashize hafashwe abantu basaga 10 bagiye muri Congo Kinshasa.

Kugeza mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi yari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo Coronavirus cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe. Nyamara ubu niko gafatwa nk’indiri yayo muri iyi minsi.

 

Loading