Iminsi 100 COVID-19 igaragaye mu Rwanda: Ingamba ni ukwiga kubana nayo-RBC

U Rwanda rwabaye nk’umubyeyi wikokoye akimaraho ibyo atunze byose ngo abana be bazagire ubuzima bwiza, ariko ntihabure kidobya ituma iyo ntego ye itagerwaho uko byifuzwaga.

Ni igihugu cyabashije kurinda abana bacyo icyorezo cya Ebola cyasaga n’icyakizengurutse, kigaragara muri Congo Kinshasa na Uganda, ariko kigihatana na Coronavirus itararebe Isi izuba.

Ubwo iki cyorezo cyagaragaraga bwa mbere mu gihugu, tariki 14 Werurwe 2020, igihugu cyakomeje guhangana nacyo, ariko kugeza muri iyi minsi nibwo hari kuboneka imibare myinshi y’abacyanduye kurenza mbere.

Ntibivuze ko igihugu kitashyizemo ingamba zirimo gahunda ya guma mu rugo n’izindi ariko zisa n’izikomwa mu nkokora na gahunda y’ibihugu bituranye n’u Rwanda, bitahamije ingamba zo kwirinda icyo cyorezo bityo bigakururira ibyago abaturage barwo.

Uyu munsi abantu 728 bamaze kwandura COVID-19, abagera kuri 359 barakize, abakirwaye ni 367, ndetse 2 bitabye Imana.

Leta y’u Rwanda itangaza ishusho y’uko COVID-19 ihagaze nyuma y’iminsi 100 igeze mu Rwanda. Hari mu kiganiro Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima(RBC), Dr Nsanzimana Sabin yagiranye na RBA.

Ati ” Turakurikirana muri buri karere kugirango turebe ko hagira uburwayi buzamuka tutabizi. Abaturage bakiri mu rugo, imibare yagaragaraga ko iri hasi, byaranumvikanaga kuko aho icyorezo cyatangiriye mu mujyi wa Kigali ibipimo byari hejuru ku baturukaga hanze y’igihugu. Nyuma tuza kubona n’abo bahuye nabo mu gihugu, nyuma tubona abakora umurimo wo gutwara imodoka zambukiranya imipaka, nyuma rero nibwo cyanagaragaye mu karere ka Rusizi.

Gufungura ingendo….

Ubu rero nyuma yaho ingendo zariyongereye; urujya n’uruza mu Rwanda hose, ni ukuvuga ko icyorezo nacyo gishobora kwiyongera muri iyo minsi. Ariko bitavuze ko icyorezo cyananiranye kukirwanya. Akazi kaba kiyongereye ndetse n’uruhare rwa buri muntu rugomba kuziramo, kuko ntabwo ushobora kumenya iyo virusi aho iherereye hose, ariko icyo dushobora gukora, ni uguhagarika, umuntu akamenya ahari iyi virusi hose, umuntu ashobora kuyirinda, ikazagera aho igashira.

Ishusho igaragaza kubana na COVID-19

Dr Nsanzimana yungamo ati “Ishusho rero nyuma y’iminsi 100, iratwereka ko iki cyorezo tuzabana nacyo igihe kirenze icyo twatekerezaga ko ari kigufi. Bivuze ko ingamba turi gushyira mu ngiro ndetse n’uburyo tureba imbere ahazaza, ni ukwiga kubana nacyo kandi ntikitugireho ingaruka mbi, ntikidutware abantu.

Murabizi ko abakunze kwitaba Imana ari abageze mu za bukuru, iyo batavuwe kare ndetse n’abasanzwe bafite izindi ndwara, ariko n’abato, abagifite imbaraga, birashoboka ko uburwayi bwabageza kure cyane cyane mu myanya y’ubuhumekero.

Nta kujenjeka

Rero ubuzima turimo hari ibintu bitatu dusabwa tugomba gukurikiza ku bw’inyungu zacu n’iz’abandi. Zirimo gukoresha agapfumunwa kandi neza buri gihe, ntikabe urwitwazo, nko kujya kwereka ababishinzwe ko na we wabikoze, ahubwo ukumva ko ari ku nyungu zawe. Guhana ya ntera, abantu babivuga basa n’abatebya ariko ni ngombwa, ntuhane intera ari uko ugeze ku muhanda, ugomba kubyumva haba mu rugo, haba mu muryango ko ni ko bigomba kugenda, kandi abantu bagakaraba kenshi, buri gihe.

Ibyo bitatu rero byagaragaye ko ibihugu byabikoze, abaturage bagize icyo kinyabupfura bakitwararika bakabikora, icyorezo ushobora kubana nacyo kitagize abantu cyangiza, ndetse kikaba cyanashira.

Abaturanyi bari mu rugamba?

Dr Nsanzimana akomeza agira ati ” Gusa ni icyorezo cy’Isi yose twe dushaka kubikora nk’u Rwanda ariko mu bihugu duturanye hashobora guturukayo nk’umwe, babiri bandura bikaba byanagaragara nkuko mu minsi yashize byagenze. Ni ikintu rero kigoye kuvuga ngo ejo cyangwa ejobundi tuzagihashya ariko aho twari tugeze, intambwe twari tugezemo ubu hajemo uruhare rwa buri wese, na ya disipulini dusabwa, ese ibi bavuga ni amagambo gusa, cyangwa ngomba kubikurikiza?

Aho niho umwihariko w’abanyarwanda ugomba kugaragarira, abantu aho bari hose, ubikoze nanjye nkabikora, iki cyorezo dushobora kuzagitsinda.

U Rwanda ruri guhangana n’ubwandu bwa virusi bivugwa ko bufite inkomoko mu bihugu bituranye narwo. Muri iyi minsi hari abashoferi baturuka muri Tanzania, igihugu cyakurikije ingamba nke mu kwirinda COVID-19, uyu munsi kivuga ko ntayikigaragaramo, hari u Burundi budakozwa izo ngamba na Congo ibigendamo gake.

Hejuru ku ifoto: Dr Sabin Nsanzimana yambaye agapfukamunwa.

Loading