Suarez wavanye agahinda muri Barcelone yishubije icyubahiro
“Iyi minsi yambereye mibi cyane. Nararize kubera ibyo nakorerwaga” ni amagambo yatangajwe na Luis Suarez ubwo yavanwaga igitaraganya mu ikipe ya Barcelona, yavuze ko itamushaka nyamara yari mu bakinnyi bayitsindira ibitego byinshi. Nyuma y’umwaka umwe yongeye kugira ati “Nshimishijwe n’ukuntu Atletico yampaye agaciro ikampa amahirwe yo gukomeza kwerekana ko nshoboye gukina kuri uru rwego. Ndayishimiye kubera kungirira icyizere”.
Ugereranyije izi mvugo bigaragara ko Luis Suarez yishimye bitameze nkuko byari bimeze ubwo Barcelone yatangazaga ko itakimwifuza. Umunya-Uruguay Suarez, w’imyaka 34, yatangiye uyu mwaka w’imikino abwirwa n’umutoza Ronald Koeman wa Barça ko atari muri gahunda ze muri uyu mwaka, ariko yaje gutsinda ibitego 21 muri shampiyona – birimo n’icyahesheje Atletico igikombe.
Ni Suarez ushimira Atletico Madrid kubera “kungirira icyizere” nyuma yuko igitego cye cy’intsinzi kiyifashije gutesha mukeba Real Madrid igikombe cya shampiyona ya La Liga bahataniraga, ikaba ari yo icyegukana.
Byatangiye Suarez abwirwa ko adakenewe n’ umutoza mushya wa Barcelona
Ni Luis Suarez uvuga ko yarize kubera uburyo Barcelona yamufashemo nabi mbere y’uko ayivamo akajya muri Atletico Madrid. Ni mu gihe nyamara yari ayikiniye imyaka itandatu ayitsindiye ibitego 198 mu mikino 283 yayikiniye, ndetse aba umwe mu bari ba rutahizamu batatu bayo batinywaga ari kumwe na Lionel Messi na Neymar.
Uretse kwirukana Suarez, iyi kipe yari yanamwangiye kuzakina mu ikipe yo muri Espagne, ahubwo ko yagombaga kujya hanze yayo. Ariko, nyuma yo kugirana ibiganiro n’abahagarariye Suarez, Barcelona yisubiyeho kuri icyo cyemezo, nyuma yuko uyu rutahizamu akangishije ko ibibazo bye abishyira mu itangazamakuru.
Atletico yamuguze amafaranga ameze nk’ikimenyetso cy’ishimwe kuri Barcelona atarenze miliyoni 6 z’ama-euro, gusa yishingirwa ku birimo nko guhesha iyo kipe itike yo gukina Champions League.
Ku mwaka, Suarez ahembwa kimwe cya kabiri (miliyoni 15 z’ama-euro) cya miliyoni 30 z’ama-euro yahembwaga muri Barcelona.
Suarez yageze muri Barcelona mu 2014 avuye muri Liverpool aguzwe miliyoni 74 z’amapawundi.
Yafashije Barcelona kwegukana ibikombe bine bya shampiyona, ibikombe bine by’umwami (Copa del Rey), igikombe cya Champions League n’icy’isi cy’amakipe y’ama-clubs mu 2015.
Ibihe by’amarira
Suarez avuga ko yayabajwe n’ibyo yakorerwaga muri Barceloneati: “Sinigeze nizera ubutumwa bamapaga ngo barimo gushakira umuti ikibazo cyanjye kugira ngo ibintu bigende neza”.
“Si bose bazi ibyabaye ariko ikibabaje kurusha byose ni ukwitabira imyitozo ariko ugashyirwa ku ruhande kubera ntari nemerewe gukina mu mikino ya gicuti yo kwitegura irushanwa.”
“Umugore wanjye yabonagauburyo nari mbabaye akifuza kongera kumbona mwenyura, rero igihe naboneye amahirwe yo kujya muri Atletico, sinigeze njijiganya mu mutima”.
Icyo gihe Lionel Messi, umaze gutsindira ibitego byinshi Barcelona yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwo guhoza suarez, avuga ati”yarirukanywe”.
Suarez ati: “Sinatangajwe n’uburyo Messi yanshigikiye ku mugaragaro kuko nanjye ndamuzi cyane”.
“Azi uburyo nari mbabaye, nonho kwumva ko nirukanywe nicyo cyambabaje kurushaho”.
“Uburyo babikoze ntibwari bwiza kandi Leo azi uburyo njyewe n’umuryango wanjye twababaye”.
Suarez atsinda igitego cyahesheje shapiyona ikipe ye nshya
Iyi kipe y’umutoza Diego Simeone, ku munota wa 18 yari yabanjwe igitego na rutahizamu Oscar Plano wa Real Valladolid.
Ariko yaje guhindura umukino mu gice cya kabiri ku gitego cya Angel Correa ku munota wa 57 n’icya Suarez cy’intsinzi cyo ku munota wa 67.
Nubwo Real Madrid yatsinze Villarreal ibitego 2-1, ntabwo yashoboye kwegukana icyo gikombe kuko byasabaga ko Atletico itakaza amanota.
Atletico yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona mu myaka irindwi ishize – kikaba n’icya 11 yegukanye muri rusange.
Isoje ifite amanota 86, irusha amanota abiri Real Madrid yegukanye icyo mu mwaka ushize, iyi ikaba isoje uyu mwaka nta gikombe yegukanye.
Barcelona – yakinaga idafite rutahizamu Lionel Messi wari uri mu kihuruko yitegura imikino y’igikombe cya Copa America ihuza ibihugu byo muri Amerika y’epfo – yagiye ku kibuga cya Eibar iyihatsindira igitego 1-0, cyinjijwe na Antoine Griezmann, bituma isoza shampiyona ku mwanya wa gatatu, imbere ya Sevilla.
Nyuma y’umukino, Suarez wari uri mu marira y’ibyishimo yagize ati: “Nshimishijwe n’ukuntu Atletico yampaye agaciro ikampa amahirwe yo gukomeza kwerekana ko nshoboye gukina kuri uru rwego. Ndayishimiye kubera kungirira icyizere”.
“Hari abantu benshi twagiriye ibibazo hamwe, umugore wanjye, abana banjye”.
“Maze imyaka myinshi nkina umupira w’amaguru gusa uyu ni wo mwaka umuryango wanjye wababayemo cyane. Ndumva niyumva mu buryo butangaje kubera ko nigaragaje ku munsi wa nyuma w’umwaka w’imikino”.