Shampiyona iratangira gukinwa nta bafana bari muri sitade

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(Ferwafa) ryarangaje ko nyuma yaho Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye COVID-19 nta mufana wemerewe kwinjira muri sitade mu gihe hakinwa shampiyona y”umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere.

Mu itangazo ferwafa yashyize ku rukuta rwayo rwa twitter ribivuga gutya:

Nyuma yaho Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye COVID-19. Turamenyesha abantu bose ko imikino yose mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA igomba gukinwa nta bafana bari ku kibuga uhereye uyu munsi kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Imikino itagenyijwe ku munsi wa 24 wa shampiyona iteye itya: