Polisi yafashe umwe mu bakekwaho kujujubya abantu babasezeranya akazi ku kibuga cy’indege
Ni kenshi cyane abantu bakunze kuvuga ko hari “abatekamutwe” babahamagara ndetse hari n’ababeshya imbona nkubone ko babaha amafaranga bakabahesha akazi ku kibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko yafashe umwe muri bo twahinduriye izina tukita Rutana.
Uyu mugabo w’imyaka 37 ngo yagendaga yaka abaturage amafaranga abizeza ko azabaha akazi aharimo kubakwa iki kibuga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Rutana yafatiwe mu murenge wa Rilima mu kagari ka Nyabagendwa mu mudugudu wa Nyabagendwa kuwa Kabiri tariki ya 23 Kamena biturutse ku makuru yatanzwe n’abo yari amaze kwambura.
Twizeyimana avuga ko abaturage bageze aho bagira amacyenga babimenyesha Polisi, nayo irakurikirana isanga Rutana ntaho ahuriye n’imyubakire y’ikibuga cy’indege cya Bugesera bahita bamufata.
Ati “Abaturage bamaze kuduha amakuru twarakurikiranye dusanga Rutana ni umwambuzi usanzwe atuye i Rilima nta nshingano afite ku nyubako z’ikibuga cy’indege cya Bugesera.”
Yongeye gukangurira abantu kwitondera abagenda babizeza ibitangaza bagamije kubambura. Abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari uwo babonye.
Rutana yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).