Muhanga: Umucamanza aherutse gukatirwa gufungwa imyaka 10

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ruherutse gukatira umucamanza witwa Gatera Emmanuel igihano cy’imyaka 10, mu rubanza ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyemo icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa cyaje kumuhama.

Gatera yahamwe n’icyaha yari akurikiranyweho, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’umwe (11) n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000frw). 

Uregwa yakoreye icyaha mu Mudugudu wa Nyarucyamu III, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga,  Intara y’Amajyepfo, akaba  yaratse ruswa umuburanyi ingana n’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda (1.000.000 frw) kugira ngo azamufashe agirwe umwere ku cyaha yari akurikiranyweho.

Gatera yahamwe n’icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya  4 y’itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, yakatiwe kuwa  29 Nyakanga 2020.

Gatera yari yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rw’i Kiyumba muri 2012.

Si ubwa mbere mu bucamanza havugwa ruswa dore ko binemezwa na Raporo yakozwe mu mwaka wa 2018 n’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, yerekana ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa bangana na 9.41%.

Tariki 15 Gashyantare 2019, Prof. Sam Rugege wari Perezida w’urukiko rw’ikirenga, ubwo yasorezaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko i Nyagatare, yari yavuze ko kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2018 abacamanza 17 n’abanditsi b’inkiko 25 birukanywe kubera ruswa kandi ko mu mwaka wa 2011, abacamanza batatu n’abanditsi batandatu bafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa.

Icyo gihe yanatangaje ko mu mwaka wa 2017-2018 abakozi bo mu nkiko 561 barezwe ruswa, 365 bagahamwa na yo naho 95 bangana na 17% bakagirwa abere. Naho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 hari dosiye 109 zari zamaze kugezwa mu nkiko ku bakozi bo mu nkiko bakekwaho ruswa.

Ibi bibazo byatumye mu Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asaba inzego z’ubutabera kwirinda ruswa ivugwamo, kugira ngo batange urugero rwiza ku banyarwanda bose.

Icyo gihe yari amaze kwakira indahiro z’Abayobozi bashya b’Inzego z’Ubutabera mu Rwanda tariki 06 Ukuboza 2019 barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo hamwe na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukamulisa Marie-Thèrese. Harimo kandi Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens.

Yasabye abayobozi barahiye kudakora imirimo bashinzwe nk’umugenzo cyangwa ibyo basabwa gusa, ahubwo ko bagomba kwita ku cyo amategeko amariye abaturage.

Ati”Ubutabera bushingira ku cyizere abantu bagirira abacamanza, icyo cyizere na cyo kigashingira ku budakemwa no kutabogama”

Yongeyeho ati “Icyizere kirubakwa, kigaharanirwa, kikarindwa. Ni yo mpamvu dusaba abacamanza kugira imyifatire isumba iyo dusaba abandi Banyarwanda basanzwe, tuba tugira ngo Abanyarwanda babone ubutabera bakwiriye”.

Yasabye abagize inzego z’Ubutabera barahiye, gutangirira imirimo mishya ku kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza kugira ngo itazaba umuco.

Ati “Ruswa iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose, abo bikomeje kugaragaraho baba bakwiye kubihanirwa ku mugaragaro”.

Loading