Perezida Kagame yerekanye uburyo intego z’iterambere rirambye zitagerwaho abantu bigize ntibindeba
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ibiganiro ku ngamba zo gushakisha ubushobozi bwo guteza imbere intego z’iterambere rirambye (SDG’s) i Accra muri Ghana.
Muri ibyo biganiro Perezida Kagame yavuze ko kugirango intego z’ikinyagihugumbi zibashe kugerwaho, guverinoma ubwayo itabyigezaho hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu, kandi hakabaho ubufatanye bwihariye n’inzego z’abikorera kugirango intego zo guhindura ubuzima bw’abaturage zibashe kugerwaho byihuse nkuko RBA yabitangaje.
Perezida wa Repubulika yibanze cyane ku ruhare rw’abikorera avuga ko ari moteri yo kurwanya ubukene, kuzamura ubukungu bw’ibihugu, ndetse no gushyira mu bikorwa intego ibihugu ubwabyo byihaye.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuri ubu ibihugu bya Afurika bifite intego z’iterambere bihuriyeho, hatitawe ku gihugu ubwacyo, bitewe n’uko hari ibibazo usanga bibangamira buri gihugu nta na kimwe gisigaye.
Habaye kandi ikiganiro mpaka gifite insanganyamatsiko igira iti “Bisaba Iki kugirango intego z’iterambere rirambye, SDG’s zishyirwe mu bikorwa: Uruhare rw’Imiyoborere.’’ aho na Perezida Kagame yatanzemo impanuro ze.
Ntakirutimana Deus