Netanyahu abona ko EU izakurikira Amerika mu gushyigikira Yeruzalemu

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu avuga ko yiteze ko ibihugu by’u Burayi bizakurikira Amerika mu kwemera ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli.

Netanyahu ari i Buruseli mu biganiro, ku nshuro ya mbere umu minisitiri w’intebe asuye uyu mujyi mu myaka 20.

Ariko Umuyobozi w’urwego rw’ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, Frederuca Mogherini avuga ko uruhande rw’uyu muryango rutahindutse.

Icyemezo cya Doland Trump cyatumye Amerika ishyirwa mu kato n’amahanga kuri iki kibazo gikomeye hagati ya Isiraheli na Palestine.

Igihe yageraga i Buruseli, Bwana Netanyahu yongeye gushima icyemezo cya Amerika, avuga ko Yeruzalemu yamye ari umurwa w’Abayahudi mu myaka 3.000 kandi ko Trump yashyize “ibimenyetso ku meza.”

Yagize ati”Ntekereza ko ibihugu byose cyangwa byinshi by’Uburayi bizimurira ambasade zabyo i Yeruzalemu bikemera ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli ndetse bigafatanya natwe mu mutekano, iterambere n’amahoro.”

Uretse kwemera ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli, Bwana Trump yanavuze ko yategetse minisiteri y’ububanyi n’amahanga gutangira kwimura ambasade ya Amerika ikava i Tel Aviv ijya i Yeruzalemu.

Ariko Madamu Mogherini yavuze ko EU izakomeza kuganira ku murongo wemewe n’umurynago mpuzamahanga ku kibazo cya Yeruzalemu nkuko bigaragara ku nkuru ya BBC.

“Twemera ko igisubizo nyacyo ku kibazo cya Isiraheli na Palestine ari igishingiye kuri leta ebyiri zifite umurwa mukuru wa Yeruzalemu.”

Yanamaganye ibitero byibasira Abayahudi ahantu hatandukanye ku isi.

Mbere yo kwerekeza i Buruseli, Bwana Netanyahu yahuye na perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron i Paris, wamusabye guhagarika inyubako ku butaka bwigaruriwe na Isiraheli kandi akongera akaganira n’abanya Palestine.

Kubera iki icyemezo cya Trump giteye impagarara?

Isiraheli yamye ifata Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wayo, Abanya Palestine bavuga ko Yeruzalemu y’uburasirazuba yigaruriwe na Isiraheli kuva mu ntambara yo mu 1967, ari umurwa mukuru wa leta ya Palestine izashingwa.

Ubwigenge bwa Isiraheli ntibwemewe n’umuryango mpuzamahanga, ndetse ibihugu byose bifite ambasade zabyo i Tel Aviv.

Ku ifoto hejuru : Bwana Netanyahu yahuye na Madamu Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU

Ntakirutimana Deus