Perezida Kagame yatanze ubutumwa nyuma yuko Coronavirus igaragaye mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abanyarwanda gukomera ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Mu butumwa yashyize kuri twitter yagize ati:

Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira
Dr Tedros umuyobozi w’ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (WHO), bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.

Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye COVID19. Nkuko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.

Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nkuko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa):

Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.

Iyi ndwara yagaragaye ku Muhinde wari uvuye Mumbai wahageze kuwa 8 Werurwe 2020 akamenyekana tariki 13 Werurwe.