Amateraniro y’abantu benshi arahagaritswe muri ibi byumweru 2- Dr Ngamije

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iratangaza ko amateraniro y’abantu benshi ahagaritswe mu byumweru 2 mu rwego rwo gukumira indwara ya Coronavirus.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel mu kiganiro yagiriye kuri RBA.

Avuga ko muri ibi byumweru bibiri hahagaritswe amateraniro ahuriza abantu henshi ahantu hafunze. Aho ni mu nsengero, ahahurira abantu bakora siporo n’ahandi.

Akomeza avuga ko ahafunguye nko mu masoko, hajya umuntu uhafite gahunda, uhatinda ngo agomba kuba afite ibikoresho byo kwirinda nk’udupfukamunwa, gukaraba kenshi, akibutsa ko no ku noti iyi virusi ishorora kujyayo.

Ati “Hari ingamba zafashwe na Guverinoma harimo ko muri ibi byumweru bibiri amateraniro y’abantu benshi ahagaritswe, kugirango abantu birinde ikwirakwizwa ry’iyi ndwara kuko ntabwo tuzi abantu uriya muntu(Umuhinde wagaragaweho coronavirus) yahuye nabo…..”

Zimwe mu mpamvu agaragaza zishingirwaho mu guhagarika ibyo bikorwa bihuza abantu benshi ngo ni uko muri Aziya aho bagiye babihagarika iyi ndwara itanduye abantu benshi, ariko ngo mu Burayi aho batabishyizemo imbaraga handuye benshi.

Dr Ngamije asaba ko ugaragaje ibimenyetso birimo ibicurane (grippe), umuriro, amavunane n’ibindi ahamagara ku 114 kuko hari abahuguwe bamufasha, ku buryo ngo hari n’abaza kumureba.

Yibutsa ko urwaye ibicurane wese atari ko yajya kwa muganga kuko byabangamira izindi serivisi.

Ku bijyanye n’ingendo mu bihugu byagaragayemo abanduye iyi virusi avuga ko atari ngombwa.

Ku bagenda muri za bisi nini mu mujyi wa Kigali, yibutsa ko abantu bakwiye kwirinda kuzikoreramo ingendo zitari ngombwa, agasaba abafite ibimenyetso kwirinda kuzigendamo.

Ntakirutimana Deus