Coronavirus: Mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere uyirwaye

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye indwara ya Coronavirus yiswe Covid-19, uwo ni Umuhinde wageze mu Rwanda tariki 8 Werurwe avuye i Mumbai.

Uyu ni we wijyanye kwa muganga ku bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye. Aya makuru yigeze guhwihwiswa ejo hashize, abantu bibaza icyabaye kuri ibi bitaro bitewe n’uko bahabonaga.

Uwagaragayeho iyi ndwara nyuma y’iminsi igeze hafi ku cyumweru ageze mu Rwanda asanzwe ari umu injeniyeri mu Rwanda yavutse mu 1958.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu murwayi atari afite ibimenyetso ubwo yageraga mu Rwanda, yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa. Ubu arimo kwitabwaho kandi ameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko yahise ikurikirana ahantu hose yanyuze kugira ngo hasuzumwe neza ko nta bandi baba banduye iyi ndwara.

Yakomeje iti “Abaturage bose mu Rwanda barasabwa ukomeza gukurikirza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, by’umwihariko gukaraba intoki, kwirinda inama zihuza abantu benshi no kumenyekanisha bimenyetso byose umuntu agize binyuze mu guhamagara ku 114.

Iyi ndwara yari yaragose u Rwanda iciye mu bihugu bitandukanye birukikije. U Rwanda mu minsi yashize rwahagaritse ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo by’abahanzi batandukanye bamwe bibaza niba iki cyorezo cyarageze mu Rwanda. Ibyo byari biteganyijwe tariki 8 Werurwe ubwo uwo murwayi yageraga mu Rwanda.

Kuva icyo gihe ariko hagiye hatangazwa ingamba zikomeye zigomba gufatwa mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo.

Ntakirutimana Deus