Amashuri yahagaze, abacumbikiwe barataha, ubukwe bwahagaze, shirumuteto zatekerejweho

Inzego zitandukanye mu Rwanda zatangaje ko amashuri mu Rwanda agiye guhagarara, ubukwe ni uko, abashyingura nabo barabasaba kwitwararika.

Ibi byose birakorwa nyuma yuko icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, umuntu wa mbere akaba yabonetse tariki 13 Werurwe 2020.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko leta y’u Rwanda ikunda urubyiruko bityo amashuri yose akaba agomba gufungwa, ni ukuvuga ku y’ikiburamwaka(y’incuke) kugeza ku makuru na kaminuza.

Shyaka avuga ko bagiye gutegura uburyo abanyeshuri babaga ku mashuri barimo gushakirwa uburyo bataha.

Abafite ubukwe barabashishikariza kubuhagarika, abashyingura abitabye Imana nabo barababwira kwitwararika, hakaba hajyayo abantu ba ngombwa bashoboka.

Abarema isoko baributswa kudatindayo kandi bakajyayo mu gihe ari ngombwa.

Abanyarwanda kandi baributswa ko ibyo guhurira mu nsengero byahagaritswe kandi abayobozi b’amadini babyemeye, bityo insengero zikaba zifunzwe.

Umwe mu baturage abajije Minisitiri Shyaka icyakorwa ku bafite ubukwe ejo ku cyumweru yababwiye ko na nyuma y’uko ubwo bukwe urukundo rukomeza, kandi bagakomeza kwitwararika.

Ibindi byahagaritswe ni amarushanwa y’umurenge Kagame Cup ndetse n’inama zahuzaga abaturage benshi.

Abagenda mu modoka z’i Kigali ziswe shirumuteto barashakirwa uburyo hagenda abicaye gusa nkuko Prof Shyaka yakomeje abitangaza.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko izi ngamba zafashwe zagiye zitanga umusaruro mu bihugu byagaragayemo indwara ya coronavirus bityo ikagabanuka.

Itangazo rya minisiteri y’uburezi

Umuhinde winjiye mu Rwanda tariki 8 Werurwe 2020 wagaragayeho indwara ya coronavirus ari kwitabwaho we n’umugore we n’umukozi wabo, mu gihe abo yahuye nabo bari gukurikiranwa ngo bitabweho.

Abanyarwanda barasabwa kandi gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku n’izindi ngamba leta yafashe.

Ntakirutimana Deus