Nitutagira icyo dukora abasigajwe inyuma n’amateka barashira- Myr Rucyahana

Musenyeri John Rucyahana arasaba ko abasigajwe inyuma n’amateka bakitabwaho by’umwihariko kuko asanga bagifite imibereho itabereye Abanyarwanda, akagaragaza impungenge ko bashobora gushiraho mu gihe nta gikozwe.

Avuga ko bugarijwe n’imibereho mibi bakomora ku muryango nyarwanda wabatereranye maze bagahura n’ikibazo gikomeye cy’imyumvire, gituma bakomeza kugira imibereho mibi.

Ati “Amateka yarabiharitse baba abasigajwe inyuma n’amateka basigara inyuma. Amateka ntabwo yatuzonze kimwe. Nibo yahemukiye arabazonga. Kugirango biyumve mu bandi banyarwanda babane nabo ni uko twe abanyarwanda bagenzi babo gucungurwa kwabo tugomba kubigiramo uruhare.”

Yungamo ati “Iyo umuntu ajya gusigazwa inyuma, ntasigara inyuma ku mubiri gusa no mu bukungu, asigara inyuma no mu mitekerereze. Ikibazo gikomeye dufite ni imyumvire yabo kuko bazi ko gusabiriza no gusega bazi ko bagomba kuba kuriya.”

Gutuzwa ukwabo ni igisubizo?

Musenyeri Rucyahana uyoboye umuryango Transformational Ministries ufasha abasigajwe inyuma n’amateka mu Majyaruguru avuga ko leta yakoze ibishoboka igafasha aba basigajwe inyuma n’amateka kuva mu ishyamba no muri nyakatsi, ariko ngo uburyo byakozwemo byateje n’ibibazo by’ivangura (segregation) burenza kuzana ibisubizo birambye.

Ngo kuba leta yarabakuye mu mashyamba ngo batuzwe hamwe n’abandi banyarwanda, ntiyashakaga ko bakomeza kuba mu bwigunge, ariko ngo iri kosa ntiryakozwe ku basigajwe inyuma n’amateka gusa, hari aho ryakozwe ku bavuye muri Tanzania no ku bacitse ku icumu riteza ibibazo avuga ko bifuza ko byakosorwa.

Ati “Urumva yagize uko yacitse ku icumu yagize uko yasenyewe, yagize uko yiciwe none umushyize mu bwigunge, barunzwe hamwe, ntabwo ari byo bagomba kubana n’abandi bagashyirwa mu bandi Banyarwanda. Ni ikosa ryo gucana maremare.”

“Urupfu ruzabaringaniza”

Abasigajwe inyuma n’amateka kandi ngo usanga ya mibereho mibi n’imyumvire bituma babyara abana badashoboye kurera bamwe ugasanga baricwa n’ibibazo bitandukanye.

Atanga urugero rw’umunya-Canada-kazi bari kumwe akabona umugore wo mu basigajwe inyuma n’amateka afite abana 5 akamubaza impamvu atitabaza uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ni uko ngo undi amurebana agahinda aramubwira ati ” Bihorere ruzabiringaniriza(urupfu).”

Aha ngo yashakaga kuvuga ko abana ababyara ariko bazapfa, imbeho, umusonga, ubukene, ubujyahabi, kubaho nabi birabica, barabyara bagapfa. Ngo hari abarara hasi, barara mu itaka, hari abajya gutema ibiti by’inturusu bakabisasa kuko byo binuka imbaragasa ntizize kubarya. Agaragaza kandi urugero rw’umubyeyi wabyariye mu rugo agacana umuriro mu ziko ngo yose uruhinja, n’uwaziritse abana be ngo batajya hanze (bakiba kubera inzara).

Ati ” Bazashira koko.”

Uruhinja botesheje kubera imbeho

Hari abazinutswe kubafasha kuko bangiza

Musenyeri Rucyahana asaba ko bagomba gukomeza kubafasha kugira imyumvire ikwiye, ahereye ku babura uko bigira bakitabaza ibikoresho n’ibikorwa bahabwa.

Atanga urugero rw’abatuzwa ahantu badafite ishyamba, bagatuzwa hagati y’imirima kandi mu nzu y’ibiti bajya bagera aho bazisenya.

Ari ” Umuhaye inzu y’ibiti idahomye neza, imvura nigwa nijoro arabura ate gukurura igiti kimwe akagicana, arabura ate gucana idirishya, arabura ate kurigurisha n’umuturage ngo abone icyo arya! Ari wowe (uri uwasigajwe inyuma n’amateka) warara ubusa ugapfa idirishya rihari? Uhawe ayo mahirwe ntiwarigurisha ukarya?”

Yungamo ati “Bitabweho, tubigishe tubiteho. Kuki twe twabahaye matola 120, ibiringiti 240, amasahani n’ibikopo(ibikombe), ntibabigurishije kuko twabanje kubakorana amasezerano hagati yabo n’inzego z’ibanze. Inka ntizagurishijwe, amasuka twabahaye ntibyagurishije, ni uko tubakunda, tubigisha, tukabana nabo, ni uko tubegera. Ariko turavuga ngo ntibumva, wowe wakumva ute utarahawe amatwi!”

Abato bafite icyizere cy’ejo

Rimwe umunyamakuru wa The Source Post yabonye abana bato bo mu basigajwe inyuma n’amateka biga mu mashuri abanza bavuga bati ” Turashimira Musenyeri Rucyahana, mwadusubije icyizere cyo kubaho, ubu turarya, turiga kandi mu mashuri meza nk’abandi bana.”

Aba ni bamwe mu banyeshuri 130 bo mu baaigajwe inyuma n’amateka umuryango Ministries ukurikwe na Musenyeri Rucyahana wajyanye ku ishuri bamwe bari bararivuyemo, ubajyana mu rimwe mu mashuri ahenze muri Musanze ryitwa Excel, aho bajya kwiga batwawe n’imodoka.

Mu rwego rwo kubarinda kumva ko bari bonyine, yabajyanyeyo hiyongereyeho abo mu miryango ikennye itarasigajwe inyuma n’amateka.

Yemeza ko uko ubushobozi buzaboneka uyu muryango uzafata n’abandi bana 379 bo mu basigajwe inyuma n’amateka bataye ishuri ukaribasubizamo.

Uretse abana kandi ngo n’ababyeyi babo bari gufashwa n’uyu muryango. Hari abajyanywe mu ishuri mu murenge wa Musanze biga gusoma, kubara no kwandika. Hari ababumbiwe muri koperative bagurirwa imirima bahinga, bahabwa inka.

Ntituzaceceka……

Ibibazo bijyanye n’imibereho mibi igaragara kuri iki gice cy’abanyarwanda ngo si iyo gucecekwa, niyo mpamvu ngo bakigaragaje mu nzego zitandukanye.

Ati “Twabivuze mu nzego za leta, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yabitayeho, ibikoraho raporo, Inteko yahamagaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu igeze aho umwanya wo gusobanura umubabaro w’abasigajwe inyuma n’amateka ntiyanyurwa itumira Minisitiri w’Intebe. Ni ikibazo gikomeye ku buryo cyari gikwiye guhagurutsa umunyarwanda uwo ari we wese, hagafatwa n’ingamba z’umwihariko kugirango aba bantu bakire.”

Asaba buri wese guhaguruka ikibazo akakigira icye kuko nihatagira igikorwa ngo bazapfa bagashira dore ko hari inzego zitandukanye zabo zagiye zigaragaza ko umubare wabo mu Rwanda uri gukendera kubera imibereho mibi babamo.

Ntakirutimana Deus