Abagore baburiwe nyuma y’uko hari uhiye igitsina ari ‘kucyotesha’

Abaganga b’imyanya ndangagitsina y’abagore baraburira abagore n’abakobwa ku byago bashobora kuvana mu buryo buri kwamamara ku isi bwo kotesha igitsina nyuma y’uko hari umugore wo muri Canada wahiye abigerageza.

Kubabara mu gitsina

Urugero rwatanzwe ku mugore w’imyaka 62, rutangazwa mu gitangazamakuru ‘Journal of Obstetrics and Gynaecology’ muri Canada.

Uyu mugore yari afite uburwayi mu gitsina cye bwitwa ‘vaginal prolapse’ akizera ko ubu buryo bita ‘vaginal steaming’ buzamukiza bukamurinda kubagwa byari biteganyijwe.

Ubu buryo bwo kotesha igitsina, umuntu yicara hejuru y’uruvange rw’ ibyatsi n’amazi ashyushye, buri kugenda burushaho kwamamara no gukoreshwa ahanyuranye ku isi.

Mu nzu zitunganya umubiri zizwi nka ‘spa’ na ‘salons’ ‘vigina steaming’ iri kugenda ikenerwa na benshi, kimwe n’ubundi buryo bunyuranye bwo kwita ku myanya y’ibanga.

Umwaka ushize, umunyamideri wo muri Amerika witwa Chrissy Teigen yagaragaje ifoto ye ariho yotesha igitsina cye

Inzu zimwe na zimwe za ‘spa’ zo mu mahanga zamamaza “V-steaming” zivuga ko ari uburyo bwakoreshejwe kuva na cyera mu mateka mu bihugu byo muri Aziya na Afurika.

Zivuga ko ubu ari uburyo bwo gukiza ‘gukiza imyanda mibi’ igitsina.

Abaganga ariko, bavuga ko ubu buryo bushobora guteza akaga, ndetse nta byemezo bya gihanga byerekanye ko bworohereza abaribwa n’imihango cyangwa bugafasha abatabyara nk’uko bivugwa.

Dr Vanessa Mackay, umuvugizi wa ‘Royal College of Obstetricians and Gynaecologists’ avuga ko abavuga ko igitsina cy’umugore/umukobwa gikenera ubuvuzi nk’ubu ari nk’abaca umugani.

Avuga ko ari byiza kandi bihagije gusukura igitsina inyuma gusa n’isabune isanzwe.W

Mu itangazo basohoye, agira ati: “Igitsina ubwacyo kiba kifitemo udukoko (bacteria) twiza tuberaho kukirinda”.

“Kotesha igitsina bishobora kugira ingaruka kuri ubu buryo karemano bw’udukoko n’igipimo cya pH bigatera gututubikana, indwara n’uburibwe, bishobora no gutwika uduhu tworoshye dukikije igitsina(vulva)”.

Abaganga banyuranye bagize iminsi micye abantu inkuru y’uriya mugore kugira ngo baburire abantu ku byago biri mu kotesha igitsina.

Uyu mugore wemeye ko inkuru ye ikwirakwizwa, mu gihe cy’iminota 20 yicaye hejuru y’uru ruvange rushyushye yotesha igitsina cye mu minsi ibiri yikurikiranya nyuma yakirwa ahakirirwa indembe kwa muganga kubera uburibwe n’ibikomere mu gitsina.

Yagize ubushye bwo ku kiciro cya kabiri, bikerereza kubagwa yari kuzakorerwa kugirango abanze akire.

Abaganga bavuga ko buriya buryo bwo kotesha igitsina bugenda bwamamazwa n’abantu kuri Internet cyangwa kububwira abandi ku magambo, benshi bakabwemera.

Mu nyandiko ya bariya baganga, bavuga ko ubuvuzi busanzwe butanga imiti ku bagira ikibazo mu myanya y’ibanga aho kuyotesha.

Inkuru dukesha BBC