Ebola, icyorezo cyugarije akarere gishobora kwibasira u Rwanda?


Abantu bafi 1743 (OMS) bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imibare igaragaza ko mu bantu 100 bayandura, 67 ibahitana. Iyi ndwara iri gusatira u Rwanda kuko yageze i Goma, mu birometero bike n’u Rwanda ndetse yagaragaye i Kasese muri Uganda, ariko se ishobora kugera mu Rwanda? Hari gukorwa iki?


U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byugarijwe n’iki cyorezo mu kuba abaturage barwo bacyandura. U Rwanda rwakunze gufata ingamba zikarishye zo gukumira no kurinda abaturage barwo kuba bakwibasirwa n’iki cyorezo, rukora ibikorwa bitandukanye byo kugikumira.

Ubu imipaka ihuza u Rwanda na Congo iciye i Rubavu iri kugenzurwa cyane uhereye kuwa Kane tariki 1 Kanama 2019. Ni mu gihe kuko muri Congo iyi ndwara ivuza ubuhuha ndetse n’ishami rya loni rishinzwe ubuzima(OMS/WHO) ryatangaje ko ari icyorezo cyugarije Isi.

Uko yandura….

Ebola iterwa na virusi iba mu nyamaswa nk’uducurama(tuyigira ariko ntituyirware), dushobora guta amatembabuzi yatwo akanduza nk’inkende nazo zikanduza abantu. Ifata umuntu cyangwa inyamaswa, bakagira umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo z’umubiri, kugira ibiheri ku mubiri, kuva amaraso ahari imyenge ku mubiri n’ibindi.

Igihe ibimenyetso bigaragariran’ushobora kuyandura

Umurwayi wa Ebola ashobora kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21 yanduye. Umuntu yanduza undi biciye mu matembabuzi, utaragaragaza ibimenyetso ntiyanduza. Uwahuye na virusi ntashobora kumara iminsi 21 ataragaragaza ibimenyetso.

Ebola i Goma hafi y’u Rwanda

Izina Ebola rifite inkomoko muri Congo Kinshasa, kwita iyi ndwara gutya, bayitiriye umugezi wo muri iki gihugu uri hafi y’aho yagaragaye bwa mbere ku Isi (Muri Congo) mu 1976. Iki gihugu imaze kukibasira ku nshuro ya 10, kuko kuva muri uwo mwaka yakomeje kuhigaragaza, yongera mu yindi myaka ihibukwa cyane ni muri 2006, 2018-2019. Hafi y’u Rwanda I Goma hari abantu 3 bamaze kwandura iyi ndwara ndetse bamwe yarabahitanye, umushya yagaragayeho ni umwana w’umwaka umwe. Uyu munsi hashize umwaka iyi ndwara yongeye kwanduka mu ntara ya Beni. Muri rusange abantu 2592 bamaze gufatwa n’iyi ndwara, 1743 nibo imaze guhitana muri Congo, mu gihe muri Uganda 3 ari bo bamaze kuyandura.

U Rwanda rushobora kwibasirwa na Ebola?

Inzira zitemewe zitwa panya, ni imwe mu muyoboro ushobora gutuma iyi ndwara igera mu Rwanda, kuko igihugu cyafashe ingamba zikarishye zo guhangana n’iki cyorezo. Izi nzira zitarimo uburyo bwo gusuzuma Ebola ziri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ndetse na Congo. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse kuvuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira icyi cyorezo, ariko ko abashobora guca ku mipaka , mu nzira zitemewe bashobora kukizana mu Rwanda, akabasaba kubyirinda baca inzira zagenwe, kuko amagara aseseka ntayorwe.

Ubwirinzi ahantu hose….

Kimwe mu bimenyetso by’ibanze bigaragaza ko umuntu yanduye Ebola ni umuriro mwinshi mu mubiri, ni muri urwo rwego ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda ndetse na Congo hashyizwe aho gupimira uyu muriro. Uhageze wese atungwa ku gahanga akuma kagezweho gapima umuriro(thermometer/ Thermometre) ifasha mu gusuzuma umuriro. Kuri iyo mipaka kandi uhasanga amazi yo gukaraba intoki mu rwego rwo gusigasira isuku hirindwa iyo ndwara.
Hari no gukoresha cameza zabigenewe mu gusuzuma abantu ku bibuga by’indege, ku mipaka n’ibyambu bihuza u Rwanda n’ibihugu birimo ebola.

U Rwanda ruhagaze he kuri Ebola?

Ibitaro umunani byatangiye gutegurwamo imyitozo ihambaye yo guhangana na ebola mu gihe yaba igeze mu Rwanda, amatsinda anyuranye ategurwa uko yatabara haramutse hari ukekwaho ebola ukandagiye ku butaka bw’u Rwanda.
Thesourcepost.com yageze mu bitaro bya Ruhengeri ahateguwe kuba hanyuzwa ukekwaho ebola, ni inyubako yitaruye izindi yashyizwemo ibitanda byo kwakiriraho ukekwaho iyo ndwara, ashyirwa ahatagerwa n’abandi bantu uretse abaganga gusa bamwitaho.
Abagize amatsinda yakwitabazwa mu gihe iki kibazo kigaragaye bamaze gukingirwa iyi ndwara muri ibi bitaro, ndetse no hirya no hino mu gihugu.

Barisanga Helene, Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zandurira mu mazi no mu biribwa byanduye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), uri mu matsinda ari mu bikorwa byo gukumira icyorezo cya ebola, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukumira iki cyorezo.

Avuga ko abanduye iyi ndwara, ihitana abagera kuri 67% mu gihe bitaweho, mu gihe batitaweho ikaba ihitana abagera kuri 90%, niyo mpamvu ngo u Rwanda rwahagurukiye kuyirinda no kuyikumira, kuko rutagomba kujenjeka, kuko rwugarijwe.

Ku rwego rw’igihugu (minisisteri) hashyizweho amatsinda yo kwitegur no gufasha mu gihe cyagera mu Rwanda. Harimo itsinda ryo guhuza ibikorwa, gutangaza amakuru n’ubukangurambaga, gukurikirana, kwita ku barwayi bashobora kuboneka, kurwanya kwanduza, gukingira ndetse n’irishinzwe ibikenerwa(logistics). Buri tsinda rigizwe n’abantu babizobereyemo kuko bahuguwe ndetse bagahugura n’ibitaro biri mu turere 15 twugarijwe kurusha utundi, duhana imipaka na Congo na Uganda.

Ibitaro 8 mu myitozo idasanzwe….
Nubwo bagiye bahugurwa uko bahangana n’iyi ndwara mu gihe yaba igeze mu Rwanda biciye k’uko bakwita ku barwayi, abakora mu bitaro 8 byo mu Rwanda bateguriwe imyitozo muri ibi byumweru bitatu yo kubongerera ubushobozi no kwerekana uko bakwitwara mu gihe iki cyorezo cyaba kigeze mu Rwanda. Irakorerwa mu bitaro bya Gisenyi, Gihundwe, Murunda, Kibuye, Byumba, Butaro ,Nyagatare na Ruhengeri. Iyi myitozo izakomeza kuko igomba guhabwa abateguwe bo mu bitaro 23 bigize utu turere twugarijwe kurusha utundi.
Utwo ni Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu tw’I Burengerazuba, mu Majyaruguru hari Nyabihu, Musanze, Burera na Gicumbi. I Burasirazuba hari Nyagatare, mu Mujyi wa Kigali ni uturere twose tuwugize twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge nk’ihuriro ry’abantu benshi bava muri ibyo bihugu. Hiyongereyeho kandi Bugesera yakira impunzi ziba zavuye hanze(Burundi) na Nyanza yakira abava hanze by’igihe gito(transit).

Uwafashwe n’iyi ndwara mu minsi 10 aba yamaze kubona ko azakira cyangwa ko izamuhitana.

Urukingo rwa ebola ntirurabashobora guhabwa abanyarwanda bose, ahubwo rwahawe abashobora guhura n’abahura n’abarwayi b’iyi ndwara. Ikindi ni uko uwakekwa ko yahuye n’uwanduye iyi ndwara agomba gukingirwa.


Ntakirutimana Deus