Gicumbi: Akurikiranyweho gutanga umusururu wahitanye abantu(updated)

Mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’abantu babiri bapfuye nyuma yo kunywa umusururu umuubyeyi yari yagiye guhemba umukwe we.

Ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko uretse abantu babiri bapfuye barimo n’umwana muto, abasaga 60 bajyanywe mu kwa muganga; ku kigo nderabuzima cya Mulindi abandi bakajyanwa ku bitaro bya Byumba. Uyu musururu bayunyweye kuwa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019 bawuzaniwe na sebukwe wari ugiye kubahemba.

Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo abantu 58 barimo abagore 3 bari batwite banyweye umusururu bajyanwa kwa muganga byabereye mu bukwe bwabereye mu kagari ka Bushara umurenge wa Shangasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Bangirana Jean Marie Vianney yatangarije Radio Rwanda uko byagenze.

Ati ” Nyuma yo kuwunywa nimugoroba abaturage batangiye kuribwa mu nda, buracya, bamwe babifashe nk’ibyoroshye batangira kuba bakwivuza bya kinyarwanda, kugera ubwo mu ma saa sita n’igice umwe muri bo yitabye Imana.”

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bahise babaha amakuru, babahuriza hamwe, abari bawunyweyeho bose bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mulindi ari 63. Mu bageze kwa muganga hari umwana waje gupfira kuri icyo kigo nderabuzima, abarembye boherezwa ku bitaro.

25 batari barembye cyane bagumye ku kigo nderabuzima, 30 baravurwa barataha, mu ngo zabo ngo nta kibazo kidasanzwe bafite.

Abari ku Mulindi ngo bari koroherwa ku buryo bakeneye amafunguro n’ibinyobwa bibafasha kugarura amazi yatakaye, n’abari i Gicumbi mu bitaro nabo ngo bari koroherwa.

Sebukwe ari gukurikiranwa..

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uwatuye uwo musururu ari gukurikiranwa. Ati “Ari mu maboko ya RIB kugirango hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane icyaba cyabiteye.”

Muganga yemeje ko…

Bangira akomeza avuga ko uyu musururu wari urimo umwanda.

Ati “Amakuru turi guhabwa n’abaganga buriya bushera( umusururu) ni uko bwari bwanduye bitewe n’isuku nke.”

Abaturage barasabwa gutangira amakuru ku gihe, kuko ngo iyo batabanza kujya kwivuza bya kinyarwanda baba baratabawe bataragira ibibazo birimo impfu. Barashishikarizwa kubwengera ahari isuku kandi neza.

Ntakirutimana Deus