Nahuye na Depite Basigayabo Marcelline wasezeranye ko atazatana na supuresi na bote

“Inkweto zanjye ni bote na supuresi, kuko nizo mpora nambaye nzamuka imisozi, nambuka n’ibishanga ngo ngere ku baturage, mbasezeranyije ko nimuntora ntazazivaho kuko nzaba mpagarariye abaturage.”

Aya ni amagambo yavuzwe na Basigayabo Marcelline tariki ya 29 Kanama 2018, ubwo yiyamamarizaga kujya mu nteko ishinga amategeko mu cyiciro cy’imyanya 30% igenerwa abagore. Byari byabereye mu karere ka Burera.

Icyo gihe yahawe amashyi aruta ay’abandi biyamamanyazaga ubwo yavugaga ko amaze imyaka 12 ari gitifu w’akagari utarashatse guta abaturage muri icyo gihe cyose ngo ashake akazi ahandi, ababwira ko igihe kigeze ngo nibabimwemerera ajye kubahagararira mu nteko.

Naramurabutswe yarabaye Depite

Mu mpera z’Ugushyingo 2019 twahuriye mu Murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, yari mu muganda rusange ku rwego rw’intara wabereye muri uyu murenge.

Ni Basigayabo usigaye wicara imbere iyo yagiye mu bikorwa runaka. Umunyamakuru wa Thesourcepost.com wari ahabereye umuganda yakomeje kumwitegereza asanisha imyitwarire ye icyo gihe n’ibyo yasezeranyije abanyarwanda.

Uko byari bimeze

Mu muganda yafashe isuka aharura ahari ibyatsi n’aho isuri yaciye inkangu mu muhanda afatanya na bagenzi be batatu b’abadepite mu kuhakora neza.

Bavuye aho bimukira ahandi, Basigayabo yagaragaye afite ingorofani yuzuye itaka arimena aho umuhanda wangiritse.

Ibyo babisoje yakomeje urugendo rwo kureba amazi yahawe abaturage bo muri Bwisige bavugaga ko bakoresha amasaha atatu bajya kuvoma ahantu bavuga ko ari kure.

Bavuye aho bakoze urugendo nk’urw’iminota hafi 20 bagenda n’amaguru bagana ahari umukecuru wari ugiye guhabwa inzu yubakiwe n’urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri Gicumbi no mu ntara y’amajyaruguru.

Aha niho urebera Basigayabo koko! Yari yambaye umupira w’umuryango FPR Inkotanyi, ipatantalo ikomeye n’inkweto za supuresi yaje gusimburanya na bote za zindi yavugaga ko azakomeza kwambara nibamutora ngo akomeze gukorera abanyarwanda.

Ni Basigayabo muri uru rugendo wagendaga aganira n’abaturage ubona bahuje urugwiro, ubona koko abereye kuba intumwa yabo. Icyatangaje abantu ni aho yahuje urugwiro n’umukecuru w’imyaka 97 wahawe inzu. Icyo gihe bari bicaranye ku gitanda na matora uyu mukecuru yahawe amufashe nk’umubyeyi we.

Icyo utamumenyeho

Honorabule Basigayabo ni umwe mu bagiye baharanira iterambere ry’akarere ka Gicumbi mu bwitange bwamusabaga byinshi ariko abyitwaramo gitwari.

Abamuzi babwiye Thesourcepost.com ko yagiye agira uruhare mu gutangiza kubaka inyubako zikoreramo ibiro by’utugari kugeza zirangiye. Ubwitange bwe bwatumaga yimurirwa aho agira uruhare muri iki gikorwa.

Mu gihe cye ari umuyobozi w’akagari ntiyahwemye guhangana n’abarembetsi binjizaga inzoga z’inkorano n’izitemewe zavanwaga muri Uganda zinjizwa mu Rwanda. Rimwe ndetse yanabishimiwe n’uwari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wamubwiye ko akora akazi keza.

Uyu mubyeyi kandi akunda abaturage ku buryo hari amahirwe atandukanye yagiye abura kubera kuba hamwe nabo , baganira anabakemurira ibibazo.

Ababizi bavuga ko kuba yaramaze imyaka 12 ayobora akagari ntibivuze ko yari kubona umwanya wisumbuyeho, dore ko muri aka kazi yahaboneye dipolome y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko ngo yishimirwaga n’abaturage nabo abishimira bigatuma atabasiga.

Mu buzima bwe akunda polisi y’u Rwanda ku buryo yashatse kuyijyamo inshuro ebyiri atsinda ibizamini ariko akaza guhura n’imbogamizi.

Basigayabo ni umubyeyi uryohewe n’Inteko umurebye ku mubiri n’iyo avuga asuhuza abaturage banaganira. Ni umwe mu bagize amahirwe yo gutahirwa ubukwe na bagenzi be bayibanamo ubwo yamaraga kwinjira muri izi nshingano.

Basigayabo Marceline, yinjiye mu nteko avuye ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, muri rusange mu tugari dutandukanye yahakoze imyaka 12. Yabaye uwa kane n’amajwi 90% mu bagore basaga 20 biyamamarizaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu cyiciro cya 30% y’abagore.

Basigayabo wajyaga kwiyamamaza ari muri bisi rusange, yahatanaga n’amazina akomeye arimo azwi mu bukire mu ntara y’Amajyaruguru. Izina rye ridakomeye rizamukanye n’ayandi y’abakomeye arimo nka Murekatete Marie Therese wari usanzwe ari umudepite muri manda ishize, Uwingabire Marie Solange, avoka utarasigaga imodoka ye iri mu zitunze bake mu Rwanda ya V8 ajya kwiyamamaza, Nirere Marie Therese wari umuforomo mu kigo nderabuzima wavuze ko azavura inteko ndetse n’ibikorwa byayo [agaragaza kubinoza] bibagerereho igihe, kuko asanzwe ari umuganga.

Ntakirutimana Deus