Amashuri 40 niyo yujuje ibisabwa mu korohereza abafite ubumuga mu 3,034 yakoreweho isuzuma

Isuzuma ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB ryanenze urwego rw’uburezi, ubuzima n’inzego z’ibanze kugira ibipimo byo hasi muri serivisi zihabwa abafite ubumuga n’uburyo borohorezwa kuzigeraho. RGB yasabye ko ibikibangamiye abafite ubumuga bikurwaho.

Ibi bijyana n’impungenge zagaragarijwe abanyamakuru mu ku ihame ryo gushyira abafite ubumuga mu nzego zose. Mu mahugurwa yateguwe na Pax Press ifatanyije n’abaterankunga babo yagaragarijwe ko hakiri imbogamizi mu kubona amashuri yorohereza abafite ubumuga, inyubako za leta nazo ngo ni uko, bityo leta n’abo bireba bakaba basabwa kubinoza.

Murema Jean Baptiste ushinzwe amategeko mu ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR) avuga ko ibi bikwiye gukorwa kandi ntihagire ubibonamo nko kugirira impuhwe abafite ubumuga.

Mu rwego rw’uburezi ho, hari amashuri 3,034 yakoreweho isuzuma ariko 40 gusa ni yo yujuje ibisabwa mu birebana no gutanga uburezi budaheza,  andi nta nteganyigisho afite, ndetse n’ibyangombwa bifasha abafite ubumuga bayigaho birimo nk’ubwiherero bwihariye, inzira, intebe zihariye,  ibimenyetso biyobora, ndetse n’abarimu bo kuri ayo mashuri bake muri bo ni bo babonye amahugurwa ajyanye no kwigisha abantu bafite ubumuga.

Bamwe mu bafite ubumuga mu Rwanda bashima uburyo hashyizweho amategeko, amabwiriza ndetse na gahunda zitandukanye bigamije kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Gusa bagaragaza ko bagikomerewe no kugera kuri serivisi mu nzego zitandukanye.

Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’uko nibura mu mwaka wa 2024, Abanyarwanda bagomba kuzaba bishimira serivisi bahabwa nibura ku kigero cya 90%.

Badege Sam umwe mu bafite ubumuga avuga ko bagifite ibibazo birimo kutabona uko bivuza uko bikwiye n’ibindi.

Ati ‘’Ibintu bitugora ni byinshi ariko cyane cyane ibikorwaremezo, ikindi  ni ibikorwa byihariye by’abantu bafite ubumuga bakwiye kuba babona birimo nk’insimburangingo n’inyunganira-ngingo, uburyo bwo kwivuza, uburyo bwo kujya mu mashuri…Biba bikomeye, ni ikintu kita….iyo bigeze nk’aho kurira imodoka ushobora nko guhitamo kutagenda…’’

Mukanyemazi Adela, ufite ubumuga utuye mu Karere ka Musanze avuga ko bakibangamiwe n kutabasha kugura imiti imwe n’imwe bitewe n’uko nzego bireba zitaraborohereza.

Ati ‘’Ariko kugeza ubu ku birebana n’ubuvuzi,  RSSB ntirumva ikibazo cy’ubumuga kuko niba hari mu buzima busanzwe umuntu arwara akaba hari imiti yagenerwa yakwishyurwa itakwishyurwa no ku muntu ufite ubumuga iyo nsimburangingo yakagombye kuyibona kuri assurance cyane cyane kuri mitiweli iyo abari hari hasi bakoresha.’’

Mu isuzuma ryakozwe na RGB muri uyu mwaka, ryagaragaje ko  imiterere ya serivisi zihabwa abafite ubumuga n’uburyo boroherezwa kuzigeraho mu rwego rw’uburezi, ubuzima no mu nzego z’ibanze bikiri ku gipimo cyo hasi.

Umukuru w’uru rwego, Dr Usta Kaitesi, avuga ko mu gihe u Rwanda rwahisemo gutanga serivisi zitagira uwo ziheza, inzego zose zifite serivisi ziha abafite ubumuga zikwiye kwihutira kuvanaho imbogamizi zikigaragara.

Ati ‘‘Muri gahunda ya Leta y’imyaka 7 bikwiye ko  ibibazo bifitanye isano n’abafite ubumuga bisubizwa mu nzego zose zitandukanye zitanga serivisi, ni yo mpamvu mu by’ukuri ubona biracyari hasi, imitangire ya serivisi ihari n’aho inengwa ku gipimo cyiri hafi ya 80%, aho abafite ubumuga babona inzego zitarashobora gushyira mu bikorwa mu bituma bashobora kugira ubuzima bwiza..’’

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Niyomagabo Lomaris, avuga ko bashima ibyavuye muri ubu bushakashatsi ko bigiye kubafasha gukora ubuvugizi ku baterankunga ngo ahakiri imbogamizi haboneke inkunga zo gufasha abafite ubumuga.

Yagize ati ‘‘Iki ni igikorwa cyo kwishimirwa, ntibyari binamenyerewe ni ubwa mbere dutangiye gukora ubuvugizi dufatanyije n’izindi nzego bwite za leta zihari kuko ubu bushakashatsi bwagerageje kugera mu mpande zose z’ahantu hose hatangirwa serivisi..ibyo rero byose bigaragaza ubushake bwa politiki bwo kuba twagaruka mu bandi tukabasha kwiyitaho, ubundi ikindi twasaba ni uko buri muntu wese yakwibaza icyo yafasha umuntu ufite ubumuga umuri iruhande…’’

Bimwe mu byavuye muri iryo suzuma ryakorewe ku bantu barenga 311 bo mu turere 11, bigaragaza ko nko mu rwego rw’ubuvuzi, ibigo nderabuzima 12 byasuwe bitanga ubuvuzi bw’ibanze busanzwe ku bafite ubumuga ariko ko nta buvuzi bwihariye bitanga ku bafite ubumuga.

Ikindi mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, abafite ubumuga 154 babajijwe, 72% muri bo bavuze ko bigomba kunozwa kuko ngo hari aho mituweli itabafasha kwishyura ubuvuzi bwihariye bujyanye n’ubumuga bafite. 

Mu nzego z’ibanze ho, uturere 5 muri 11 twagenzuwe, nta mibare ihari igaragaza abafite ubumuga batubarizwamo n’ibyiciro byabo hashingiwe ku bumuga bwabo ndetse n’ibindi byangombwa bifasha abafite ubumuga.

Ntakirutimana Deus