Musanze: Abantu 14 bishwe n’abarwanyi bashyinguwe mu marira menshi

Abantu 14 biciwe mu bitero by’abarwanyi bakoreye mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange bashyinguwe, imiryango yabo iri mu gahinda isaba ko bahanwa bihanukiriye.

Abagera kuri 6 bashyinguwe mu kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze. Bose bashyinguwe mu cyobo kimwe mu masanduku atandukanye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yakomeje imiryango yiciwe abayo, ayisaba kwihangana, abizeza ko umutekano wabo urinzwe neza.

Asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, ku buryo ngo babonye uwo batazi kabone niyo yaba umwana wabo babonye batazi aho yabaga, bakagira amakenga bakihutira kubimenyesha ubuyobozi. Ababwira ko bagomba kwirwanaho ku buryo batagomba kwihanganira uwaza abica.

Uretse aha mu Murenge wa Kinigi ahitwa mu Bisate naho habereye umuhango nk’uyu wo gushyingura abishwe n’aba barwanyi bamaze kwicwamo 19 abandi 5 bagafatwa mpiri.

Abishwe bicishijwe intwaro gakondo zirimo amafuni, amabuye ndetse n’amasasu.

Inkuru turacyayikurikirana.