Imbagwa zihutirwa zoherezwa kubagirwa i Kigali kubera amazirantoki atobokera aho zabagirwaga mu bitaro bya Kibuye

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibuye butangaza ko hari imirimo yo kubyubaka yagiye ikorwa nabi ku nzu nshya byubakiwe bigatuma bayimukamo, kuri ubu hakaba hari serivisi zimwe zitakibitangirwamo nk’abakeneye kubagwa byihutirwa ubu bajyanwa i Kigali.

Iyi nyubako nshya yatashywe mu mwaka w’2015 itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2 na miliyoni 500. Yaje kugira ibibazo bitandukanya nkuko bigaragara mu nkuru The Source Post ikesha RBA.

Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro Dr Ayingeneye Violette avuga ibi bibazo byahize ingaruka zitandukanye ku barwayi kuko hari serivisi bahabwaga zahagaze.

Ati ” Ingaruka ya mbere twagize nk’ibitaro bikuru by’icyitegererezo mu ntara y’i Burengerazuba, hari serivisi tudashobora gutanga duhereye ku yo kubaga imbagwa zihutirwa (soins intensif), iyo tugize umurwayi ubikeneye ni ukuvuga ko tumwohereza i Kigali kandi dufite abaganga b’inzobere bo kumwitaho, kuko icyumba(salle) yabigenewe irava cyane, ivamo ya myanda iva mu bwiherero, ntabwo tuyikoresha.”

Akomeza avuga ko n’ahabagiwaga ababyeyi babyaye bahimutse bitewe n’amatiyo ahatobokera ava mu bwiherero. Uyu mwanda kandi ngo wageraga n’aharwariye abarwayi ndetse n’aho basumumirwa.

Yungamo ko hari imiyoboro y’amazi n’iy’amashanyarazi bihura bikaba byateza inkongi y’umuriro.

Ikindi cyapfuye ni icyuma kizamura kikanamanura abagana iyo nyubako (Assenceur).

DR Ayingeneye ati ” Byapfuye bitamaze kabiri, ugasanga nk’ababyeyi bamaze kubagwa tubura uko tubazamura ngo tubagezeho aho bajya cyangwa abafite ubumuga kugirango bajye mu igorofa yo hejuru babura uko bagerayo.”

Yongeraho ko “Iryo bagiro ry’ababyeyi wajya kubaga ukabona umwanda uraguye bishobora gutera ubundi burwayi (infection) kandi bitari ngombwa.”

Agaragaza ko kuba igisenge cy’iyi nzu kiva nabyo hari ingaruka byabagizeho.

Ati” Igisenge kirava ahantu henshi hatandukanye, iyo imvura yaguye usanga tubura uko tuhakorera tukimura abarwayi cyangwa serivisi zimwe na zimwe.”

Ibi byatumye iyi nzu bayimukamo basubita mu yo bakoreragamo mbere ahantu hatisanzuye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase anenga uburyo iyi mirimo yakozwe asaba akarere guhagurukira iki kibazo.

Ati “Nibyo ibitaro mu ijambo rimwe byubatswe nabi, byakorewe inyigo idasobanutse n’ibyagombye gushyirwa mu bikorwa bizamo ibibazo, bigatuma rero ubuzima bw’abagombaga kuhivuriza buhazaharira”

Agaragaza ko batangiye kubisana akaba yizeye ko bizakorwa neza, ku buryo birangira mu gihe gito abaturage bagahabwa serivisi nziza.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine avuga ko abagize uruhare muri iyi myubakire bari gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB),

“Harimo n’abakozi bashobora kuba barabigizemo amakosa kuko n’amafaranga agomba gusubizwa, icyo kibazo ndumva kiri mu nzego zibishinzwe, icyo tuzakora ni ugukomeza gufatanya n’izo nzego kubikurikirana aho bigeze kugirango bikemuke.”

Ibi bitaro byibatswe kuri miliyari 2 na miliyoni 500 byongeye gutangwaho andi miliyoni 250 kugirango bisanwe.

N.D