Burera: Umukozi ukekwaho kwica abana batatu yabyigambaga mbere

Umukobwa witwa Bazubagira Clementine w’ imyaka 25 yakunze kuvugwa ko ari we waba warishe abana 3 bo mu rugo rwa Habumugisha Jean de Dieu na Musengimana Theresie bo mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera.

Iyo uganiriye n’abagera hafi y’uyu muryango bakomoza ku magambo ngo uyu mukobwa yawubwiraga.

Abaganira na nyina w’umwana bemeza ko uyu mukobwa yari yaramubwiye ko ngo azamukorera ikintu atazibagirwa mu buzima. Ibyo ngo yabimubwiraga iyo habaga hari icyo batumvikanyeho.

Umunsi abana biciweho…

Kuwa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2019 ahagana mu ma saa moya nibwo inkuru y’iyicwa rya Iradukunda Yvonne w’imyaka 13, Mugisha Danny wari ufite 6, na Masengesho Isabelle wari ufite imyaka 4 bishwe.

Nyina w’abana niwe wamenye bwa mbere iyi nkuru ubwo yinjiraga mu nzu agasanganirwa n’umwijima, amabere ye akikora akibona umuvu w’amaraso watembye. Yari amaraso y’abo yibarutse, yatwise amezi 9 bari bishwe batemwe mu buryo bamwe bita ubwa kinyamaswa.

Bamwe bishwe batemwe amajosi, umuhoro uhera ku bikanu, hari n’undi ngo watemwe hagati mu mutwe nk’uko bivugwa n’abaganiriye n’uwo muryango. Uyu mukobwa ukekwa bavuga ko atari afite imyitwarire myiza.

Yafungiwe kwiyicira umwana

Amakuru yamenyekanye ni uko uyu mukobwa yafunzwe imyaka itandatu azira kubyara umwana akamwica. Agifungurwa ngo yagiye kubana na mukuru we ngo batandukanywa n’uko uwo mukobwa yakundwaga n’umugabo wa mukuru we; wakekaga ko amuca inyuma. Umuryango yabagamo ntabwo wari waramenye aya makuru.

Uko yageze aho akekwa kwica abana

Uyu mukobwa ngo yavugaga ko n’abona aho abona akazi akarya akaryama bakamugurira imyenda atari ngombwa ko bamuhemba. Yaje guhura n’uyu muryango umwakira nk’umwana mu rugo. Icyo gihe yakoraga imirimo yose agasigarana abana bamukunda…. umuryango wa Habumugisha mbere yo kumwakira wabajije uwe niba bamwakira, abandi bababwira ko nta kibazo.

Umuririmbyi muri Kolari wiyirizaga kenshi

Iminsi ibiri mbereho ko aba bana bicwa, Bazubagira ushyirwa mu majwi yari amaze iminsi asenga yiyiriza, ngo yakundaga kubikora kenshi.

Ku bijyanye no gusenga yaririmbanaga na nyirabuja muri Kolari ya ADEPR iri i Kirambo muri Burera. Bafataga igihe bagasenga bakiyiriza, ibyo yasabwaga, imisanzu, ayo gufasha no gutura yayahabwaga na nyirabuja wamubonagamo nka mugenzi we.

Umunsi amarira n’agahinda bitaha mu muryango

Kuri uwo munsi nyirizina ngo uyu mukozi yajyanye n’abakozi mu murima. Ni uki ngo bageze igihe cyo gutera intabire ngo yafataga ibigori byinshi akabishyirira mu cyobo icyarimwe, abari kumwe nawe byakomeje kubarakaza bamubuza yanga bahamagara nyirabuja, na we aramuhamagara amusaba gutaha.

Abari kumwe na we icyo gihe ngo bumvise avuga ngo ubundi se ndabitera nzi gute ko nzabirya?

Nyuma y’aho yasigaranye abana ku mugoroba, ikibukwa ni urupfu rw’aba bana rwatangajwe na nyina amaze guhamagara se amubwira ibara asanze mu rugo.

Uru rugo yari arumazemo amezi 4, bivugwa ko umwana mukuru yishwe ariko yagerageje guhangana n’uwari urimo kubica, ariko biba iby’ubusa.

Umukozi mu mugozi

Inzu irimo icuraburindi, amaraso yatembye hasi, radiyo iri kuvuga cyane, nibyo nyina w’abana yasanze mu rugo.

Uwo mukozi ngo basanze imyenda asanzwe yambara iriho amaraso menshi, ndetse na bote zari mu rugo nazo ziriho amaraso.

Ubwo binjiraga mu gikoni naho ngo bahasanze umukozi yapfuye ari mu mugozi. Aha niho hari urujijo ku bumvise iyi nkuru ariko idashidikanywaho n’umuryango wa Habumugisha ko Bazubagira ari we wabiciye abana. Bakeka ko yabishe yambaye iyo myenda n’izo bote nyuma akabivanamo mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.

Imirambo ya bose yajyanywe mu bitaro bya Kacyiru, nyuma buri muryango ufata abawo ujya kubashyingura.

Ihungabana ku muhererezi na nyina

Ku mubyeyi birakomeye cyane kwakira iby’urupfu rw’abana be. Na Musengimana ntiyashoboye kwihanganira agashinyaguro abana be bishwemo. Abamubonaga bavuga ko yabonaga abana biganaga n’abe akabahamagara.

Umwana muto muri uru rugo muri babiri basigaye yinjiraga mu nzu agahamagara ngo “Yvonne” bikamugiraho ibibazo ndetse na nyina bikaba gutyo. Ibi bituma bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Butaro ngo bitabweho.

Mu rwego rwo guhangana no kugirwaho ibibazo bituruka ku byabaye kuri uyu muryango, biravugwa ko uyu muryango wamaze kwimukira mu nzu yindi ifite i Kirambo ikava mu yiciwemo abana bawo.

Habumugisha avuga ko iyo nkuru yamugoye kuyakira abanza guhungabana ariko ubu ngo ari kugenda yiyakira gahoro gahoro. Uyu mugabo ntarya amagambo mu gutangaza ko uwabiciye abana ari Bazubagira, anabijyanishije n’ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Burera: Ubutumwa bwa Habumugisha uherutse kwicirwa abana 3 uwabareraga bakamusanga mu mugozi

Iradukunda Yvonne wari mukuru
Uwitwa Masengesho

Umuhango wabanjirije ishyingura


Ntakirutimama Deus


U