Ibisubizo ku bibazo byose byakwibazwa ku nkundura ivugwa yo kweguza Trump, ese yakweguzwa?

Mandatory Credit: Photo by Evan Vucci/AP/REX/Shutterstock (10155748e) President Donald Trump listens to a question during a meeting with Irish Prime Minister Leo Varadkar in the Oval Office of the White House, in Washington Trump, Washington, USA - 14 Mar 2019

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ishyaka ry’abademokarate ryatangije iperereza ku mugaragaro rigamije kweguza Perezida Donald Trump ku birego byuko yokeje igitutu igihugu cy’amahanga ngo kibangamire uwo bahanganye muri politike.

Ibikorwa byo kweguza bishobora kugeza perezida mu bucamanza, ndetse bigashobora, kera kabaye, gutuma yeguzwa ku butegetsi.

Perezida Trump ari imbere y'ibendera ry'Amerika
Ibikorwa byo kugerageza kweguza Trump biri kuba kuri ubu

Ikiri gukorwaho iperereza ni ikirego cyuko Bwana Trump yakangishije igihugu cya Ukraine kugihagarikira inkunga mu bya gisirikare niba abategetsi bacyo badakoze iperereza ku birego bya ruswa by’uwo bahanganye muri politike.

Perezida Trump ahakana ko hari ikibi yakoze ndetse yavuze ko iryo perereza rigamije kumwibasira; Nancy Pelosi, umunyapolitike wa mbere ukomeye wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavuze ko Bwana Trump “agomba kubiryozwa”.

Kuki ibi ari ingenzi?

Ibi ni ibintu bikomeye kuko birimo perezida uri ku butegetsi muri iki gihe, ndetse n’umugabo uri imbere mu bazahangana na we mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha wa 2020.

Abanenga Bwana Trump bamushinja gukoresha ububasha bwe nka Perezida mu gutera ubwoba Ukraine ngo icukumbure amakuru yahindanya uwo bahanganye muri politike, Joe Biden.

Hunter Biden areba se, Joe Biden, ari kuvuga ijambo mu gikorwa cyari cyateguwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa (PAM / WFP) mu mwaka wa 2016
Image captionHunter Biden areba se, Joe Biden, ari kuvuga ijambo mu gikorwa cyari cyateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM / WFP) mu mwaka wa 2016

Hagati aho, Bwana Trump n’abamushyigikiye bavuga ko uwo wahoze ari visi-perezida yakoresheje nabi ububasha bwe mu kotsa igitutu Ukraine ngo isigeho ntikore iperereza ryo kugenza icyaha ryajyaga guhamya icyaha umuhungu we, Hunter.

Bwana Biden ni we uri imbere ushobora kuzaba umukandida w’ishyaka ry’abademokarate akazahangana na Bwana Trump mu matora yo mu mwaka utaha.

Mu yandi magambo, ikiri guhanganirwa ni ukwicara ku ntebe ya perezida.

Ubu bushyamirane buturuka hehe?

Bwana Trump na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine bavuganye kuri telefone ku itariki ya 25 y’ukwa karindwi muri uyu mwaka.

Bivugwa ko uyu Perezida w’Amerika yahatiye mugenzi we wa Ukraine gukora iperereza kuri Biden wahoze ari Visi-Perezida.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ari kuvuga ijambo
Image captionPerezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yageze ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka

Muri icyo kiganiro, bivugwa ko Bwana Trump ashobora no kuba yaravuze ku nkunga mu bya gisirikare ingana na miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika inteko ishingamategeko y’Amerika yari yaramaze kwemerera Ukraine.

Iyo nkunga ubutegetsi bwa Bwana Trump bukaba bwari bwacyerereje kuyitanga kugeza hagati muri uku kwezi kwa cyenda.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Bwana Trump yabwiye Mick Mulvaney, umuyobozi w’agateganyo w’ibiro bye bya White House, kuba afatiriye iyo nkunga nibura icyumweru kimwe mbere yuko agirana ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Ukraine.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Perezida Trump yemeje ko inkunga ya gisirikare igenewe Ukraine yabaye ifatiriwe, ariko avuga ko ibyo yabikoze mu kugerageza kotsa igitutu ibihugu by’i Burayi ngo byongere imisanzu y’inkunga bigenera icyo gihugu.

Bwana Trump yemeye ko yavuganye na Perezida Zelensky wa Ukraine ku ngingo ijyanye na Joe Biden, ariko ahakana ko hari igitutu yocyeje uwo mugenzi we ngo akore iperereza ku wo bahanganye muri politike.

Hari icyo Bwana Trump yari bwemeze muri ibi?

Urebye kirahari.

Bwana Trump yavuze ko mu byo yavuganye na Bwana Zelensky harimo nk’ikibazo cya ruswa ndetse no kuri Bwana Biden n’umuhungu we Hunter.

Yavuze ko cyari “ikiganiro cyiza” – ikiganiro “ntamakemwa” cyo kuri telefone.

Crimea
Ukraine yafashijwe n’amahanga y’ibihugu by’i Burayi n’Amerika nyuma yaho Uburusiya bwigaruriye Crimea mu mwaka wa 2014

Yongeyeho ko Amerika iha inkunga Ukraine, ko rero “dushaka kumenya neza niba icyo gihugu kivugisha ukuri”.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Trump yirekuye kurushaho, avuga iki kibazo cyatejwe n’abademokarate.

Ati: “Ubu ibitangaza-binyoma biravuga ko ‘nokeje igitutu Perezida wa Ukraine nibura inshuro 8 mu kiganiro cyo kuri telefone nagiranye na we’. Ibi ngo byavuye ku wiyita ‘umumennyi w’ibanga’ bavuga ko atanazi mu buryo butaziguye ibyaganiriwe. [Ni] Ubundi butekamutwe bw’abademokarate n’itangazamakuru…..”

Ubundi butumwa yaje gutangaza kuri Twitter bwagaragaje kudashira amakenga ugukunda igihugu ku wo “uvugwa ko” ari umumennyi w’ibanga.

Bwana Trump yagize ati: “….mumenye amakuru y’ukuri. Ari ku ruhande rw’Igihugu cyacu. Aturuka hehe. Ibi byose byaba nanone bijyanye na Schiff & abademokarate nyuma y’imyaka myinshi batavugisha ukuri?”, avuga kuri Adam Schiff, umwe mu bagize inteko y’Amerika wo mu ishyaka ry’abademokarate ukuriye akanama k’ubutasi ko mu nteko.

Abandi banyapolitike bo muri Amerika babivugaho iki?

Abademokarate bari mu nteko bavuga ko icyo kiganiro cyo kuri telefone – cyavuzweho n’umumennyi w’ibanga abinyujije mu kirego yatanze – ari ingenzi kuko gifasha mu gutanga umucyo ku bikorwa bya perezida n’umuteegetsi wo mu mahanga.

Abanenga ibiro bya perezida w’Amerika bya White House bavuga ko Bwana Trump yokeje igututu Bwana Zelensky, amushishikariza gusaba abategetsi bo muri leta ye gukora iperereza ku bikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano na Hunter Biden, wari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri kompanyi y’ibijyanye n’umwuka wa ‘gas’ y’umuherwe wo muri Ukraine.

Nancy Pelosi (ibumoso), umukuru w'inteko wo mu ishyaka ry'abademokarate, ni we uyoboye iperereza rigamije kweguza Perezida Trump
Nancy Pelosi (ibumoso), umukuru w’inteko wo mu ishyaka ry’abademokarate, ni we uyoboye iperereza rigamije kweguza Perezida Trump

Abademokarate bavuze ko Perezida Trump yashakaga ko Abanya-Ukraine batangira iperereza kuri ruswa kuko ibyo byari gusiga icyasha Hunter na se.

Abo mu ishyaka ry’abarepubulikani nta byinshi bari bwavuge kuri iki kibazo. Ibi bigaragaza ukuntu iki kibazo gishyamiranyije amashyaka yombi, nkuko cyo kimwe na byinshi bindi bibera i Washington nabyo bigengwa n’uguhangana kwa politike y’aya mashyaka.

Ariko, umurepubulikani umwe Mitt Romney, umusenateri wa leta ya Utah akaba yarigeze no kwiyamamaza mu matora ya perezida, yanditse kuri Twitter avuga ko ari “ingenzi ko ukuri kw’ibyabaye kujya ahagaragara”.

Byagenze gute ku kirego cy’umumennyi w’ibanga?

Nyuma yo kwakira ikirego, umuyobozi mukuru w’ubutasi yabimenyesheje Joseph Maguire, umuyobozi w’agateganyo w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi, amubwira ko icyo kibazo “cyihutirwa”. Nkuko biteganywa n’itegeko rigenga ibijyanye no kumena ibanga, uwo muyobozi afite igihe cy’iminsi irindwi ngo abe yamaze kugeza icyo kirego ku tunama tw’ubutasi bwo mu nteko.

Ibyo si ko byagenze.

Ahubwo, Bwana Maguire yavuganye n’umunyamategeko wamubwiye ko icyo kibazo “kitihutirwa”, nibura mu bijyanye n’amategeko, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru the New York Times.

Icyavuyemo ni uko Bwana Maguire yafashe icyemezo ko abagize utunama tugenzura inteko badacyeneye kubona icyo kirego.

Abigaragambya i New York basaga ko Bwana Trump yeguzwa
Bamwe mu bademokarate bamaze amezi baharanira ko Perezida Trump yeguzwa

Ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa cyenda, umuyobozi mukuru w’ubutasi yamenyesheje inteko ko icyo kirego gihari, ariko nta makuru arenzeho yatanze. Abademokarate bo mu nteko bateye hejuru basaba ko ababwira amakuru arenzeho – harimo n’inyandiko-mvugo y’icyo kiganiro cyo kuri telefone cya Bwana Trump.

Mbere ubutegetsi bwanze gufasha mu bijyanye n’icyo kirego, ariko Perezida Trump aza gutangaza kuri Twitter ko yatanze uruhushya rwuko kuri uyu wa gatatu hatangazwa “inyandiko-mvugo uko yakabaye, yose ikajya ku mugaragaro nta gihinduwemo”.

Yanditse kuri Twitter ati: “Muzabibona ko cyari ikiganiro cyo kuri telefone cya gicuti cyane kandi cyari gikwiye [kubaho] uko cyakabaye cyose”.

Kandi ni aho ibintu kuri ubu bihagaze.

Bwana Maguire byitezwe ko azatanga ubuhamya ku mugaragaro imbere y’akanama k’ubutasi ko mu nteko ku munsi w’ejo ku wa kane, kandi birashoboka ko abagize inteko bavuga ko bashaka kubona icyo kirego. Ibyo bidakunze, Bwana Schiff ashobora gutanga ikirego mu rukiko agerageza kubona ibigikubiyemo, nkuko bitangazwa na televiziyo CNN.

None perezida hari icyo yakoze kidakurikije amategeko?

Ikirego gikaze cyane kurusha ibindi mu byo ashinjwa ni uko bivugwa ko yokeje igitutu umutegetsi wo mu mahanga agambiriye amakuru yo kwibasira uwo bahanganye muri politike, avuga ko ashobora no guhagarika inkunga mu bya gisirikare y’Amerika.

Ibyo birenze ku mategeko? Rwose dufite inkuru ya vuba aha cyane ijyanye n’ibyo.

Mu by’ukuri byibutsa iperereza riherutse kurangira rwamaze imyaka ibiri ryakozwe na Robert Mueller mu bishoboka ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump bifitanye isano n’ukwivanga k’Uburusiya mu matora y’Amerika yo mu mwaka wa 2016.

Robert Mueller yakoze iperereza ryamaze imyaka ibiri ku bivugwa ko Uburusiya bwivanze mu matora ya perezida muri Amerika mu 2016 bugamije kugena uyatsinda
Robert Mueller yakoze iperereza ryamaze imyaka ibiri ku bivugwa ko Uburusiya bwivanze mu matora ya perezida muri Amerika mu 2016 bugamije kugena uyatsinda

Icyegeranyo cy’umucamanza Mueller cyagaragaje guhura kwinshi kw’abari bagize itsinda ryo kwamamaza Trump ndetse n’abantu bakomoka mu Burusiya, harimo n’inama yo mu kwezi kwa gatandatu mu 2016 yahuje abategetsi bakuru bo mu itsinda ryo kwamamaza Trump barimonk’umuhungu we Donald Trump Jr ndetse n’Abarusiya benshi bakorana bya hafi n’ibiro bya perezida w’Uburusiya.

Hari impaka zagiwe ku kuba gusaba ubushakashatsi bujyanye n’amakuru y’uwo muhanganye ubusaba leta yo mu mahanga byaba birenga ku itegeko rijyanye no gutera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza, ariko Bwana Mueller yanze gutanga ibirego kuri iyo ngingo.

Uko guhamagara kuri telefone kwa Bwana Trump ahamagara Perezida wa Ukraine, bishobora kuba birenga ku mategeko ajyanye na ruswa. Ariko umucamanza Mueller yanzuye ko amabwiriza y’imikorere y’urwego rw’ubucamanza rw’Amerika abuza ko perezida uri ku butegetsi agezwa imbere y’ubucamanza, rero nubwo Bwana Trump yaba koko hari icyaha runaka yakoze mu bikorwa bye, kuri ubu nta cyaha yakurikiranwaho mu mategeko.

Ugendeye kuri ibi, ikindi kibazo cyakwibazwa gishobora kuba …

Bwana Trump hari icyaha yakoze cyahanishwa kweguzwa?

Ibiteganywa n’itegekonshinga ry’Amerika kuri perezida ukoze ibikorwa bitemewe n’amategeko cyangwa bitajyanye n’imyitwarire yemewe, ni ukweguzwa n’ubwiganze bw’abagize inteko umutwe w’abadepite ndetse no guhamywa icyaha no gukurwaho n’ubwiganze bungana na bibiri bya gatatu by’abagize inteko umutwe wa sena.

Itegekonshinga ry’Amerika risobanura ibishingirwaho perezida yeguzwa nk'”ubugambanyi, ruswa, cyangwa ibindi byaha byo ku rwego rwo hejuru bijyanye n’imyitwarire mibi”. Iyo bigeze ku “cyaha cyahanishwa kweguzwa”, icyo ni icyaha icyo ari cyo cyose ubwiganze bw’abagize inteko buvuze ko gikwiye guhanishwa kweguzwa.

Kuva iperereza rya Bwana Mueller ryatangaza umwanzuro waryo, mu bademokare – bafite ubwiganze busesuye mu nteko – hakomeje kwiyongera ibyo kweguza Bwana Trump. Ariko ku ikubitiro, ubuyobozi bw’inteko bugizwe n’abademokarate ntabwo bwashakaga gushyiramo imbaraga ngo habeho iperereza rishobora kuvamo amatora yo kumweguza.

Umukuru wayo Nancy Pelosi yavugaga ko igikorwa nk’icyo gishobora kugira ingaruka mbi mu matora mu bice ishyaka ry’abademokarate ridafitemo abayoboke bakomeye kandi ko byari kurangira nta cyo bigezeho kuko abarepubulikani bafite ubwiganze mu nteko umutwe wa sena batari na rimwe gutora beguza perezida wo mu ishyaka ryabo.

Ariko ejo ku wa kabiri, Madamu Pelosi yatangaje ko abademokarate batangije iperereza rigamije kweguza perezida.

Yavuze ko Perezida Trump yakoze icyaha cyo “guhonyora itegeko”, ndetse avuga ko ibikorwa bye ari “ukurenga ku nshingano ze ahabwa n’itegekonshinga”. Yavuze ko “agomba kubiryozwa”.

Hari gihamya y’ibi birego bishinjwa Joe Biden n’umuhungu we?

Ibirego bishinjwa Joe Biden n’umuhungu we birangajwe imbere na Bwana Trump n’umunyamategeko we Rudy Giuliani, wahoze ari umukuru w’umujyi wa New York, bishingiye ku kuba uwo Bwana Biden wahoze ari visi-perezida yarashoboye kweguza Viktor Shokin wari umushinjacyaha mukuru wa Ukraine, mu mwaka wa 2016.

Ibiro bya Bwana Shokin ni byo byakoraga amaperereza kuri kompanyi y’umwuka wa ‘gas’ yo muri Ukraine yitwa Burisima Holdings, icyo gihe yahembaga Hunter Biden, umuhungu wa Bwana Biden, umushahara w’amadolari 50,000 ku kwezi ngo abe umwe mu bakuriye inama y’ubutegetsi y’iyo kompanyi.

Bwana Trump, Bwana Giuliani n’abandi, bavuga ko kotsa igitutu kwakozwe na Bwana Biden akiri visi-perezida, birimo no gukangisha ko yafatira inguzanyo y’Amerika ingana na miliyari imwe y’amadolari yari igenewe Ukraine, cyari igikorwa cyo gukingira umuhungu we na kompanyi akoramo ngo badakurikiranwaho icyaha ku karubanda.

Uwari Perezida Barack Obama (ibumoso) ari kumwe n'uwari Visi-Perezida Joe Biden (hagati) ndetse n'umuhungu we Hunter bareba umukino wa basketball mu mwaka wa 2010
Uwari Perezida Barack Obama (ibumoso) ari kumwe n’uwari Visi-Perezida Joe Biden (hagati) ndetse n’umuhungu we Hunter bareba umukino wa basketball mu mwaka wa 2010

Kugeza ubu nta kimenyetso kiragaragazwa cyuko Joe Biden yaba yaratanze ruswa cyangwa yarakoze agendeye ku kazi k’umuhungu we muri Ukraine.

Ariko abamunenga bemeza ko ari ho hahandi kuba umuryango wa Biden ufitanye umubano na Ukraine bituma bigaragara nkaho bishoboka ko habaho ibibazo bishingiye ku nyungu.

Igihinyuza ibyo birego ni uko bizwi ko Bwana Biden atari we mutegetsi wenyine icyo gihe – muri Amerika, mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi no muri Ukraine – wasabaga ko Bwana Shokin akurwa ku mirimo ye.

Kandi nkuko ikinyamakuru the New York Times giherutse kubitangaza, uwo mushinjacyaha wo muri Ukraine ntabwo “yakurikiranaga ashimitse” amaperereza kuri kompanyi Burisima icyo gihe, ariko yashinjwaga gukangisha ko yayikoraho amaperereza agamije gusaba ko abakuru bayo bamuha ruswa.

Ikiyongera kuri ibyo, Yuriy Lutsenko wasimbuye Bwana Shokin kuri uwo mwanya, yakomeje gukora amaperereza kuri kompanyi Burisima mu gihe cy’amezi 10 mbere yuko ahagarika ibikorwa byose byo kuyikurikirana mu bucamanza.

None ibi byaba ari ukwisubiramo nanone kw’ibyabaye mu 2016?

Isano hagati y’ibi byo muri Ukraine ndetse n’ibyabaye mu gihe cy’amakuru y’ibivugwa ko Uburusiya bwivanze mu matora y’Amerika mu 2016, irahari. Ariko hari iby’ingenzi by’itandukaniro.

Mu 2016, Bwana Trump yari umuturage usanzwe ushaka kuba Perezida w’Amerika. Byashoboka ko abo mu itsinda ryo kumwamamaza baba baraganwe n’abanyamahanga bashaka kubaha ubufasha, ariko nkuko byatangajwe n’iperereza rya Mueller, ibyo byari bikiri mu ntangiriro ntacyo byagezeho cyangwa byaramaganwe uko byakabaye.

Ubu bwo Bwana Trump – hamwe n’ububasha bwose afite nka Perezida – bivugwa ko yatangije icyo kiganiro n’umutegetsi wo mu mahanga. Nubwo ahakana ko yokeje igitutu Perezida wa Ukraine, abamunenga bavuga ko kuburizamo inkunga mu bya gisirikare mu gihe yakomezaga gusaba ko hakorwa iperereza kuri Bwana Biden n’umuhungu we, bituma icyo Bwana Trump yari agamije cyigaragaza neza.

Bishoboka ku kihe kigero ko Bwana Trump yeguzwa?

Mu gihe ibyo gushaka kumweguza byaba bikomeje, inteko umutwe w’abadepite izatora ku kirego icyo ari cyo cyose kandi kubera ko abademokarate ari bo biganje muri uwo mutwe w’inteko, birashoboka cyane ko batora babishyigikira.

Ariko byahita bikomereza mu nteko umutwe wa sena, ahakenerwa ubwiganze bungana na bibiri bya gatatu – kandi muri uyu mutwe w’inteko abo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Bwana Trump ni bo bahafite ijambo cyane.

Bill Clinton ni we Perezida wa nyuma w'Amerika uheruka kweguzwa. Aha yari ari kwifotoza amaze kugeza ijambo ku Banyamerika ari mu biro bya White House ku itariki ya 10 y'ukwa gatandatu mu 1999
Bill Clinton ni we Perezida wa nyuma w’Amerika uheruka kweguzwa. Aha yari ari kwifotoza amaze kugeza ijambo ku Banyamerika ari mu biro bya White House ku itariki ya 10 y’ukwa gatandatu mu 1999

Kuri ubu nta kintu na kimwe kigaragaza ko umubare munini w’abarepubulikani muri sena bashobora gutora bashyigikira abademokarate mu kweguza Perezida Trump.

Abaperezida babiri – Andrew Johnson mu 1868 na Bill Clinton mu 1998 – ni bo bamaze kweguzwa mu mateka y’Amerika, ariko nta n’umwe muri bo wahise akurwa ku butegetsi.

Ni inkuru yegeranyijwe n’abanyamakuru ba BBC Anthony Zurcher na Tara McKelvey