Ikibazo cy’uruganda rwa Burera cyihariye umwanya mu ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Majyaruguru kigeze he?

Ikibazo cy’uruganda rwa Burera dairly cyagarutsweho cyane ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga akarere ka Burera na Musanze kiri mu nzira zo kugana ku musozo.

Tariki 15 Ukwakira 2019, ngo izaba umunsi wa nyuma iki kibazo kizaba kimaze kitarakemuka. Uwo munsi ngo nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kizatangaza icyerekezo gishya cy’uru ruganda aborozi bo muri aka gace bavuga ko rwabatengushye bakabura aho berekeza umukamo wabo.

Iki ni igisubizo bahaye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuwa Mbere tariki 23 Nzeri 2019 ubwo yasuraga uru ruganda rutagikora uyu munsi.

Uhagarariye RDB yabwiye Minisitiri Ngirente ko bafashe icyemezo cyo kwegurira abikorera uru ruganda, bakongera kurutangiza rukakira umukamo w’aborozi bo mu gace ka Cyanika.

Kugeza uyu munsi ngo hari abikorera batanu bari guhatanira kwegukana uru ruganda.

Uru ruganda rwasobanuye ko rwaje gufunga kubera ko ngo rwatinze guhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge ngo rucuruze foromaje n’ikivuguto rwakoraga, birutera guhomba nyuma yo guhabwa iki cyangombwa ku munota wa nyuma; nyuma y’imyaka 2 rukora, ibicuruzwa byarwo bidafite icyo cyangombwa cy’ubuziranenge.

Uru ruganda ariko ngo rwabashije kwishyura aborozi bagemuriraga amata koperative CEPTL amafaranga asaga miliyoni, yari yabwiwe Perezida Kagame ko ruyabereyemo iyo koperative nayo iyabereyemo aborozi.

Ubuyobozi bwa koperative CEPTL buvuga ko kuba uru ruganda rwarahagaritse ibikorwa byatumye rugwa mu gihombo. Icya mbere ni uko koperative yatakaje umuguzi wa bugufi, itakaza amafaranga yavanaga mu kugurira aborozi kuko yabaguriraga amata litiro ku mafaranga 200, uru ruganda rukagurira koperative kuri 220, none ubu koperative igurira aborozi litiro ku 160 ikayagurisha i Kigali ku mafaranga 180.

Guhagarika imirimo y’uru ruganda byatumye koperative igabanya litiro yakiraga kuko yakiraga 1300 ku munsi, ubu ikaba yakira hagati ya 600 na 800.

Amafaranga avamo ngo yifashishwa mu guhemba aborozi, abakozi no gusora ntihagire izindi nyungu bavanamo.

Ikibazo cy’uru ruganda uko giteye

Ni ikibazo cyazamuwe n’umuturage witwa Uwamariya Jeanne wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, ubwo Perezida Kagame yari yasuye abaturage bo muri ako karere, kuwa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019 nkuko Kigali Today yakurikiranye iby’iki kibazo uwo munsi yabyanditse.

Uwamariya yabazaga ikibazo cy’abaturage bahaye umusaruro wabo w’amata urwo ruganda, ariko rukaza guhagarara rutabishyuye.

Avuga ko rwahagaze rurimo aborozi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu.

Urwo ruganda rujyaho, rwacungwaga na NIRDA, BDF ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ari na bo bari abanyamigabane, rukaba rwaratangiranye imari shingiro ingana na miliyoni 559 n’ibihumbi 968 mu mafaranga y’u Rwanda.

Uwamariya Jeanne wagaragaje ikibazo cy

Uwamariya Jeanne wagaragaje ikibazo cy’uruganda

Abanyamigabane b’uruganda

Uru ruganda rwashyizwemo amafaranga y’u Rwanda 300,142,848 y’imigabane ya NIRDA, Frw 248,625,792 ya BDF, Frw 10.079.424 y’Akarere ka Burera (katanze ikibanza), ndetse na Koperative CEPTEL yari ifitemo imigabane ya Frw 1, 119, 936.

Mu gukemura iki kibazo, Perezida Kagame yifuje kumenya impamvu uruganda rwari rwarashyiriweho gutunganya umukamo w’amata uboneka muri ako karere, hanyuma rukaza guhagarara.

Nyuma yo kuzenguruka inzego zirimo ubuyobozi bw’akarere, ubuyobozi bwa BDF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ndetse na NIRDA itari ihagarariwe, abaza icyateye uru ruganda guhagarara, ikibazo cyaje kugaragazwa na Hon. Marie Thérèse Murekatete, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Murekatete

Depite Murekatete

Hon. Murekatete yavuze ko icyeteye uru ruganda guhagarara ari uko rwaguze imashini zitajyanye n’ibyo uruganda rwagombaga kujya rukora.

Hon. Murekatete yagize ati “Uruganda rumaze kuhajya, haje imashini zidakora ibyo zagombaga gukora, zizanywe na MINICOM, MINAGRI na NIRDA. Ubundi uruganda rwagombaga gukora fromage, ikivuguto n’amata asanzwe. Raporo twarazitanze nk’inteko ishinga amategeko, ariko uruganda rurafunze ntirukora”.

Perezida wa Repubulika abajije Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi abaguze izo mashini zidakora icyo uruganda rwashyiriweho, Minisitiri Mukeshimana Geraldine yavuze ko izo mashini zaguzwe na NIRDA hamwe na BDF binyuze mu masoko.

Minisiteri y

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na yo yisobanuye kuri iki kibazo

Perezida Kagame kandi yashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa NIRDA ari na yo ifite imigabane myinshi muri uru ruganda buvuga kuri iki kibazo, ariko habura umuyobozi n’umwe uyihagarariye.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, na cyane ko ari yo ifite mu nshingano ikigo cya NIRDA, Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko yari atarakurikirana neza ngo amenye icyatumye uru ruganda ruhagarara.

Gusa Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko muri Minisiteri ayoboye hari isesengura riri gukorwa ku nganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi zagiye zihagarara bitewe n’imicungire mibi.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye uyobora MINICOM na we yabajijwe iby

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye uyobora MINICOM na we yabajijwe iby’urwo ruganda

Uyu muyobozi ariko yavuze ko gahunda ihari kuri uru ruganda ari uko rugiye kwegurirwa abikorera, iyo gahunda ikazarangira mu kwezi kwa Kamena 2019.

Perezida Kagame ariko avuga ko atumva ukuntu abantu b’abayobozi bakora amakosa mu byo bashinzwe, batajya babanza bakabibazwa.

Ati “Ibyo bigomba gukosorwa ariko bihereye no kubangije ibyongibyo, ni ho bihera. Uwagiye akagura ibintu gusa mugiye kujugunya, ayo mafaranga abigiyeho aragenda gusa, ibintu biragenda gutyo! N’ibyo twatakaje, n’izo nganda zitagirira umumaro abaturage, nta muntu ubibazwa bikazimira gutyo gusa”!

“Icyo ni icyaha, mukwiye kuba mwarabwiye polisi, ubutabera bw’igihugu bukabikurikirana. Ndashaka kumenya icyatumye bigenda gutyo. Naho ubundi nta n’ubwo ari privatization (kwegurira abikorera), murimo murabyita uko bitari. Wowe se uza privatizing- a ikintu kidakora, kigurwe na nde?”

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Kibezi Jeannot, we yabwiye Perezida Kagame ko mu bugenzacyaha bakoze basanze uburyo ikigo NIRDA cyari cyarateguye iyi mishinga y’inganda zo kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi atari ko yashyizwe mu bikorwa.

Col Ruhunga uyobora RIB yavuze ko icyo kibazo barimo kugikurikirana akarere ku kandi kuko kivugwa no mu tundi turere

Col Ruhunga uyobora RIB yavuze ko icyo kibazo barimo kugikurikirana akarere ku kandi kuko kivugwa no mu tundi turere

Col Ruhunga yavuze ko muri ubwo bugenzacyaha bwakozwe, byanaviriyemo uwahoze ayobora iki kigo Dr. Joseph Mungarurire gufungwa, ubu akaba ari mu butabera.

Yavuze kandi ko iryo perereza kuri izo nganda rikomeje, kuko byagaragaye ko zicungwa nabi.

Perezida Kagame yashimiye uru rwego rw’ubugenzacyaha, ndetse arusaba gukomeza gukurikirana, ababigizemo uruhare bose bakabibazwa.

Perezida Kagame kandi yavuze ko icyo izo nganda zari zashyiriweho kizwi kandi ko kitakurwaho, asaba ko byanozwa ku buryo bubiri.

Ati “Uburyo bwa mbere, ibyari byagenwe gukorwa n’ubundi bikowe, kurusha uko byari byakozwe n’abo turimo dukurikirana. Uburyo bwa kabiri, inzego zikorane zishake abashoramari bakora ibyongibyo n’ubundi byakabaye bikorwa”.

Yasabye ko mu gukemura iki kibazo, bigomba guhita bijyana no kwishyura abaturage bahaye urwo ruganda umusaruro w’amata.

Abaturage bishimira umukuru w

Ntakirutimana Deus