Ese koko u Rwanda rwarabohowe?

Kuwa kane, tariki 4 Nyakanga 1994 ni umunsi ufatwa nk’ukomeye mu mateka y’u Rwanda, aya mateka yemeza ko ari bwo u Rwanda rwabohowe. Kubohora u Rwanda bivugwa kuri uyu munsi hari ababyemera, ababikerensa n’ababihakana. Ukuri kuri he?

Ikinyamakuru The Source Post cyakoze isesengura kuri iyi ngingo kigaragaza uko bihagaze.

Abasesengura amateka y’u Rwanda bavuga ko urwa kera rwarangwaga n’ubumwe. Abanyarwanda bari bagabanyije mu moko yariho icyo gihe ariko adafatwa nkuko yaje gufatwa guhera mu gihe cy’ubukoloni.

Bose bayobokaga umwami w’u Rwanda, utaragiraga ubwoko, kuko iyo yimikwaga yajyaga mu majyaruguru y’igihugu, ahitwa Nkotsi na Bikara[Musanze] agakara ubwoko akitwa umwami w’u Rwanda.

Ubu bumwe bwaje kuba iyanga, u Rwanda rucura imiborogo kubera abana barwo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishusho y’icyo gihe itera ikiniga.

Ishusho y’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside
U Rwanda mu ishusho ishavuza umuntu nyamuntu , hari abamariwe imiryango muri jenoside, no gufata abakekwaho kugira uruhare muri iyo jenoside, niwo mwuka wari uhari.

‘Niba twarabwiye abana bamariwe imiryango bafite imbunda, tukababwira ngo ntimwihorere, ntimwice abantu, abantu barabiciye ariko mubyirinde, bakabyemera….’ ni ijambo rikomeye cyane ryagize akamaro muri icyo gihe, disipulini yaranze abarokotse yagiriye akamaro igihugu.

Hari abiboneye amaso ku yandi ababamariye imiryango ariko barihangana, abo ni abagabo n’abagore b’umutima u Rwanda rwubakiyeho uyu munsi.

Ubutabera bw’u Rwanda bwakoze akazi ko kuburanisha abagize uruhare muri jenoside bari ku isonga, abasigaye baburanishwa n’inkiko gacaca, zasigaye mu mitwe y’abatuye isi, uburyo abagabo n’abagore bagizwe n’abenshi batize amategeko baburanishije abakekwagaho ibyaha, bigakorwa mu mucyo, amahanga agahora mu Rwanda arwigiraho.

Rusumbanzika….

Iri jambo ryakunze gukoreshwa n’abahanzi bakizamuka, ryaremye u Rwanda. Inkiko Gacaca zisoje, ubuyobozi bwariho bwahaye imbabazi abireze bakemera icyaha. Inzika yasumbwe ubwo bamwe mu bafunguwe bagiye guturanywa nabo bahekuye muri jenoside. Imidugudu nk’iyi irahari mu Bugesera n’ahandi, kandi babanye neza. Imiryango yahemukiwe muri jenoside yafashe iya mbere iha imbabazi ababigizemo uruhare. Ese wari uzi ko iyo habaye ubukwe usanga bose bashyashyana ngo bakire neza ababagana?
Amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi arenze ukwemera kwa muntu, yagombye kuba umuzigo ku Isi, ba ntibindeba bakagaragaza imibiri bishe muri jenoside igashyingurwa mu cyubahiro gikwiye muntu. Erega ubunyamaswa si ubumanzi. Amahanga yabijemo bikendereye, aza abogamye azana umuvuno u Rwanda rwahinyuje.


Ruhinyuza

Abigaga amashuri yisumbuye batangiriraga kuri uyu mwandiko mu myaka ishize. U Rwanda rwagiriwe inama n’amahanga yuko kugira ngo rwongere kubaho, ari uko rufata ‘abatutsi’ rukabatuza mu gice cyabo, ‘abahutu’ bagatuzwa mu kindi, ‘abatwa’ bo abatanze izo nama bashobora kuba baribagiwe ko nabo bavugwaga mu Rwanda rwo hambere.

U Rwanda ntirwatsinzwe nka Ruhinyuza wahinyuje Imana ariko agatsindwa, ahubwo kubanisha, gutuza mu midugudu abakoze jenoside, imiryango yabo n’abayikorewe byatanze umusanzu nyawo w’ubumwe n’ubwiyunge, ubu butumbagiye ku kigero gisaga 90%.

Umubyeyi gito….igihugu kigari

Ahitwa mu Kiyovu, bamwe bongeraho icy’abakene, haribukwa isura y’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka nka 25 arira nk’umwana, asaba ko inzu zabo zitatezwa cyamunara, musaza we wari ufite nka 35 yubitse umutwe. Bibazaga aho berekera nuko bazabaho. Ariko byari ngombwa ko se yishyura imitungo yari yarasahuye muri jenoside.

Inzu yatejwe cyamunara, umuzigo wo kwita kuri uwo muryango wasigaranye leta, gutuza abawugize no kubashakira indi mibereho, kandi byarakozwe. Abagize uruhare mu guhekura u Rwanda bateye ibibazo igihugu kigihangana nabyo kugeza uyu munsi.

Mu bushobozi buringaniye ifite, leta yagiye yubaka inzu hirya no hino mu gihugu zihabwa abaturage batishoboye, abimurwa mu manegeka mu rwego rwo kurengera ubuzima bwa bo.

Ntiwatubereye umubyeyi gito

Imiryango myinshi yarazimye, iyasigaye isigara nta mikoro ahagije ifite, ariko ikitanga ikakira imfubyi za jenoside. Leta yarahagobotse, itangira ibunganira ku bikoresho, amafaranga y’ishuri nibindi, bamwe mu bana bu Rwanda babasha kwiga. Ubu babaye abagabo n’abagore biteje imbere baharanira ishema ryu Rwanda.

Umwe muri bo yarebye ibyo leta yakoze mu bushobozi buke yabaga ifite, arebye uko yamubereye umubyeyi mu kiniga kinshi agira ati “Ntitwabura kugushimira tubivanye ku mutima, kuko ntiwatubereye umubyeyi gito. Waratureze udahanagura amarira, dutewe ishema n’aho utugejeje.”


Muri ubwo bushobozi kandi yafashije nabo mu cyiciro cy’ubukene, abana bariga biciye muri za minisiteri nka Minalo no mu miryango leta yagiye yakira nyuma ya jenoside.


Isura n’imitekerereze bihombanye


Umunyarwanda mu isura itamuhesha agaciro, isura imugaragaza nk’umutindi nyakujya, utarya ngo ahage, ni imibereho yagaragaraga ku Banyarwanda mu myaka yashize.
Ubu hirya no hino abaturage barahinga, ibijumba bitahunikwaga byasimbuwe n’ibigori, umuceri n’ibindi bihunikwa. Uyu muceri ntukiribwa n’imiryango ikize nabwo wasangaga bawurya ku minsi mikuru. Abanyarwanda bakangurirwa gufata indyo yuzuye, urwaye aravurwa.

Iyi sura ihombanye kubera inzara yari yaribasiye bamwe mu Banyarwanda ntiyaburaga kujyana n’imitekerereze iciye bugufi, kugwingira kw’abana ku mubiri no mu bwonko, bwaki yarabaye akarande, impfu zisukiranya. Impinduka zituma bavuga ko iterambere ari rwo rugendo binjiyemo, kwishyura mituweli n’ubundi bwishingizi bw’ubuzima ngo urwaye yivuze, ni imitekerereze mishya iranga u Rwanda.

Iyi mitekerereze ituma abenshi biyumvamo igihugu n’ubuyobozi bwabarinze kuyoba bukabayobora iy’ubuzima. Abato biyemeza kukitangira, ababyeyi ntibazuyaza kucyahirira impumbya ngo bakomeze kubungabunga igicaniro cy’iterambere. igisumba ikindi ntibahwema gukebura abashaka gutana.

Imitekerereze y’umunyarwanda ntikiri ya yindi yo kwirirwa ku dusanteri bicaye, abandi binywera. Hari abaguye imbibi bagana iyamahanga guhahirayo.

Mudaharishema

U Rwanda rwakomeje gushavura, abarwo bibasiwe n’indwara, ariko umubyeyi nk’igihugu ntagoheke. Dore icyizere, ababana na virusi itera Sida bahabwa imiti ku buntu, abarwaye hepatite(umwijima) nabo ni uko. Abana barakingirwa, ibitaro byariyongereye, mu Rwanda batangiye gushiririza kanseri, nta mpamvu yo kujya i Mulago, abantu bavurirwa kuri mituweli ndetse nabafite ikibazo cy’uburwayi butabasha kuvurirwa mu Rwanda barafashwa bakajya kwivuriza mu mahanga. Ese watekereza ko icyizere cyo kubaho kigeze ku myaka 67 mu 1994 kitari kigeze kuri 35. Urumva iyo myaka abanyarwanda batarakenyukaga?

Iri ni ishema u Rwanda ruhanira, rinajyana n’ikoranabuhanga rigezweho abanyarwanda bagenda bagezwaho, binajyana no kwakira inama zitandukanye zinjiriza igihugu nabagituye. Ubu bwitange buvugwa mu bihugu mbarwa. U Rwanda rwari itongo, ikidaturwa mbere ruhindutse gute nyabagendwa, aho abanyamahanga bisanzura bakaharatira abatarahagera?


Ikara ricumba cyangwa umwase wenyegezwa
…..?


‘Haranira kuba umwase wenyegezwa aho kuba ikara ricumba mu Rwanda’. Iyi nyigisho ifite igicumbi mu itorero ryaje gusenywa n’abakoloni, nyuma rigarurwa mu ruhando riremaUmunyarwanda nyawe ushakira igihugu imbuto n’amaboko, urasanira ku ruhembe ahagazeho.

Iri torero rituma umunyarwanda yiyumvamo ubunyarwanda buzarinda umunyarwanda, bukaberaho u Rwanda uyu munsi n’imyaka n’imyaniko u Rwanda rusima rutazima rugahora rumurika.


U Rwanda rushya rumurika

Mu Rwanda hasigaye hari inyubako zigezweho, ariko si yo sura nshya, isura nshya ni uko u Rwanda rufatwa mu mahanga, uko ruganwa, uko rwitabazwa mu bibazo byakomereye amahanga, ngaho mu mutekano aho byananiranye, gutorwamo abayobozi mu miryango mpuzamahanga n’ibindi.

N’iinyubako zitamirije igihugu ni ishema, isuku ijyana n’umutekano biri muri iyo sura nshya, Kigali ihiga amahanga. Abaturage bakeye, bambaye n’inkweto batasaritswe n’amavunja n’umwanda, batarangwa n’imyenda kera yitwaga iyo gukorana, bitandukanyije n’amatungo aho barara, abageze ku iterambere ryo kwishyira hamwe, kugana ibigo by’imari, kwishakira ibisubizo. Aho umugore yahawe agaciro, uburenganzira bw’umwana bugaharanirwa.

Ngo Twa, Hutu, Tutsi

Ugiye imahanga, ikibazo cya mbere ubazwa ni ‘are you hutu or tutsi? [uri umuhutu cyangwa umututsi?]. Abikubaza yabanje kumenya ko uri umunyarwanda. Ko uri umunyarwanda arakubaza iki? Ko ishema ari ukwibona mu bunyarwand aho kwibona mu rufunguzo rw’amacakubiri y’abakoloni.

Mbere ya Jenoside byavugwaga ko umwarimu yabaraga abanyeshuri bari mu bwoko runaka akabandika, abatutsi bagahozwa ku nkeke. Abashatse kubwubakiraho byarahirimye. Ubu se nta tandukaniro?

Ubasha kwitegereza, ahabaye impanuka azasanga muganga aza afite igishyika cyo gutabara, ntakubanza kubaza inkomoko y’uwo atabara.

Mu bihe byashize ubwo korali Ambassadors of Christ yakoraga impanuka, igihugu cyohereje indege mu butabazi, ndetse n’ibihe by’umuhindo w’abarabu, igihugu cyohereje indege yo kuvana abari mu bihugu byavugwagamo ibibazo bikomeye.

Ndi Umunyarwanda se isimburwe n’amoko atarakamiye abanyarwanda mu cyoze?


Urugamba turubyinirire?

Yego urugamba rugomba kubaho, cyane iyo rugamije impinduka nziza. Hari uwakwihanukira ngo avuge ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rutari ngombwa? Abo ntibabura bitewe n’inyungu batezemo. Ko ikirahuri cyari cyaruzuye, abaciriwe imahanga batahuka ntihagire akivamo ngo ameneke hasi? Urugamba nyarwo ntabwo rwigera rutangizwa nikigwari, bisaba intwari ihara amagara kubera inyungu za bake cyangwa benshi barenganywa; bafatwa nk’ibicibwa.

Iya Mbere Ukwakira 1990 yatanze ubuzima, yarohoye igihugu, FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu, kuya 4 Nyakanga 1994 igihugu kirabohorwa. Izina u Rwanda ugereranyije nuko ryari rihagaze mbere ndetse n’uyu munsi ntabwo ukwibohora kwigaragaza?

Ibihugu bikize ku Isi, iyo umuturage wabyo agiriye ikibazo mu mahanga ntibikangwa gufata indege ngo ijye gutabara uwo mwenegihugu, none ko u Rwanda rubikora, ako si agaciro (value) amahanga atsindagira? Ko abana barwo bafashe iya mbere bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bashaka kurokora abicwaga, ako si agaciro? Hari abatabarutse baguye ku rugamba, ni abo kuzirikanwa, n’Imana izabatuze iburyo bwayo. Abamugariye kuri urwo rugamba bacanye uruti ni abarimu b’ibihe byose. Abatabarutse amahoro ni inyenyeri zimurikiye abato n’abakuru.

U Rwanda ntiruzazima kuko ibitekerezo by’inyamibwa mwari mufite bitazimiye, ahubwo byuhirirwa mu gihugu nyagihugu. Ababona ko rukiboshye ni abafite ibiterezo biruboha, batunzwe na mpemuke ndamuke, ese ubwo abo si ba Bangamwabo?

Abato n’abakuru bahinduye imitekerereze, barabohowe.

U Rwanda rwarabohowe cyangwa ruracyaboshye? Intero ni ntituzongere kuyoba habe na rimwe. Ni nde wakwihanukira ngo ateme ishami yicayeho? U Rwanda rwarapfuye rurazuka ni urw’abazima. U Rwanda rwabohowe ubutegetsi bwica abaturage babwo, aho abasaga miliyoni bishwe mu 1994.


Ntakirutimana Deus