Ibizamini sano (ADN) byerekanye ko Eric umaze imyaka 24 ashakisha ababyeyi abamufashe atari nyabo

Uyu musore uba mu mujyi wa Kigali nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, wanarerewe mu kigo cy’imfubyi i Kabgayi, yatangiye gushakisha ababyeyi be abinyujije mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bidatinze ababyeyi bo mu karere ka Huye bumvise amakuru ye bifuza kubonana nawe.
Baramwitegereje bemeza ko ari uwabo.
Uwo muryango wa Anastase Bagirayabo na Jose Nyiraneza wabuze umwana wabo ubwo bari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Umukozi wa ‘Croix Rouge’ mu kiganiro na Flash FM yaragize ati “Mu makuru tubona ni uko uyu mwana yakuwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gace karimo Abanyarwanda benshi, azananwa n’abandi bana batagiraga kivurira mu Rwanda.”
Mu bitabo bya Croix Rouge hagaragaramo izina rye rimwe ari ryo ‘Eric’, akaba yari afite imyaka ibiri.
Akimara kubona amakuru ko hari ababyeyi b’i Huye bemeje ko ari uwabo, Eric yarabasuye anabagezaho icyifuzo cy’uko bajya gutanga ibipimo by’amaraso kugira ngo harebwe isano yaba afitanye n’abo babyeyi.
Ibisubizo by’ibizamini byatanzwe na Laboratwari y’igihugu byo kuri uyu wa gatanu byagaragaje ko nta sano Eric afitanye n’abo babyeyi bo mu karere ka Huye.
Mu kiganiro Flash yagiranye na Eric, yavuze ko adaciwe intege no kuba abo yari yizeye ko ari ababyeyi be birangiye nta sano bafitanye.
Yagize ati” Ntabwo binshiye intege ndakomeza nshakishe ababyeyi banjye kandi uwumva ko naba ndi uwe, anyemereye yanshaka hanyuma tukajya gutanga ibipimo by’amaraso.”
Nyuma yo kuvanwa mu kigo cy’imfubyi, Eric yajyanywe mu muryango ariko amaze gukura yishakira ubuzima bwe.
Kuri ubu akorera akazi ko mu rugo ku Kimihurura mu karere ka Gasabo.
Inkuru The Source Post ikesha Flash.