Intara y’amajyaruguru: Ifu ya shisha kibondo igaragara ku isoko bitemewe

????

Mu masoko atandukanye y’umujyi wa Musanze uhasanga ifu ya shisha kibondo nyamara itemewe gucuruzwa. Abayicuruza bavuga ko babizi ko itemewe gucuruzwa, ariko ko batavirira inyungu bayivanamo.

Mu mujyi wa Musanze, mu isoko ry’ibiribwa (bita Carriere), hari amwe mu mahahiro azigurisha, ariko mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Abazicuruza bazifunga mu mifuka, bakazishyira mu masanduku ari mu mahahiro yabo, ngo zitagaragara.

Muri uyu mujyi mu isoko ry’imbuto, umunyamakuru yinjiye muri butiki izicuruza ati “ Mwamfasha ko nshaka ibiro 50 byashisha kibondo aka kanya?”
Umucuruzi ati “ Aka kanya ntabwo mbifite, nabona 15. Ushaka byinshi wazagaruka kuwa gatatu, ababyeyi bayihabwa bafashe.”

Mu kugaragaza impungenge, abaza uko yayitwara ku buryo atayifatanwa. Abayicuruza bavuga ko ari ukuyitwara mu mufuka, ku buryo itagaragara. Bongeyeho ko nabo bayicuruza rwihishwa, kuko bazi ko bitemewe, ariko ngo ntibayivirira.

Umwe ati “ Biragoye kureka kuyicuruza, usanga abantu benshi bayikeneye. Nawe se ugura ikilo ku mafaranga 1000, ukabona uguha 1500 cyangwa 2000, urumva itaduha inyungu?”

Isoko ry’ibiribwa rya Musanze ricururizwamo shisha kibondo mu ibanga rikomeye

Umwe mu babyeyi bakunze kuyigura (ayishyiriye abana be), avuga ko amaze kuyigura ku bacuruzi batatu muri iri soko.

Uretse muri Musanze, mu karere ka Burera havuzwe ikibazo cy’inyerezwa ry’iyi fu yakurikiranyweho abakozi 3 bakoraga mu Kigo Nderabuzima cya Ruhombo.

Ahitwa i Kagogo mu karere ka Burera, mu mwaka w’2018, hafatiwe ifu ya shisha kibondo mu iduka ry’umugore w’uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusarabuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko byabatunguye, ariko bafashe ingamba zikomeye.

Ati “ Uwo muyobozi byagaragaye ko afite iduka ryari ririmo shisha kibondo, muri Kagogo mu Murenge wa Cyanika, twaramukurikiranye tuza kugera ubwo tubona iryo duka rye. Turamukurikirana we n’umugore we, hanyuma avanwa mu kazi.”

Akomeza avuga ko kuvanwa mu kazi abona atari igihano cyoroshye.
Amahahiro azicuruza azigura n’abazifashe.

Abacuruza iyi fu i Musanze bavuga ko bazigura n’ababyeyi baba bazifashe

Utarashatse ko amazina ye atangazwa ati “Usanga umubyeyi afata udupaki tubiri, hakaba utugurisha twose, cyangwa ugurisha kamwe agacyura akandi.”

Mu murenge wa Kinigi, bamwe mu babyeyi bafatira iyi fu ku kigo nderabuzima cya Kinigi, usanga bazenguruka mu ngo bashaka uwabagurira iyi fu. Kubera yuko basabwa kujyana igipapuro iba irimo iyo bagiye gufata iyindi, uyiguze asabwa kuyisuka akakibasubiza.

Umwe mu bayifata ati “ Shisha kibondo turabizi ko ari nziza cyane ku bana bacu, ariko nanone sinayimuha yonyine. Iyo bampaye udupaki tubiri ngurisha kamwe bakampa nk’igihumbi cyangwa 1500, nkamugurira ibirayi….”

Mu murenge wa Kinigi hari bamwe mu bafata iyi fu bakayigurisha bakayajyana mu kabari kunywa umusururu.
Uyicuruza utashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko ayigurisha kugirango aguremo ibitunga umwana we ndetse na bakuru be.

Mukamurenzi Lucie (izina ryahinduwe), ubu amaze amezi abiri avuye mu bafata iyi fu, kuko umwana we yarengeje imyaka ibiri. Yemeza ko yajyaga agurisha iyi fu.

Ati “Bampaga amashashi 6 (ibilo 6 ku kwezi), ngahita ngurishamo eshatu. Bampaga ibihumbi 9, icyo gihe ikilo cyaguraga ibihumbi 3, nkaguramo ibirayi, ibishyimbo ndetse n’igikoma nkavanga na ya fu ngaha abana bakamererwa neza. Ntabwo nigeze nyigurisha ngo nyanywere.”

Umwe mu bayifata witwa Umuhoza Devota utuye muri uyu murenge avuga ko ntawari ukwiye gufata iyo fu, nyuma ngo ayigomwe umwana we.

Ati “ Ntabwo byari bikwiye rwose. Nanjye umusururu ndawunywa, ariko nywera ayo navanye mu kumesera abantu, ntabwo nagurisha ifu ngo ngiye kunywa.Ikibazo gikomeye ni uko ubikora utamugira inama, kuko agutuka.”

Gufata indi shisha kibondo werekana igifuniko cyacyo kigaragaza ko utayigurishijekwa 

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinigi Mukasine Clemence avuga ko bumva amakuru yo kugurisha shisha kibondo bafatira kuri iki kigo nderabuzima, ariko ntawe barafata.

Ati “ Ni amakuru twumva, ariko tuyibaha ifunguye mu rwego rwo kwirinda ko hari abayigurisha kuko baba bahemukiye abana babo … muri rusange abayifashe usanga bafite imirire myiza.”

Ku bavuga ko bayigurisha ngo babashe kubona ibibatunga, Mukasine avuga ko n’ubundi idasimbura ibiribwa, kuko niyo bagiye kuyihabwa babanza bakigishwa ko yunganira andi mafunguro baha abana babo. Buri gihe kandi bagirwa inama yo gukora ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Kugeza ubu ngo nta muntu n’umwe barafata ugurisha iyi fu, uretse uwo bafashe agurisha amata, bakamuganiriza. Gusa ngo baramutse bagize uwo bafata agurisha iyi fu, nawe ngo bamuganiriza akabicikaho.

Ubuyobozi bw’intara  ntibuzabihanganira
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko abagura izi shisha kibondo baba ari abanyabyaha batazihanganirwa. Akomeza yerekana icyo intara ikora kuri ibi bibazo.

Ati “Twashyizeho igenzura ku rwego rw’intara. Hari na raporo twashyikirije ubuyobozi bukuru bw’igihugu kugira ngo biciye mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) bukurikirane, aho yaba yaragurishijwe, muri Burera hari gitifu wavuye mu kazi…”

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney

Asaba abayobozi b’inzego z’ibanze z’aho abacuruza iyi fu bakorera kubigaragaza. Ati “Abazicuruza ni abanyabyaha, ubuyobozi bukwiye kuba bubona ayo makuru, tugakurikirana ari uwo nguwo ucuruza agafatwa, akatugaragariza uwo baguze nawe.

Mu buryo bwa vuba dushoboye kubona ayo makuru nayo yaba ari igisubizo cyadufasha. Izo butiki zicuruzwamo ziri mu midugudu, muri quartier (soma karitsiye), turabikurikirana. Abazicuruza bagomba gukurikiranwa.”

Mu karere ka Burera hari abana 5018 n’ababyeyi 599 bahabwa shisha kibondo. Abari munsi y’imyaka itanu bagwingiye ni 42.9%, abari mu muhondo ku bijyanye n’imirire mibi ni 30, mu muhondo 106 (dhs 2014/15).

Mu karere ka Musanze, shisha kibondo ihabwa abana 1734 , abagore batwite 130 n’abonsa 313. Abana bagwingiye ni 38%. Abari mu mutuku kugeza mu Kuboza 2018 ni 33, mu gihe abari mu muhondo ari 271. Muri aka karere igipimo cy’imirire mibi cyagabanutseho 30%.

Ifu ya Shisha kibondo ikungahaye ku ntungamubiri, yatanzwe na leta y’u Rwanda muri gahunda yo guhashya imirire mibi mu bana b’u Rwanda bari munsi y’imyaka itanu. Ihabwa abana bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bafite kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ababyeyi bo muri icyo cyiciro bonsa n’abatwite. Ni igikorwa cyatangiye tariki 2 Gashyantare hagati ya leta n’uruganda Africa improved foods.

Ntakirutimana Deus