Abamotari mu gahinda ko kutagerwaho n’amafaranga bamamariza sosiyete z’itumanaho

Umumotari muri Kigali no mu ntara uretse kuba afite moto usanga arangwa no kwambara umwambaro w’akazi, uwo nta wundi ni ijire y’akazi, ya sosiyete runaka y’itumanaho mu Rwanda, uyu mwambaro abamotari ngo ntibawuhisemo, bamwe bavuga ko bishobotse batawambara, kuko bamamariza utabaha n’ifaranga na rimwe, ababayobora bo bemeza ko inyungu zayo zibageraho.

Hamwe na hamwe bambara imyambaro ya MTN, abandi bakambara iya Airtel/TIGO. Uyu mwambaro wa Airtel niwo unagezweho muri Kigali no hirya no hino mu ntara. N’ubwo bambara uyu mwambaro , abamotari bavuga ko batazi ibyawo, bagakeka ko ababakuriye babarya.

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa ati “ Baraturya baratumarije, twe twirirwa twambaye imyambaro ya sosiyete tutazi aho ziva n’aho zijya.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abatwara abagenzi kuri moto (FERWACOTAMO,)Ngarambe Daniel avuga ko buri kwezi bishyurwa miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu kiganiro yaraye agiriye kuri KT Radio yasobanuye uko bakoresha aya mafaranga, ariko bitanyuze abamotari.

Kuba aya mafaranga atagera ku bamotari ngo biterwa n’uko bayakoresha mu bikorwa bibagenewe.

Ati “ Amafaranga ava mu kwamamaza, afasha FERWACOTAMO usibye ko hariho gahunda  yo kureba uburyo agomba kumanuka akagera ku makoperative, ariko  ubungubu arimo gutangwa twabyumvikanyeho n’abamotari bitewe n’impinduka zabaye, uburyo agomba gufasha FERWACOTAMO. Na bo bagombye kugira imisanzu bazamura  igera  ku rwego rwa Union, akabona kugera kuri Ferwacotamo, ariko kuko dushaka ko biyubaka twabanye tuvuganye nabo… ayandi masezerano azasinywa kuko ayandi ari kurangira….”

Abamotari

Akomeza avuga ko ayo mafaranga akoreshwa mu kubakorera ubuvugizi, nyamara abamotari bo bavuga ko ntabwo bakorerwa, kuko niba ari moto ifashwe na polisi, umumotari ari we ujya kwirwariza.  Ikindi akoreshwa ni uguhemba abakozi ngo no kumanuka kwegera abamotari.

Ibyo avuga bihabanye n’iby’abamotari bavuga, kuko ngo n’ubundi nibo batanga amafaranga afasha amashyirahamwe yabo aho usanga buri wese yishyura ibihumbi 5 ku kwezi. Ikindi ni uko ngo babategetse kugura ikarita ibaranga bishyura amafaranga ibihumbi 32 bumva ko nayo afasha ayo mashyirahamwe yabo.

Ntakirutimana Deus