Yabaye umuntu ukomeye abikesha akazi kadahabwa agaciro abagore bakora

Imvugo y’abanyarwanda y’uko akabura ntikaboneke ari nyina w’umuntu, ni ishimwe rikomeye Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda afite ku mutima, ryatumye abasha kubaho kugeza abaye ufitiye igihugu akamaro, abikesha nyina utaramutereranye ubwo yafatwaga n’indwara y’imbasa ikamusigira ubumuga bukomeye.

Uyu ni Depite Rwaka Pierre Claver, umugabo w’igikwerere warahiriye kwinjira mu nteko ishinga amategeko muri Kamena 2015, asimbuye Sheikh Saleh Habimana.

Aha agaciro imirimo abagore bakora ntibayihemberwe, isomo yavanye ku yakozwe na nyina umubyara waretse byose akamwitaho kugeza amukujije.

Rwaka avuga ko yabayeho mu buzima bubi bwanashoboraga no gutuma apfa, ariko agatabarwa na nyina waretse byose agakora ibishoboka ngo abeho, agasaba ko imirimo yo mu rugo abagore bakora badahemberwa ihabwa agaciro.

Ati “Nkivuka ngize amezi 8, narwaye imbasa imviramo ubumuga bw’amaguru yombi. Data yahise apfa turerwa na mama. Njye nasaga n’uwagwingiye kuko nari nararwaye ariko mama akora ibishoboka byose arankuza.
Rwaka afite ubumuga bw’ingingo butuma atagenda neza, akomoza ku bwitange buranga abagore bagakora akazi ko mu rugo( imirimo bakora akenshi idahabwa agaciro), akavuga ko iyo ataba afite uyu mubyeyi byari kuna ibindi kuri we.

Ati “Iyo mama aba ariwe upfa, data yajyaga gushaka undi mugore nawe akaza akita ku bana be ku buryo njye wari ukeneye kwitabwaho by’umwihariko ahari bitari gukunda”.

Ashima nyina utarahise ashaka undi mugabo kandi yari akiri muto, akemeza ko byatewe no kwigomwa byose kuko yashakaga kurera abana be harimo na Rwaka wari ufite ubumuga kandi ari uruhinja.

Agira ati, “Njyewe agaciro k’umugore ndakazi cyane kuko uko mbayeho mbikesha umugore, twebwe abagabo iyo dupfakaye twihutira gushaka abandi bagore, ariko mama ntiyabikoze kuko yashakaga ko mbaho neza….Iyo mama ari we uba warapfuye data aba yarahise ashaka undi mugore bityo Rwaka mubona uyu munsi simba nzi icyo mba narabaye cyo, cyangwa simba nakiriho, ni ho mbonera agaciro k’umugore”.

Agaruka ku myitwarire imwe n’imwe y’abagabo itari myiza agaya abadaha agaciro abagore babo bakabacura ku mutungo w’urugo nyamara bose bawufiteho uburenganzira bw’urugo. Atanga urugero rw’abagabo bahembwa bakihutira kujya mu kabari bakirengagiza abagore babo bataha ntibanahe agaciro akazi bakoze; aho usanga bamwe bavuga ko ntacyo bakora.

Asobanura ko n’ubwo n’abagore atari shyashya, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko nibura 80% by’ibibazo bibera mu miryango biterwa ahanini n’abagabo mu gihe ngo abagore ibibazo bateza ari 20%, ibyo ngo bikaba bigaragaza ko umugore agitsikamiwe kandi nyamara afite uburenganzira nk’ubw’umugabo.

Iyi ntumwa ya Rubanda ivuga ko impamvu u Rwanda rwihuta mwiterambere ntayindi ari ibanga ryo kwinjiza abagore muri gahunda z’iterambere.

Abagore bitangira imiryango baracyafatwa nk’inkorabusa

Ibyo guha agaciro iyi mirimo abagore bakora ni ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga mu Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga nterankunga ishami ry’u Rwanda (Action Aid Rwanda).

Umuyobozi wawo Uwamariya Josephine, avuga ko hari umubare munini w’abanyarwandakazi bagifatwa nk’inkora busa bitewe no guhora mu mirimo yo kwita ku rugo ntibabone umwanya wo gukora akandi kazi gasanzwe, bikaba imbogamizi ku iterambere ry’ibihugu, by’umwihariko ibifite umubare munini w’abagore nk’u Rwanda kuko bagera kuri 52% nkuko ibarura rusange ryo muri 2013 ryabyerekanye.

Avuga ko imyumvire itsindagira ko abagore ari bo bagenewe gukora imirimo yo mu rugo ikwiye guhinduka niba u Rwanda rukeneye gukomeza gutera imbere.

Ati “Gutora inkwi, kurera umwana, kwita ku murwayi, kumesa imyenda, guteka, ni imirimo ifata igihe ariko idahemberwa, ariko umugabo n’abandi bakavuga ko nta kintu uwo mugore akora, ni iki babyishyura? Ntugatinyuke kuvuga ngo madamu nta kintu akora kubera ko hari ibindi aba yakoze n’ubwo bidahemberwa amafaranga. Bene iriya mirimo ni ngombwa, ikwiye kwitabwaho, ni ingenzi cyane kuko ifasha. Umugabo ajya kuzana ibindi kuko yaraye ariye ameze neza”.

Imirimo idahabwa agaciro ni imirimo usanga igoye abayikora ndetse ishobora no kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Kudaha agaciro iyo mirimo kandi ngo bishobora kuba bimwe mu byakurura amakimbirane mu muryango ndetse no gucana inyuma ku bashakanye.

Uwamariya akomeza agira ati “Iyo umugabo ataha ntahe agaciro ibyo madamu we yiriwemo, ni bwo cya gihe atangira no kumubona atarava koga akamubwira ngo ntujya ukaraba. Iyo amaze kubona ko umugore we atoga ubwo ni bwo atangira kutamwifuza akigira ahandi, akamuca inyuma.”

Yibutsa abagabo bo mu Rwanda ko bakwiye kugera ku rwego rwo kumva ko nta mirimo yagenewe abagore gusa , ahubwo ko bakwiye kuyibafashamo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Action Aid Rwanda mu 2015, bwagaragaje ko abagore 91% bo mu Rwanda bakora imirimo idahabwa agaciro, itanahemberwa (unpaid care works) nk’akazi ka buri munsi. 41% by’igihe cya buri munsi cy’abagore ngo bakimarira mu mirimo irimo gutora inkwi no kuvoma amazi, ibintu bigaragaza ko hakiri umubare munini w’abanyarwandakazi bakora imirimo idahabwa agaciro kandi nyamara itwara umwanya wagakozwemo indi ibyara inyungu rusange mu iterambere ry’igihugu.

Ntakirutimana Deus