U Rwanda rwashyikirije abanya-Uganda umuturage wabo wahohotewe n’ingabo zaho

U Rwanda rwashyikirije John Sebudirimba,Umunya-Uganda w’imyaka 60 umuryango we, nyuma yo guhohoterwa “n’ingabo za Uganda agahungira mu Rwanda yakomeretse akavurwa n’u Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gisoro gahana umupaka n’aka Burera mu Rwanda avuga ko yavuwe n’u Rwanda ubwo yahageraga kuwa Gatatu w’iki cyumweru nka saa tanu z’ijoro. Yambutse umupaka w’u Rwanda kuwa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019, ahagana saa saba n’igice atwawe n’umuryango we urimo umugore we, ababyeyi be n’abandi bawugize.

Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye uko yitaweho n’u Rwanda akavuzwa, akaba asubiye iwabo yorohewe. Avuga ko yakubiswe ikintu atazi n’ingabo za Uganda agakomereka mu mutwe no ku matwi(ubona hapfutse). Yari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda(Cyanika), aho yahise yirukankira mu Rwanda avirirana.

Umuryango we ushimira u Rwanda uburyo rwitaye ku muntu wabo ubu bakaba babona yorohewe.

Ntakirutimana Deus