Musanze: Bafite impamvu 1000 zo gutora FPR Inkotanyi
Abasigajwe inyuma n’amateka ntibakibona muri iyo sura babikesha FPR Inkotanyi nk’uko byemezwa n’ubahagarariye, abafatwaga nk’abakene ubu biteje imbere, ibivuye mu bukerarugendo baturiye ngo bibageraho nta shiti.
Izi ni impamvu zitandukanye bagaragaza bazaheraho batora FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite ategerejwe tariki ya 3 Nzeri 2018.

Gutora FPR abihuriraho na Mukamanzi Speciose uvuga ko yubakiwe inzu mu mudugudu ugezweho witwa Model Village akaba ateye imbere, bigaragaza ko FPR yitaye ku bagore.
Habimana Jean Baptiste ni umujyanama w’ubuzima muri uyu murenge, avuga ko hari impamvu 1000 zo gutora FPR Inkotanyi muri aya matora.
Ati ” Urebye uko yitaye ku buzima bw’Abanyarwanda , ikabegereza serivisi z’ubuzima abenshi tutize tukaba tuvura bagenzi bacu, ndetse tukohereza ubutumwa i Kigali bukagera kuri Minisitiri na we akadusubiza, hari impamvu 1000 zo kuyitora.”
Yemeza kandi ko baba bo, abatuye mu Mirenge ya Nyange, Kinigi n’iyindi y’aka karere bagezweho n’ibyiza bikomoka ku bukerarugendo bukorerwa mu duce baturiye haba muri pariki y’ibirunga n’ubuvumo buri mu murenge wa Musanze.
Niyobyimana Jaqueline ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze avuga ko hari impamvu nyinshi zitandukanye zo gutora FPR.
Ahera ku bikorwa yakoze birimo kubakira ivuriro abatuye uyu murenge. Ati ” Hubatswe irerero ry’abato, ECD, ikigo nderabuzima n’umudugudu ugezweho. Dufite umutekano, hubatswe inyubako y’akagari ka Rwambogo ku gitekerezo cy’abaturage. Hari ishuri rya Ines Ruhengeri n’iryisumbuye rya Musanze, yose atanga ubumenyi kandi akaduha abadufasha muri gahunda zitandukanye.”
Yongeraho ati ” Hari uruganda rutunganya ibikomoka ku bitoki, ubuhinzi bwateye imbere. Uyu murenge ni ikigega cya Tungurusumu. Bitabira Sacco babashije ko kwiyubakira irindi shami ryayo .”

Akomeza avuga ko FPR izakomeza kwegereza ibikorwa remezo abaturage birimo ivuriro rito (post de sante) muri buri kagari, kubafasha mu bushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi ngo bahinge kandi borore.
Ibyo kandi bizajyana no guteza umuturage imbere mu buryo bugaragara biciye mu gutora amategeko meza aganisha muri iki cyerekezo, byose bizakorwa n’abadepite basabwa gutora, FPR ikagira benshi mu nteko bazafatanya na Perezida Paul Kagame batoye umwaka ushize, mu kubateza imbere.
Mpembyemungu Winifride wayoboye aka karere ni umwe mu bakandida ba FPR muri aya matora yabasabye kuzatora uyu muryango we na bagenzi be bakazageza kuri byinshi, kuko ngo muri FPR imvugo ariyo ngiro.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR muri aka karere usanga byitabirwa n’abaturage benshi, aho usanga akanyamuneza kaba ari kose ku bitabiriye, babyina baririmba bafatanyije n’abahanzi batandukanye babafasha kubasusurutsa harimo abifashisha ibikoresho gakondo.
Ntakirutimana Deus