Mu buryo budashidikanywaho umuntu wa kabiri yakize Sida

Inzobere mu buzima ziratangaza ko umugabo witaweho ari Bwongereza yakize virusi itera Sida, ni nyuma yo guterwamo ingirabuzima z’umuntu muzima akanahabwa n’imiti, ubuvuzi bwatwaye imyaka 3.

Gusa izi nzobere zivuga ko bidasobanura ko umuti wa sida wavumbuwe, ariko ko ari ikigaragaza ko uzashyira ukavumburwa.

Uyu murwayi abaye uwa kabiri uyikize, dore ko akurikira uwayikize mu mwaka w’2007 i Berlin mu Budage.

Uwitwa Gupta wari uyoboye ikipe yavuye uyu murwayi avuha ko bagiye kwifashisha ubuvuzi bakoze mu gushaka uko bavura sida.

Umurwayi wakiriye i Londres avuga ko izina rye ridatangazwa, imyaka ye, igihugu vye ndetse n’ibindi bitandukanye.

Iyi nkuru igaragara mu binyamakuru nka the Guardia na New York Times igaragaza ko uwa mbere wayikize muri 2007 yemeye ko imyirondoro ye itangazwa.

Uyu wakize abaye uwa kabiri mu basaga miliyoni 37 babana na virusi itera Sida ku Isi.

Ntakirutimana Deus